Uyu muryango ugaragaza ko mu bikorwa byo kwizihiza uwo munsi ufite insanganyamatsiko igaruka ku gutanga ugamije kungunga, harimo no kwishimira uruhare rwawo mu guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa n’imibereho y’imiryango yabo.
Mu bihugu bitatu uyu muryango ukoreramo ari byo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania hari impinduka zifatika mu mibereho y’abagore bahinga ikawa.
By’umwihariko abagore barenga 76.000 bo muri ibyo bihugu bamaze guhabwa ubumenyi ku guhinga ikawa neza ikabafasha kubona inyungu no kwiteza imbere ndetse byatumye babasha kuzamura imibereho y’abarenga 383.000 bo mu miryango yabo.
Ayo mahugurwa afasha abagore abaha ubumenyi ku guhinga neza, kuyobora ndetse no kubona amasoko meza y’ikawa yabo, bigatuma inyungu bayikuramo yiyongera kurushaho bityo ubukungu bw’imiryango yabo bukazamuka.
Ibyo bigamije gukuraho ikibazo cyahozeho cy’abagore bagiraga uruhare runini mu buhinzi bw’ikawa ariko akenshi nta nyungu bakuramo.
Sustainable Growers iri muri ibyo bikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ijwi Rye, Ahazaza He’.
Umuyobozi Mukuru wa Sustainable Growers mu Rwanda, Christine Condo yasabye buri mugore guharanira ko ijwi ryabo riba itara ry’ejo hazaza kuko bafite uko bahagaze mu iterambere.
Ati “Reka iyi nsanganyamatsiko itume tujya mu bikorwa. Buri wese agerageze gutuma ijwi rye rigira agaciro mu rugo, ibikorwa bye bivugurure aho atuye no mu muryango mugari. Reka ijwi ryacu ribe irishobora kuzana impinduka, mu baturanyi n’imiryango yacu mu buryo bwiza kandi burambye. Iyo buri wese akora, twese hamwe dushobora guhindura ibintu mu buryo nyabwo.”
Muri uwo mujyo w’ibikorwa kandi abagore bayoboye amakoperative y’abahinga ikawa bakorana na Sustainable Growers yabahurije hamwe mu biganiro byibanze ku kububakamo abayobozi beza ndetse no kwaguka mu bitekerezo.
Abo bayobozi kandi bigishijwe ko kuba umuyobozi ufite intego bisobanura kumva neza abandi, guha agaciro ibitekerezo byose, no gufata ibyemezo byubaka amakoperative bayoboye kuko iyo bafite icyo cyerekezo n’umuryango mugari ugira iterambere.
Mukamusoni Ruth uyobora Koperative Mayogi ihinga ikawa, nyuma y’ibyo biganiro yagize ati “Nk’umuyobozi, ugomba kugira icyerekezo kandi ukareba kure kugira ngo ibyo ukora bizane impinduka nziza no mu myaka irenga icumi imbere.”
Ni mu gihe Visi Perezida wa Koperative Abakundakawanziza, Nyiranziza Dorothée, we yashimiye ko ubu bahawe ijambo bibaha icyizere gituma bakora biteza imbere bitewe n’ubuyobozi budaheza bw’Igihugu.
Umuryango Sustainable Growers ugaragaza ko utewe ishema no gukorana n’abahinzi b’abagore mu buryo bubateza imbere kandi ko ufite intego yo gukomeza kubaka abagore bafite icyo bimariye n’imiryango yabo.











Loading comments...
Tanga igitekerezo