No description available.
Urubyiruko rw’u Rwanda nirwo mbaraga z’igihugu kandi rwongerewe ubushobozi rukanashyigikirwa, rwitezweho kuba umusingi w’iterambere rirambye igihugu cyifuza kugeraho haba muri gahunda yo kwihutisha iterambere izwi nka NST1, ndetse no kugera ku ntego z’icyerekezo 2050.
Mu minsi yashize, umwe mu bahanzi yanditse ku rukuta rwe rwa X [yahoze ari Twitter] ko afite inzozi z’uko umunsi umwe azaba mu Rwanda rufite urwego rw’ubuhanzi rugira uruhare rungana na 10% mu musaruro mbumbe w’igihugu. Ni inzozi zikomeye ku bantu bize ubukungu, bashobora gusobanukirwa uko iryo janisha ringana.
Imbaga y’abakunzi b’umuziki yari yakoraniye muri Stade y’Akarere ya Musanze [Ubworoherane] basusurukijwe n’abahanzi bagezweho mu Rwanda, bafatanya nabo kubyina, kuririmba no kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ivuka rya Yezu [Noheli].
Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Abakirisitu gusengera Kiliziya kuko yugarijwe bikomeye n’abashaka guhinyuza Imana, by’umwihariko abamaze iminsi mu mpaka zigamije gusaba ko abaryamana n’abo bahuje ibitsina bahabwa umugisha na Kiliziya.
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri muri kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), washimiye abakomeje kuba hafi y’abacitse ku icumu rya Jenoside by’umwihariko abo yagize incike baba bakeneye ubaba hafi mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Amakoperative, RCA, bwasubije abaturage bo mu bice by’Iburasirazuba bavugaga ko Imirenge Sacco yabimye amafaranga yo gukoresha mu bihe by’iminsi mikuru, basabwa kwihanganira gahunda ihari yo guhuza izi koperative mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Itorero Zion Temple Celebration Center mu Rwanda, ryungutse abashumba 35 barimo Mazimpaka Jones Kennedy, ufite impano zirimo gukina filime, akaba umubyeyi w’umunyarwenya Nkusi Arthur n’umuhanzi Sintex.
Raporo y’Ibikorwa bya Banki Nkuru y’Igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23, yagaragaje ko umubare w’abasaba inguzanyo muri Koperative zo kubitsa no kugurizanya, Umurenge SACCO, wagabanutseho 15% ugereranyije n’uko banganaga mu 2022.
Inteko Rusange ya Sena yemeje ba ambasaderi barimo Col (Rtd) Ndamage Donat, Urujeni Bakuramutsa ndetse na Manzi Lawrence baherutse guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye.
Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko inyingisho za Kiliziya Gatolika ku bijyanye n’ishyingiranwa zitigeze zihinduka, nk’uko ivanjiri iteganya ko hashyingiranwa umugabo n’umugore aho kuba abantu bahuje ibitsina, ashimangira ko ibyo guha umugisha ababana bahuje ibitsina bitemewe.