Eid al-Adha ni umunsi wa kabiri ukomeye muri Islam. Wizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri ndetse kukaba n’ukwa nyuma ku ngengabihe y’idini ya Islam. Ni umunsi wa 10 w’Umutambagiro Mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saoudite i Mecca. Eid Al-Adha imara iminsi itatu yizihizwa.
Muri iyo minsi itatu habamo ibikorwa byo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye n’ibindi bikorwa bigamije gusangira n’abandi. Uyu mwaka hazabagwa inka 1.894, ihene n'intama 1.183.
Isengesho ryo kuri uyu munsi ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho hateraniye Abayisilamu benshi.
Sheikh Nshuti Assouman, yavuze ko mu kwitegura umunsi w’igitambo hashyizwemo imbaraga bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abyisilamu mu Rwanda (RMC), kandi ko mu minsi itatu y’ilayidi Abayisilamu bose basabwa gukomeza ibikorwa by’urukundo, bagasangira n’inshuti n’abavandimwe.
Yagize ati “Icyo tubasaba ni ukurangwa n’ibikorwa by’urukundo kuko ni umunsi w’igitambo kandi iyo turi kubitanga ni ukubishyikiriza ababikwiriye bose tutitaye ku idini. Nabashishikariza ko bagomba kubigeza ku Banyarwanda bose batitaye ko ari Abayisilamu.”
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yasabye Abayisilamu gukomeza ibikorwa by’urukundo no kugira ubumwe n’ubwitange.
Yagize ati “Uyu munsi ubanzirizwa n’iminsi icyenda ukaba ari uwa 10, yombi ifite agaciro kuko ni iminsi yo kwiyegereza Imana hakorwa ibikorwa byiza. Ibi ni ibihe byiza kuko iyo ukoze ibikorwa byiza uratubukirwa mu ngororano.”
Yakomeje avuga ko “Uyu munsi utwibutsa amateka akomeye n’ibigwi by’Intumwa y’Imana Aburahamu Imana imuhe amahoro n’imigisha. Tumwigiraho byinshi birimo kwiyegurira Imana, kuyikunda no kuyubaha birenze ibisanzwe.”
Sheikh Sindayigaya yavuze ko ibikorwa byo kubaga inka zizatangwamo ibitambo bitangira uyu munsi biteguye neza, kandi ko bizabera mu turere twose tw’igihugu kugira ngo abantu bose bibagereho.
Yashimiye Abayisilamu bagize uruhare mu kubaka umusigiti wo mu Itunda mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, ugiye kuzura utwaye miliyoni 360Frw, avuga ko bagaragaje ubwitange bukomeye. Yabasabye ko bakomereza muri uwo mujyo buri mwaka hakajya hatahwa igikorwa cyagizwemo uruhare n’Abayisilamu bose.
















Loading comments...
Tanga igitekerezo