Ibyo byanyujijwe mu itangazo rigenewe abanyetorero ryashyizweho umukono n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe ku itariki 18 Werurwe 2026.

Ni itangazo rigaragaza ibyashingiweho hafatwa icyo cyemezo ndetse n’urutonde rw’abantu 35 bari abapasiteri n’ababwirizabutumwa ba ADEPR mbere ya Jenoside barimo na Pasiteri Jean Uwinkindi wakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwo rutonde rugaragaza ko abariho bose hamwe 35 bari barahawe inshingano mu itorero na ADEPR mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu gihugu kuva ku bakoreraga ku rwego rw’imidugudu ya ADEPR, za paruwasi no ku rurembo.

Harimo kandi na Pasiteri Nsanzurwimo Joseph wari Umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’Igihugu kuri ubu uba mu Bubiligi ndetse ni we wenyine uri kuri urwo rutonde bigaragara ko yari mu buyobozi bukuru.

Abo bapasteri n’ababwirizabutumwa bakuwe mu nshingano barimo abari mu magororero mu Rwanda, abo bigaragara ko badafunze bari hirya no hino mu gihugu, abari mu mahanga n’abo bitazwi aho bari barimo Pasiteri Sibomana Mathieu wakoreraga i Gihundwe muri Rusizi.

Mu bo bitazwi aho bari kandi harimo Ntakibuze Innocent wari Umubwirizabutumwa muri Paruwasi ya ADEPR Mahoko i Rubavu bitazwi aho ari nyuma yo gutoroka igororero.

Urwo rutonde bigaragara ko abaruriho barimo abahamijwe n’inkiko ibyaha bya Jenoside ndetse barabihanirwa harimo abarangije ibihano n’ababikora, abatarafatwa bari mu mahanga ndetse n’uwo umwe watorotse igororero.

Mu bagikora ibihano bakatiwe harimo Pasiteri Jean Uwinkindi wafatiwe muri Uganda mu mwaka wa 2010 abanza gufungirwa i Arusha muri Tanzania ariko nyuma yoherezwa mu Rwanda muri Mata 2012.

Yahoze ari umushumba wayoboraga Paruwasi ya ADEPR Nyamata mu Bugesera akatirwa n’Urukiko Rukuru gufungwa burundu mu 2015.

Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo kuyobora ibitero simusiga byahitanye Abatutsi benshi ndetse no kujya kuri bariyeri zabaga zigamije kurobanura Abatutsi bari bwicwe, ibyaha yahamijwe ko yabikoranye ubugome bukomeye no kwitabira inama nyinshi zanogerezwagamo imigambi yo kurimbura Abatutsi biri mu bigize icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cya Jenoside.

ADEPR yagaragaje ko uwo mwanzuro yawufashe ishingiye ku ngingo ya 22 mu gika cya mbere by’umwihariko mu gaka ka 19 n’iya 33 mu gika cya mbere by’umwihariko mu gaka ka 12 z’Amategeko Shingiro yayo yo ku itariki 13 Nzeri 2021.

Yagendeye kandi ku Mabwiriza Agenga Abanyamuhamagaro Bafite Inshingano za Gishumba, Ababwirizabutumwa n’Abadiyakoni mu Itorero ADEPR yasohotse ku itariki 16 Ukwakira 2025.

Ndetse irongera ishingira ku mwanzuro w’Inama Nkuru y’Abashumba y’Itorero ADEPR yateranye mu Ukwakira 2025 no muri Gashyantare 2026 isuzuma ingingo zirimo iy’umunyamuhamagaro ufite inshingano za gishumba wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’inkiko z’Igihugu zibifite mu nshingano.

Abarimo Pasiteri Jean Uwinkindi wahamijwe ibyaha bya Jenoside bambuwe inshingano z’ubushumba na ADEPR