Ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2025 bwageze kuri miliyari 5525 Frw, urwego rwa serivisi rugiramo 57%, urw’ubuhinzi rwiharira 15% mu gihe urw’inganda rwagizemo 22%.
Sibomana Metusera uhinga kawa mu Karere ka Huye, mu 2024 yabonye ko iki gihingwa iyo kimaze gusaza kidatanga umusaruro. Mu biti bya kawa birenga 2000 afite yasaruragamo ibilo bitarenze 500 ku mwaka.
Binyuze mu mushinga PSAC ukorera mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), Sibomana yahawe ingemwe nshya za kawa zo gusimbuza ibiti bishaje. Uyu mugabo yasazuye ibiti bya kawa 1200 mu 2024/2025.
Mu 2025/26, yateye ingemwe nshya 700 zisimbura ibiti bishaje byari mu murima we wa kawa.
Ati “Ntitwari tuzi ko iyo igiti cy'ikawa kirengeje imyaka 30 kigomba gusimbuzwa kuko kiba kitagitanga umusaruro, ariko NAEB yadukanguriye kubisimbuza, iduha ingemwe nshya kandi nziza, inaduha insimburamubyizi mu gusimbuza ibiti byose by'ikawa. Ubu twiteze umusaruro mwinshi kandi mwiza.”
Sibomana avuga ko igihe batera kawa bashyiraho ifumbire ku buryo igiti gikura neza gifite ubuzima bwiza kuko “iyo tuyishyize mu mwobo urimo ibishingwe izamuka neza kubera ko ifite ububobere bw’ibishingwe kandi ikaba inafumbiye neza. ubwo no kwera neza ni ko igomba kwera neza.”
Kuri kawa yeze mu mpera za 2025, ikilo cy’ibitumbwe i Huye cyaguzwe hagati ya 1100 Frw na 1200 Frw, kandi bizeye ko gishobora no kuzagera kuri 1500 Frw.
Imibare ya NAEB igaragaza ko kawa yoherejwe mu mahanga mu 2024/25 yinjirije u Rwanda arenga miliyoni 116,1 $.
Mu byoherezwa hanze kandi harimo imboga n’imbuto na byo byagiye byiyongera uko imyaka igenda yiyongera.
Jean Nepomuscène Rwagatore uhinga avoka ku buso bwa hegitari eshanu mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gahengeri, yatangaje ko yahinze ingemwe za avoka 1200 kandi yizeye umusaruro mwiza.
Ati “NAEB yampaye ingemwe za avoka nziza ndetse n'ifumbire. Ubu mpinga avoka ku buso bwa hegitari 5.”
Ingemwe yahawe na NAEB zari ziherekejwe n’ifumbire y’imborera ingana na toni 15 zo guteresha.
Ati “Nari mfite aho hantu tuhahinga ibihingwa ngandurarugo, mbona umusaruro uhari n’umwanya mfite bitankundira, nshakisha ikintu nateramo gishobora kuzankundira kandi kikazajya kimpa umusaruro binyoroheye. Ni ubwo buryo nashatse ntegura ejo hazaza ntashaka ibintu bizajya bikomeza guhangana n’ibihe, ngo izuba ryavuye, imvura yaguye n’ibindi.”
Uyu mugabo avuga ko yabonye n’ahandi umusaruro wa avoka urambye kandi zifite amahirwe yo kwinjiza amafaranga binyuze mu kuzohereza ku isoko mpuzamahanga.
Rwagatore yasobanuye ko ibiti bye abyitaho cyane, hamwe na ba agoronome ba NAEB, ku buryo yizeye umusaruro mwiza.
Umukozi uhagarariye ikigo Proxy Fresh cyohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, Murenzi Ruth yatangaje ko binyuze mu bikorwaremezo byujuje ibipimo mpuzamahanga byashyizweho na NAEB, boroherwa mu gutunganya ibicuruzwa byabo bikoherezwa ku isoko mpuzamahanga byujuje ubuziranenge.
Yasobanuye ko ubucuruzi bakora busaba kwihutisha ibyo gupfunyika ibicuruzwa, kubikonjesha no kubijyana ku isoko biri mu biba bigomba kwitabwaho cyane.
Ati “Ubufasha bwa NAEB muri ibyo bikorwa bidufasha kugeza umusaruro mwiza ku isoko kenshi kandi mu gihe cyagenwe. Ku bakiliya mpuzamahanga, byubaka icyizere, kuko baba bazi neza ko igicuruzwa kizaza kimeze neza.”
U Rwanda rufite amasoko menshi ndetse rutabasha guhaza. Arimo iry’u Burayi bwoherezwamo urusenda rubisi mu bihugu nk’u Bubiligi, u Butaliyani, u Buholandi, u Budage n’ibindi, mu gihe urwumishijwe rufite isoko rinini mu Bushinwa no mu Buhinde.
Avoka zifite isoko rigari mu bihugu by’Abarabu ku kigero cya 80%, u Burayi no mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Mu minsi ishize u Rwanda rwashyize umukono no ku masezerano arwemerera kohereza avoka mu Bushinwa.
Mu 2025/25 u Rwanda rwinjije arenga miliyoni 86 $, mu gihe ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byose byoherejwe mu mahanga muri uyu mwaka wose byinjirije igihugu arenga miliyoni 893 $ avuye kuri miliyoni 839 $ mu 2023/24, bivuze izamuka rya 6,4%.
Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST2), u Rwanda rufite intego ko amadovize yinjinzwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga, azaba ageze kuri miliyali 1,54 z’Amadorali ya Amerika muri 2029.









Loading comments...
Tanga igitekerezo