Ni ingemwe ziterwa hasimbuzwa izishaje zimaze imyaka 30 zitagitanga umusaruro ukwiriye, bikazakomeza gukorwa kugeza hasimbujwe iziteye kuri hegitari 3050.

Ibi NAEB yabitangaje ku wa 20 Mutarama 2026, ibinyujije mu butumwa yashyize kuri X.

Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

Nk’urugero mu 2025, u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga ikawa ingana na toni 23.860 yinjije arenga miliyari 216 Frw.

Muri gahunda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi (PSTA 5), izarangira muri 2029 u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza miliyoni 160$, avuye ku musaruro mwinshi kandi mwiza w’ikawa uzaba woherezwa mu mahanga.

Kugira ngo iyo ntego izagerweho NAEB yatangiye kuvugurura ibiti by’ikawa, byitezweho kuzongera no kunoza umusaruro wayo, bigateza imbere abahinzi bayo, n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Binyuze mu mushinga PSAC, ugamije guteza imbere abahinzi bato b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, hazaba amavugurura abiri y’ingenzi ku gihingwa cy’ikawa.

Binyuze muri uyu mushinga mu 2029 hazaba hamaze guterwa ingemwe miliyoni icyenda kuri hegitari 3.050.

Harimo gusimbuza ibiti by’ikawa birengeje imyaka 30 bitewe no gusazura ibiti bimaze nibura imyaka irindwi bitewe, mu rwego rwo kubigarurira ubuzima, birusheho gutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Biteganyijwe ko agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazikuba kabiri kave kuri miliyari 3,5$ kakazagera kuri miliyari 7,3$ mu 2029.

U Rwanda rugiye gutera  ingemwe nshya z’ikawa zirenga  miliyoni 2,7