Aya matungo magufi bayahawe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga PRISM wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Mu Ruhango uyu mushinga watanze aya matungo magufi mu mirenge irimo uwa Byimana, Bweramana, Kabagari, Kinihira na Ruhango, aho imiryango 397 yahawe ingurube 597, imiryango 1290 ihabwa inkoko 13.810, imiryango 719 ihabwa ihene 1428. Abandi baturage 127 bahawe ibigega by’amazi bya litiro 1000.
Abaturage bo muri aka Karere bubakiwe ibagiro ry’ingurube, bubakirwa isoko ry’amatungo ndetse n’ivuriro rito ry’amatungo byose hamwe bikaba byaratwaye arenga miliyoni 814 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yavuze ko amatungo magufi yatanzwe yafashije imiryango myinshi kwikura mu bukene.
Ati “Urebye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda, DHS 7, ubona ko Akarere kacu kagabanyije igwingira n’imirire mibi mu bana bato kubera aya matungo magufi, twageze kuri 22% tuvuye kuri 39%. Ni igipimo cyiza cyane. Muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene Akarere ka Ruhango kaje ku isonga mu gufasha abaturage benshi kwivana mu bukene, ibi byose PRISM yagizemo uruhare rugaragara.’’
Mukamurigo Esther ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Rwoga mu Murenge wa Kabagari, yavuze ko yari asanzwe atunzwe no guca inshuro nko guhingira abandi, guhonda amabuye n’ibindi bitandukanye. Yavuze ko yahawe inkoko icumi kugira ngo zimufashe mu kwiteza imbere.
Ati “Bitewe n’ukuntu nari mbabaye najyaga no kuzahirira ibyatsi kugira ngo nzikuze vuba, zaje gutera amagi ntangira kuyarunda nkayagurisha ari menshi. Naje kuyakuramo ibihumbi 30 Frw nyaguramo ihene ntoya y’ibihumbi 28 Frw. Ihene narayoroye…, nyifatanya na za nkoko haza kuzamo amasake na yo ndayagurisha nguramo izindi hene ebyiri.’’
Mukamurigo yavuze ko yakomeje urugendo rw’ubuzima bwo kwibabaza ariko agenda agwiza inkoko nyinshi ndetse n’ihene. Yavuze ko yageze aho atangira ubushabitsi bwo gukuza imishwi y’inkoko ari na yo yamufashije gutera imbere kuri ubu akaba afite inkoko 600.
Kugeza ubu Mukamurigo avuga ko afite ihene esheshatu, inkoko 600 z’imishwi akuza akongera akagurisha, avuga ko kuri ubu arya inyama uko abishaka. Yavuze ko afite intego zo kwagura ubu bworozi nibura akajya atumizaho ikoko 2500 akazikuza akongera akazigurisha.
Munyakarama Eustashe we yavuze ko inkoko yahawe zamufashije mu kwikura mu bukene ku buryo iyo agereranyije ubuzima yari abayemo n’ubwo arimo uyu munsi abona ko hari itandukaniro.
Ati “Twari hasi cyane ariko PRISM ikiduha amatungo hari byinshi byiyongereye, abana bacu bavuye ku kurya ibijumba byonyine, basigaye barya amagi bakagira imirire myiza.’’
PRISM ni umushinga watangijwe mu 2021 ukorera mu turere 15 turimo Ruhango, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero, Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke na Rulindo. Washowemo miliyoni 45$.






Loading comments...
Tanga igitekerezo