Ni ubutumwa yatangiye mu Misa y’Igitaramo cya Noheli yabereye muri Cathédrale ya Arkidiyosezi ya Kigali [Paruwasi yitiiriwe Mutagatifu Mikayire , St Michael], ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2023.

Cardinal Kambanda yavuze ko Noheli ari umunsi mukuru ukomeye ubaho ku Isi ndetse no mu Ijuru.

Yavuze ko ubusanzwe amateka yo kubaho kwa muntu agizwe n’ibice bibiri birimo icya mbere ya Noheli [ivuka rya Yezu] ndetse n’icya nyuma ya Noheli.

Ati “Murumva ko umunsi wa Noheli ari umunsi ukomeye, umunsi w’ibyishimo bikomeye ku bantu bose kuko Imana yashatse kutugaragariza urukundo ruhebuje idukunda, yohereza umwana wayo.”

“Niyo mpamvu ari ibyishimo kuri twese muri iki gihe Isi yacu usanga abantu bahangayitse kubera intambara ziriho, ubukene, ubushomeri, impagarara, amakimbirane […] bibuza abantu amahoro bigatuma bashobora kwiheba babona nta mizero.”

Cardinal Kambanda yavuze ko Yezu wavutse ariwe utanga kwizera ko abari kumwe nawe, bamwizera ntacyo bazaba.

Ati “Ntacyo twaba turi kumwe nawe. Umunyarwanda aravuga ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma, aba yizeye ushobora byose, twebwe rero dufite Imana, turi kumwe nayo.”

Cardinal Kambanda yavuze ko ibintu biranga Noheli ari urumuri, imitako igaragaza urumuri, igashyirwa ahantu hose muri Kiliziya, mu mijyi no mu ngo z’abakiristu.

Ati “Uwakubaza impamvu y’iyi mitako n’amatara, uramusubiza uti ni Noheli. Turashimira ubuyobozi bw’Umujyi wacu, hose ni amatara ya Noheli yaka, urumuri rw’inyenyeri ya Noheli yaka.”

“Ariko njya nibaza, iyo witegereza hari aho batagishyiraho Noheli nziza, ngira ngo abitegereza mujya mubibona hari aho batakibishyiraho bakabisimbuza iminsi mikuru myiza, nkeka ko hariho ikintu cyo kudashaka ko izina rya Kirisitu rigaragara ariko urumuri n’inyenyeri hose bikomeza kugaragara kandi niwo mutima wa Noheli.”

Kiliziya turugarijwe

Cardinal Kambanda wari imbere y’imbaga y’Abakirisitu bitabiriye iki gitambo cya Misa cyo kwitegura ivuka rya Yezu, yavuze ko muri ibi bihe hirya no hino ku Isi, usanga hari abantu basigaye bagambiriye guhinyuza Imana.

Ati “Ni ibintu tubona muri iki gihe gushaka guhinyuza Imana, tugomba kwitonda ntitugendere mu kigare, hari icyo gushaka guhinyuza Imana cyeze muri iki gihe.”

Ni ibintu yahuje n’ibiherutse gutangazwa na Roma by’uko ababana bahuje igitsina bagiye kujya bahabwa umugisha, avuga ko bidakwiye kubera ko urugo rugizwe n’umugabo n’umugore.

Ati “Ngira ngo mwabonye impaka ziriho muri iyi minsi, abantu babana bahuje igitsina, umugabo akavuga ati nzashaka undi mugabo, umugore akavuga ati nzashaka undi mugore ndetse bagashaka kuyobya Kiliziya ngo ibemerere guhabwa umugisha nk’urugo.”

Yakomeje agira ati “Ariko urugo rugizwe n’umugabo n’umugore bakundana, bunze ubumwe kandi ubumwe bw’indatana ndetse bagamije kubyara.”

Cardinal Kambanda yavuze ko ibihe Kiliziya irimo byahanuwe kandi bikomeye bityo abizera n’abayoboke bayo muri rusange bakwiriye gusenga kugira ngo babashe kunesha.

Ati “Mu Kiliziya rero turugarijwe ni ugusenga, Bikira Mariya i Kibeho yaratuburiye ati mwicuze, mwicuze Isi imeze nabi, musenge nta buryarya kandi musabire Kiliziya kuko ubuhakanyi buzaza bwiyoberanyije usange bwaratwinjiriye.”

“Nk’uko Paul Mutagatifu abivuga mu isomo rya kabiri tumaze kumva yandikiye Tito, ni ukureka kugomera Imana, tukareka gutwarwa n’irari ry’iby’Isi kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubushishozi n’ubusabanira-Mana.”

Cardinal Kambanda yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo bakabaha uburere buboneye hato batazisanga nabo barinjiriwe.

Ati “Babyeyi, nimurere neza abana banyu mushishikaye, mubatoza gukunda Imana no kuyubaha. Mumenye ibyo abana bacu bahugiyemo, ibyo bigishwa mu mashuri no mu mbuga nkoranyambaga, ejo natwe tutazatungurwa.”

“Bavandimwe, Kirisitu yatuzaniye urumuri ngo dushobore kubona neza urukundo Imana idukunda, ineza n’umukiro Imana idushakira. Tugendere mu rumuri, iyo umuntu ari mu mwijima ntabwo amenya aho ari ndetse ntabwo amenya ibimukikije, agaciro kabyo n’uko bisumbana.”

Yakomeje agira ati “Kuko iyo uri mu mwijima ukumva ibipapuro hasi bataye ushobora kuvuga uti ni umwanda, ni abana bakiniraga hano, ugakubura kandi ari inoti za 5000Frw, ejo ukazicuza. Mu mwijima umuntu wese ubonye uramwikanga nk’umujura, ukaba wamuhitana nyamara wabona urumuri ukabona ni umuvandimwe wawe wari ugiye kwihekura.”

Cardinal Kambanda yibukije Abakirisitu ko Yezu yaje kubamurikira, kubahishurira ko bose ari abavandimwe. Yashimangiye ko Noheli ari urumuri, bityo abizera bakwiye kwishima kuko babonye urumuri rubamurikira kugira ngo babone ndetse basobanukirwe agaciro k’ibibakikije.

Reba ikiganiro kigaruka ku cyemezo Kiliziya iherutse gufata cyo guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina