Ni umwe mu bantu bakomeje kwigarurira urubyiruko rwo hirya no hino ku Isi aho acuranga indirimbo z’Imana mu njyana ya “Electronic”. Byatumye benshi bamukunda, banarushaho gukunda Kiliziya kuko asa n’uwavuye kuri gakondo yayo.

Ubu Kiliziya Gatolika ku Isi ifite ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’abakirisitu, mu Rwanda naho ni uko. Kandi umubare munini w’abayicikaho ni urubyiruko. Iyo mu Rwanda, yatangiye kwiga uburyo bwo kubasanga aho bari aho gutegereza ko bazajya bajya mu misa. Ubu aho kubasanga ni kuri TikTok n’izindi mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzi Christopher ni umwe mu bitabiriye ibiganiro by’abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, byiswe ‘Catholic Influencers Connect’ byigaga ku buryo iri dini ryashyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Mu mwanya wo gutanga ibitekerezo, yafashe ijambo abaza Antoine Cardinal Kambanda ibibazo bigaruka ku byo urubyiruko runenga kuri Kiliziya Gatolika bituma bamwe bahitamo kujya gusengera mu yandi matorero nubwo baba bakiri Abagatolika.

Yavuze ko urubyiruko rutiyumva mu nyigisho zitangwa muri Kiliziya kuko zidahuza iyobokamana n’ubuzima bwa buri munsi. Ati “Bituma urubyiruko rwinshi ruducika bakajya gushaka icyizere ahandi hantu.”

Yakomeje avuga ko hakwiriye kubaho uburyo serivisi za Kiliziya Gatolika zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga, ushaka kwigira amasakaramentu akaba yabona urubuga yiyandikishirizaho bidasabye “kujya mu bukarani bwa paruwasi”.

Indi ngingo ni ijyanye n’uburyo imbuga nkoranyambaga zikoreshwa. Yasabye ko nk’uko ubuyobozi bwite bwa leta buzigira ku nzego zose, bikwiriye kuba uko no kuri kiliziya mu Rwanda.

Ati “Nka Leta y’u Rwanda yabikoze neza twayigiraho kuko n’Umukuru w’Igihugu na we afite imbuga nkoranyambaga ze kandi agira ibyo atangaza hanyuma na leta ikagira imbuga nkoranyambaga zayo.”

Yagarutse kandi ku ngingo ijyanye n’imiririmbire muri Kiliziya Gatolika, asaba ko umwanya wo guhimbaza Imana wakwiyongera. Ati “Nk’umunyamuziki dufite ikibazo gikomeye gituma urubyiruko ruducika. Dufite indirimbo nziza ariko umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ntabwo uhagije.”

Yakomeje agira ati “Muri kiliziya tugira ikibazo cy’amajwi kubera igisenge kiri hejuru cyane. Nka Regina Pacis cyangwa na Kiliziya y’i Nyamirambo hari ahantu wicara ntiwumve. Icyo kibazo cyakemuka mu gutegura amajwi.”

“Nk’iriya Cathédrale igiye kubakwa izaduteza ibibazo [by’amajwi] cyane, byaba byiza nk’icyo kintu bagikurikije bajya kuyubaka. Rwa rubyiruko rw’inshuti zanjye abenshi ntabwo bayikunze. Hariya ntabwo twasobanukiwe ariko nanone hari n’uko izaduteza n’ikibazo gikomeye cyane cy’amajwi.”

Umunyamakuru Aissa Cyiza we yabajije Cardinal Kambanda impamvu Kiliziya mu Rwanda itareka abihayimana ngo babe “aba star” nk’uko mu bindi bihugu bigenda, kuko baba bari ku mbuga nkoranyambaga aho urubyiruko ruri.

Cardinal Kambanda yasubije

Cardinal Kambanda yavuze ko ari ukuri koko Kiliziya Gatolika yatinze gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga ariko ko igihe kigeze kuko ari ho Isi iri kugana. Yavuze ko imiterere ya Kiliziya imeze “nk'umushoferi wa rumuroke” kuko ikigiye gukorwa cyose bisaba kugitekerezaho neza.

Yifashishije uru rugero asobanura impamvu Kiliziya yatinze gukoresha ikoranabuhanga mu iyogezabutumwa, avuga ko bigoye kuba wayigereranya n'andi madini kuko ibyo ikora byose bisaba kubanza kubitekerezaho.

Yavuze ko n'umushoferi w'ikamyo ndende adakata ikorosi nk'utwaye ivatiri nto kuko we bisaba kubitekerezaho. Gusa yavuze ko igihe ari iki, asaba Abapadiri n'abihayimana kuyoboka imbuga nkoranyambaga kuko urubyiruko rubona Kiliziya nk'aho iri "offline".

Yavuze ko ubu ubwenge buhangano buri kujya mu buzima bwa buri munsi kandi bugatuma abantu babona amakuru atari ukuri, bityo ko Kiliziya igomba kugira icyo ikora igategura inyigisho z’ukuri AI yajya yifashisha. Ati “Umugore wari uherutse gushyingirwa yabajije ChatGPT niba urugo rwe ruzaramba iramubwira iti yewe ntabwo uwo mugabo muzamarana kabiri".

Ku bijyanye n’ibyo Christopher yavuze ku gishushanyo cya Cathédrale nshya izubakwa ahahoze Gereza ya 1930 ko atari cyiza, yamusubije ko uwagikoze ari umwe mu bahanga Isi ifite.

Ati “Ku bijyanye na Cathédrale, yashushanyijwe n’umuntu w’umuhanga cyane, ndetse ufite n’izina rikomeye kuko no kumwigondera ntibyari byoroshye iyo tutabifashwamo n’ababifitiye ubushobozi. Nta mpungenge dufite kuko ni umuntu uri mu bashushanya imbata z’inzu mwiza mu beza ku Isi yose.”

“Nta mpungenge mwagira, ariko nanone na cyo tuzakimubwira ariko azi icyo akora. Ku zindi kiliziya ikibazo iyo umuntu atumva neza, mujye mutubwira. Mubwire Padiri Mukuru muti ‘twakora iki ko muri kiliziya yacu umuntu atumva iyo yicaye inyuma hariya?”

Ku bijyanye no kuba Abapadiri n’abihayimana baba abantu bazwi, bavuga rikumvikana mu rubyiruko ibizwi nk’aba star, yasubije ko bisaba impano.

Ati “Natwe twakabyifuje, ariko harya kuba icyamamare ntibisaba impano? Umuntu yabyihingamo akabigeraho? Iyo mpano na yo ni ngombwa, cyakoze abo tuzajya tubona bafite izo mpano twajya tubiyambaza. Twese dutumwe kogeza inkuru nziza, nk’Abapadili baba barabuhawe ubwo butumwa ku buryo ntawe tubuza, ariko bisaba n’iyo mpano.”

Abantu bitabiriye ibiganiro bagarutse ku kuba Sr Immaculée Uwamariya yari umwe mu bakoreshaga imbuga nkoranyambaga neza, kandi amaze kumenyekana ariko ubu akaba atakibikora.

Cardinal Kambanda yavuze ko “yagiye kwiga muri Nigeria.”

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira wa Diyosezi ya Butare we yavuze ko bidasaba ko abapadiri baba aba star kugira ngo bakurure urubyiruko. Ati “Twabatumiye nk’ibyamamare, kuki mushaka kubiduhirikira? Ni mwe mugomba kubikora.”

“Twabatumiye kugira ngo mubikore, mufate uwo muyoboro. Ejo bundi nari ndi i Namugongo dushima ubutwari bw’ukuntu igihe habaye itotezwa Abihayimana bahunze ariko kiliziya yasigaye iyoborwa, yigishwa n’Abalayiki n’abasore. Umurimo ukomeye barawukoze.”

“Namwe rero ubwo bwamamare bwanyu, izo mpano Imana yabahaye muzikoreshe mwigishe urubyiruko, urungano nkamwe mukoresheje imvugo muziranyeho.”

Sr Angeline Kambugu ukuriye Urugaga rw’abakuru b'imiryango y'Abiyeguriyimana mu Rwanda, we yagize ati “Ibyo kuba icyamamare byo ntabwo nakwitoreza aha ngo mvuge ngo ndagiye, ngiye kuba icyamamare. Ubwamamare bwacu bufite n’ubundi buryo bwagaragaramo. Kandi Nyagasani Yezu dukurikira ntabwo ari umuntu wigeze ubaho asakuza cyane.”

Yavuze ko atakwemeza ko abihayimana bose bagiye gufungura imbuga nkoranyambaga, kuko bashobora kuba batabishoboye ariko ko bagiye gukoresha impano zabo mu kwegera urubyiruko.

Ati “Nshobora kubikoresha nabi ahubwo nkasebya kiliziya. Na byo bidusaba ubushishozi. Twumva ko inshingano yo kwamamaza ivanjili dukoresheje ibinyamakuru itureba twese nk’Abihayimana ariko buri wese akareba icyo ashoboye n’icyo yanyuramo.”

Cardinal Kambanda yasabye abihayimana bo mu Rwanda gukangukira gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko ari ho Isi igeze, kandi ko na Papa Leon yabisabye abayobora Kiliziya.

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira wa Diyosezi ya Butare  ari kumwe n'Umunyamakuru Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi
Umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu ari kumwe na Lydie Mutesi Mwambali ukoresha imbuga nkoranyambaga
Cardinal Kambanda yavuze ko Kiliziya Gatolika idahubukira ibije byose ariko ko igihe ari iki ngo ijye ku mbuga nkoranyambaga
Abasore baririmba indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika bibumbiye muri The Bright Five Singers basusurukije abari bitabiriye
Umunyamakuru Gerard Mbabazi (iburyo) ni we ukuriye Catholic Influencers
Sr Angeline Kambugu ukuriye urugaga rw’abakuru b'imiryango y'Abiyeguriyimana mu Rwanda
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye ibi biganiro
Umunyamakuru Gerard Mbabazi yavuze ko imbuga nkoranyambaga ari nziza ariko ziteza n'ibibazo. Yavuze ko yazirwariyeho agahinda gakabije, akagakira binyuze mu gusenga
Umukinnyi wa Basketball, Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza, yari yitabiriye ibi biganiro
Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne D'Arc yayoboye ikiganiro kigaruka ku mikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga
Sol Solange ukoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko mu bindi bihugu amasengesho n'inyigisho bisigaye bitangirwa ku mbuga nkoranyambaga
Cardinal Kambanda yasabye abihayimana bo mu Rwanda kuyoboka imbuga nkoranyamga kuko ziba ziriho abakirisitu benshi kurusha abajya mu misa
Umuhanzi Christopher yavuze ko yakuriye muri chorale ya Kiliziya
Umuramyi Josh yasusurukije abitabiriye ibi biganiro mu ndirimbo za Kiliziya Gatolika yasubiyemo
Aissa Cyiza wa Royal FM ari kumwe na Michelle Iradukunda wa RBA
Umunyamakuru Basile Uwimana ni we wayoboye ibi biganiro
Cardinal Kambanda  yavuze ko ijambo rya mbere Papa Leo XIV yavuze amaze gutorwa, ryasabaga ko Kiliziya igomba kujyana n'ibihe by'ikoranabuhanga isi irimo
Cardinal Kambanda yashimiye abakoresha imbuga nkoranyambaga batangije urugendo rwo kuziganishaho kiliziya
Umunyamakuru Munyengabe Murungi Sabin ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babarizwa muri Catholic Influencers
Umunyamakuru Jado Max yasabye ko Kiliziya Gatolika yashyira ifishi ya batisimu mu buryo bw'ikoranabuhanga
Christopher yavuze ko inyigisho n'indirimbo za Kiliziya Gatolika bikwiriye kujyana n'igihe
Aissa Cyiza yasabye Kiliziya Gatolika y'u Rwanda kureka abihayimana bayo bakaba aba-star