Ku munsi wo ku Cyumweru cya mbere cya Mata buri mwaka, abakirisitu bizera Yesu/Yezu nk’Umwami n’Umukiza wabo, bizihiza Pasika ibibutsa izuka rye n’uko yemeye gupfira abari mu Isi bose.

Mu Mujyi wa Kigali, abakirisitu baramukiye mu materaniro na Misa bishimira uko Yezu yatsinze urupfu, ku munsi wa Gatatu akazuka kandi bishimangira imbaraga z’Uwiteka wabanye na bo.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko Umunsi Mukuru wa Pasika ubibutsa ko urupfu rutaheranye Yesu/Yezu witangiye umuntu n’urukundo ruhebuje Imana yamukunze nk’uko Soeur Marie Irene Uwumuremye yabivuze.

Ati “Uyu munsi ni ibyishimo byinshi. Nongeye kuzirikana urukundo nyampuhwe Yezu Kristu yadukunze yemera kubabara bigeze hariya. None ubu tukaba turi abakristu kuko iyo ataza kuducurungura nta bwo tuba turi abo turibo.”

Yakomeje ati “Turabona ko Imana yadukunze urukundo rutagereranwa kandi urwo rukundo rw’Imana nta kintu na kimwe twarwitura, nta kiguzi twatanga gihanye n’amaraso yezu/yesu kristu yamennye. Icyo nashishikariza abakirisitu ni ugukomera kuri Yesu kristo turangwa n’ukwemera, kwizera ndetse n’urukundo kandi Pasika itubere iy’ibyishimo.”

Yasabye abakirisitu guharanira kugenda nk’abantu bacunguwe na Yezu aho batuye, aho bagenda no mu byo bakora umunsi ku wundi.

Yeretse kandi urubyiruko kurangamira Nyagasani kuko ari we mizero y’ejo hazaza kandi ashobora kubafasha mu bihe bibi baba barimo.

Ati “Inama nabagira ni uko bagomba kurangamira Kristo muri byose. Kuko umurangamiye nta na kimwe abura, ni we byose. Ibyo bahura byose barangamire Kristo ni we mizero yabo, ni we mizero yacu nk’abakirisitu, byose azabibashoborera.”

Mukunde Sylvie nk’urubyiruko yasabye bagenzi be kurushaho kwegera Imana, ikababera umujyanama muri byose.

Ati “Nabashishikariza mwese kwegera Imana, kugarukira Imana, ni nziza, iradukunda kandi Imana ni umubyeyi wacu twese. Ikindi kandi turayikeneye cyane pe, ibintu biragoye hanze aha. Iyo utayegereye ngo ikubere umujyanama, ikubere umubyeyi kuba wakandavura biba byoroshye cyane.”

Yarweretse ko rukwiye kwirinda ingeso mbi n’imyitwarire itari myiza, ishobora kuba yagira ingaruka kuri ejo hazaza.

Ati “Mu by’ukuri urubyiruko nanjye ndimo, dufte byinshi biza bitugusha harimo ibiyobyabwenge, kwiyandarika mu buryo butandukanye bwose, ariko uyu munsi nk’uko ari Pasika Yezu yazutse natwe tuzukane na we. Tugire ingeso nziza, twegere Imana, iduhe agakiza kayo ni wo mugenga wabyose wayegereye ni yo yadufasha gukira ingeso mbi zacu zose.”

Mukarubibi Marie Josephine w’imyaka 80 yagaragaje ko imyitwarire y’urubyiruko muri ibi bihe iteye inkeke, ariko ko mu gihe rwakwegera Imana, rwarushaho kugira icyerekezo kizima.

Ati “Urubyiruko rw’iki gihe, ruranze rwitwaye nabi cyane. Ntabwo bari kumenya ko Yezu Kristu yabacunguye. Inama nabagira ni ugusenga bakomeje. Bakizera Imana bakomeje kuko ibi bihe turimo birakomeye ariko kwizera Imana ni byo bya mbere. Urubyiruko aho ruri hose mwihangane mwikomeze kuri Yezu kuko ari we nzira y’ukuri n’ubugingo.”

Yongeyeho ati “Imyambarire mufite muri iki gihe, iteye agahinda n’Imana birayibabaza, n’umubyeyi bikamubabaza, kumva urubyiruko rw’iki gihe rwitwara nabi, turabibona tukagira agahinda pe…imyitwarire y’ubu ntabwo ari yo ya kera.”

Nyiraminani Espérance we yavuze ko Pasika kuri we ari igitangaza, kuko uwabazukiye yapfuye kubera ibyaha byacu kandi si njyewe njyenyine yapfiriye ahubwo ni Isi yose. Ndareba ibintu nagiye nyuramo ngasanga harabaye Imana.”

Yagaragaje ko muri ibi bihe byo kwizihiza Pasika, yumva ari ubundi buzima asaba abakirisitu ku kwibanda ku gukora, Imana ikazabahera umugisha mu byo bakora.

Mukundangoma Francois yerekanye ko urubyiruko rudafite ukwemera rukwiye guhindukira rukazirikana ko Kristu ari we rukesha ubuzima.

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pst Ndayizeye Isaie, yashimangiye ko Pasika ishimangira urukundo rw’Imana ku bari mu Isi kandi ko ikwiye gusiga abakiristu bahindutse mu buryo bwuzuye.

Mu gitarambo kibanziriza Pasika, Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abakirisitu kugira ukwemera gushyitse kuko ari ko shingiro rya byose harimo no kubaka ingo ziramba ndetse no kwirinda amakimbirane.

Ati “Ukwemera ni ryo shingiro rya byose kuko ibibazo tubona nk’ingo zisenyuka n’intambara ziri ku Isi, inabi n’ubugome byose bigaragaza ukwemera guke. Nimureke dushinge imizi mu kwemera kandi tubere Kristu abahamya nyakuri muri iyi Si yacu.”

Yakomeje abasaba ko Umunsi Mukuru wa Pasika bizihiza ukwiye kububakamo imbaraga z’urukundo zibarinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubukozi bw’ibibi.

Ati “Kristu wazutse adutsindire ingeso mbi n’inzangano, adukure mu mwijima w’icyaha maze adushyire mu rumuri rwe rw’agatangaza.”

Abakirisitu bibutse urukundo rw'Imana rwatumye itanga umwana wayo
Urukundo rw'Imana yerekaniye muri Yezu rwatumye abari mu Isi bababarirwa ibyaha
Sœur Marie Irene Uwumuremyi yagaragaje ko kuri pasika kuri we ari ubuzima bushya
Abakuze berekana ko abato bakwiye kubaha Imana kurushaho
Buri wese yashimiraga Imana yakomeje kumurinda
Abakirisitu basabwe kubana neza n'abandi
Abakiri bato beretswe ko ahazaza habo hakwiye kuba mu biganza bya Nyagasani
Urubyiruko rwasabwe kurushaho kwegera Imana
Mu gitambo cya Misa, abakirisitu bibukijwe uko Yezu yazize ibyaha by'abari mu Isi
Yezu yarapfuye ku munsi wa Gatatu arazuka
Buri wese yanyuzwe no kwizihiza pasika ari mu rusengero
Pasika yibutsa abakirisitu uko Yezu yabitangiye ku munsi wa Gatatu akazuka
Abakirisitu bagaragaza ko Pasika ibibutsa uko Yezu yabitangiye
Ababikira bagaragaje ko kwizihiza Pasika ari ubundi buzima bushya
Abakirisitu basabwe gukora ibyiza na nyuma ya Pasika
Abakirisitu bizihije Pasika bazirikana Urukundo rw'Imana
Korali zitandukanye zafashije abakirisitu gutarama

Amafoto: Nzayisingiza Fidele