Ben Serugo na Mbanza Chance bamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka ‘Ben&Chance’, bakoze igitaramo cy’amateka, cyasoje Umunsi Mukuru wa Pasika gisiga abakunzi babo bashize ipfa.
Umupadiri wa Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Kiziguro iherereye mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu Murenge wa Kabarore, nyuma yo gufatwa asomera misa ahantu hatemewe.
Nubwo abiyeguriye cyane iby’Iyobokamana bakunze kuvuga ko ubutunzi bwabo buri mu ijuru kuko iby’Isi ari ubusa nta mpamvu yo kubyirukaho cyane, umwanditsi Rev. Dr. Murangira Emmanuel aherutse kumurika igitabo kigaragaza uburyo ibyo ari ukwibeshya kuko Imana itabuza abantu gukora ngo bakungahare kandi batavuye mu byizerwa.
Abakirisitu bo mu Rwanda bizihije Umunsi Mukuru wa Pasika, urubyiruko rusabwa kurushaho kwegera Imana no kwirinda ingeso mbi zirimo kwijandika mu biyobyabwenge no kwiyandarika, kuko zishobora kwangiza ahazaza harwo.
Ku wa Gatanu Mutagatifu, Papa Leo XIV w’imyaka 70 yagaruye umuco wa kera, ayobora abantu bagera ku bihumbi 30 mu isengesho ry'Inzira y'Umusaraba mu byiciro byose uko ari 14 mu nyubako y'amateka y'i Roma, Colosseum, abikora yikoreye umusaraba.
Abahamya ba Yehova ku Isi hose barizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba uzatangirwamo ikiganiro kizibanda ku byo Yesu yigishije ku hazaza h’abantu.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yatangaje ko Imana itumva na busa amasengesho y’abatangiza intambara ku bandi.
Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda ‘Conseil Protestant du Rwanda’ yabonye ubuyobozi bushya buyobowe na Bishop Dr. Gahima Manasseh.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko amasaha Abayisilamu batoreragaho Adhan ubundi ari yo masaha yo gukanguka, agaragaza ko ikibazo cyo kuba yarahagaze kigiye gusuzumwa.
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko guha umurongo imikorere y’amadini n’amatorero mu Rwanda bitagamije kuyatoteza ahubwo bizatuma akora neza inshingano zayo aho kuba urwaho rw’abiba abaturage.
Abayisilamu bashimiye bikomeye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wongeye kubaha uburenganzira n’agaciro mu gihe ubutegetsi bwamubanjirije butabahaga agaciro.
Vatican yatangaje ko abo muri Kiliziya Gatolika bashobora guhabwa insimburangingo zikomotse ku nyamaswa, mu rwego rwo kuvura indwara zimwe na zimwe.
Perezida Kagame yifurije abo mu Idini ya Islam mu Rwanda no ku Isi hose, kugira Ilayidi nziza yizihijwe kuri uyu wa 20 Werurwe 2026.
Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryashyizeho abashumba bashya b’amaparuwasi n’Abashumba Nshingwabikorwa (Regional Executive Pastor) bazajya bafasha indembo mu mirimo ya gishumba barimo n’abagore bane.
Bamwe mu bo mu Idini ya Islam b’abanyamahanga basaga 800 biganjemo abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bo mu mijyi ya Goma na Bukavu, bifatanyije na bagenzi babo bo mu Rwanda mu masengesho ya Eid al-Fitr yabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu na Kamembe na Bugarama muri Rusizi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, Abayisilamu bo mu Rwanda n’Isi yose bizihije Eid Al Fitr, umunsi mukuru wo gusoza igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, aho biyiriza ubusa iminsi 30 bakora ibikorwa byiza.
Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’abo ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bari bamaze iminsi biyiriza ubusa banasenga, basabwa gukomeza gukora ibikorwa byiza no kwirinda ibyaha.
Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR ryatangaje ko ryambuye inshingano z’ubushumba abapasiteri n’ababwirizabutumwa 35, bitewe n’uko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi babihamijwe n’inkiko.
Perezida Paul Kagame yakiriye umwe mu ntumwa 12 z’Itorero The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, David A. Bednar n’itsinda bari kumwe, banagirana ibiganiro byibanze ku mikoranire igamije guteza imbere uburezi n’iterambere ry’imibereho myiza.
Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru usoza igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan (EIDIL FITRI 2026) uzaba ku wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026.