{Abaturage b’Akagari ka Rugando mu murenge wa Kimihurura, batangiye gutunganya imihanda itameze neza, bishatsemo ubushobozi nyuma nyuma yo kwishakamo ibisubizo bagashyira amatara ku mihanda yose mu rwego rwo gucunga umutekano.}

Nyuma yo gushyira amatara ku mihanda yose yo mu Kagari ka Rugando, umushinga watwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 104, abaturage batangaza ko byabahaye imbaraga zo kwiyubakira ibikorwaremezo ababaha inkunga zikaza zunganira intambwe yatewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, Mapambano Nyiridandi, yavuze ko abaturage b’Akagari ka Rugando bazamuye imyumvire, mu guhuza ubushobozi uko buri wese yifite, bakubaka iterambere ryabo.

Nyuma y’umuganda ngarukakwezi wo ku ya 30 Kanama 2014 yagize ati “Ubu abaturage bacu bavuye mu gukora umuganda batoragura utuntu tworohesheje, twinjiye mu gukora ibikorwa biremereye. Gukora imiyoboro itwara amazi yo ku mihanda itari isanzwe ikoze neza, bije byiyongera ku gikorwa cyo gushyira amatara ku mihanda yose yo muri kano kagari ka Rugando, mu rwego rwo gucunga umutekano”.

Mapambano Nyiridandi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimihurura

Mapambano akomeza atangaza ko ayo matara yashyizwe ku mihanda ku burebure busaga Kilometero icyenda n’igice, byatwaye amafaranga asaga miliyoni 104. Avuga ko abaturaage bihaye iyo gahunda mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari y’igihugu, badategereje inkunga bazahabwa, ahubwo ibonetse ikaza kunganira ibyo bitangiriye ubwabo.

Mu mafaranga yatanzwe hashyirwa amatara ku mihanda, Umujyi wa Kigali watanze inkunga ya Miliyoni 19, ariko ukazajya unayitaho; andi mafaranga yatanzwe n’abaturage bo mu Kagari ka Rugando.

Majyambere Laurien, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akagari ka Rugando, yagize ati “Iyo dutanga inkunga buri wese atanga uko ashoboye, kuko udafite amafaranga atanga amaboko ye mu bikorwa dufite. Dufite Komite y’iterambere mu kagari ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga.”

Habimana Venant utuye mu mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura atangaza ko yishimira ibikorwa bamaze kugeraho kuko na we abigiramo uruhare. Yagize ati “Njye nta mafaranga mfite ngo nyatange, ariko ntanga imbaraga zanjye akaba ari wo musanzu ntanga. Nshimishwa rero ko nanjye ibikorwa byose mba nabigizemo uruhare.”

Akagari ka Rugando kagizwe n’imidugudu ine ari yo Gasasa, Gasanze, Rebero na Tabaro. Imihanda yose iri muri ako kagari ubu iracaniwe, hatangiye igikorwa cyo gutunganya imiyoboro yo ku mihanda y’igitaka. Biteganyijwe ko bafatanyije n’Umujyi wa Kigali, imihanda y’ibitaka, mu gihe cya vuba izashyirwamo Kaburimbo, indi igashyirwamo amabuye aconze neza.

Mu nama yakozwe nyuma y’Umuganda wo ku wa Gatandatu, abaturage b’Akagari ka Rugando bakusanyije inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 120, igenewe gufasha ingabo zamugariye ku rugamba.