ApĂ´tre Mignone, ni umwe mu bagore bâicyitegererezo kuri bamwe, abinyuze mu bikorwa byo guhuza ivugabutumwa no guharanira ukwigira nâiterambere ryâumugore nâumukobwa byâumwihariko.
ApĂ´tre Mignone avuga ko mubyo bakora nka Women Foundation Ministries harimo kubaka umugore bahereye ku mwuka, mu marangamutima ye ndetse no mu bushobozi muri rusange.
Ati âTwemera ko umuntu iyo anezerewe, yishimye cyangwa amaze gusobanukirwa agira umusaruro urenze uwo yari asanganywe.â
Yavuze ko umugore wubakitse cyangwa uwiyubatse muri rusange ari uwamaze kwisobanukirwa, akaba azi icyo Imana yamuremeye.
Ati âUmugore wubakitse ni uzi icyo Imana yamuremeye, uzi intego yâImana ku buzima bwe. Mubyâukuri nâubwo umuntu yatera imbere agakora ibintu byose ariko hari benshi bateye imbere ariko barimo kwisenya bitewe nâubuzima barimo. Kumenya Imana ni ikintu gikomeye kuko Bibiliya ivuga ngo kuva mu byaha niko kujijuka.â
ApĂ´tre Mignone yavuze kandi ko byose bigomba kujyana no kuba uwo mugore atunze, afite ubushobozi mu bijyanye nâimitungo.
Ati âNanone ni umugore ushobora gutunga umuryango we, ushobora kugira uruhare mu rugo rwe, umugore ushobora no kubaka igihugu cye.â
Uwubatse umugore aba yubatse umuryango
ApĂ´tre Mignone abinyujije muri Women Foundation Ministries ategura ibiterane ngarukamwaka byiswe âAll Women Togetherâ bishatse kuvuga ngo âabagore twese hamweâ.
Intego yâibyo biterane ni ukubaka umuryango hashingiwe ku mugore, akava mu gutsikamirwa akaba umutsinzi.
Ati âTwemera ko umugore yubakitse, umuryango uba wubakitse. Hari igihe twumva gutsikamirwa, ukumva ni ijambo riremereye cyane. Ese koko abantu bajya batsikamirwa?â
âHari igihe umuntu atsikamirwa no kuba ataragize amahirwe yo kwiga cyangwa ibindi byagiye bimutsikamira nâicyaha burya kiratsikamira.â
Yavuze ko muri rusange iyo umugore asenyutse nâumuryango usenyuka, bityo haba hakwiye imbaraga nyinshi mu guharanira ko atera imbere.
Binyuze muri ibi biterane bya âAll Women Togetherâ hari abagore babashije kwigishwa uburenganzira bwabo, basobanurirwa uko bashobora kubaka imiryango yabo, ku buryo hari nâabari baratandukanye nâabagabo babo nyuma bakongera gusubirana.






Loading comments...
Tanga igitekerezo