Ni igitabo kiri mu rurimi rw’Icyongereza yise ‘Economics at the Cross: Divine Economics of Small Things’ cyasohowe n’inzu icapa ibitabo ya Vital Readings Publishers. Gihuza ubukungu n’Iyobokamana, ibintu benshi badatekereza ko bijyana.
Mu kiganiro na IGIHE, Rev. Dr. Murangira yavuze ko icyo gitabo yakigeneye abantu bafite ukwemera kwa gikirisitu ashaka kubereka utuntu duto batitaho ariko Imana yitaho.
Ati “Inyito y’igitabo ishaka kuvuga ubutunzi buhujwe no kwizera k’umukirisitu. Nasanze hari ibintu bito tutitaho Imana yitaho. Ni igitabo gihuje imyizerere, umurimo n’ubutunzi.”
Yavuze ko icyamuteye kucyandika ari uburyo yitegereje mu muryango mugari uko abasenga bafata ubutunzi n’uko abahanga mu bukungu n’abandi muri rusange bafata Iyobokamana, asanga hashyirwamo intera hagati y’ibyo byombi kandi we asanga byabangikanywa.
Uwo mwanditsi usanzwe ari n’impuguke mu by’ubukungu, yakomeje asobanura ko ubundi umuntu wemera ko yaremwe n’Imana hari ibintu aba agomba gukora kandi atavuye mu Mana.
Ati “Icya mbere ni uko udashobora gukura Imana mu buzima bw’abantu kuko ni yo yabaremye kandi n’ibyo tubona byose ni yo yabishyizeho. Icyo Imana yadushyiriyeho rero ni ukugira ngo tubikoreshe bibyare umusaruro kandi ugirira umumaro mu bwami bwayo.”
Yakomeje agaragaza ko abakristu batekereza ko badakwiye gukora ngo bagire ubutunzi ari ubuyobe kuko ibyo na Bibiliya bagenderaho ubwayo itabisobanura gutyo.
Ati “Ubwo ni ubuyobe kuko muri Bibiliya ishingiyeho imyizerere yacu mu gitabo cya Zaburi ya 24 havuga ko Isi n’ibiyuzuyemo ari iby’Uwiteka. Icyo tugomba kumenya ni uko turi mu Isi tutari mu Ijuru ariko turi mu rugendo ruganayo. Nta muntu ukwiye guhagarara ngo avuge ngo ibyo ni iby’Isi kandi ari ho ari. None se ko batareka kurya, ntibareke kwambara n’ibindi byose kandi ari iby’Isi. Bibiliya ntivuga ko mu Ijuru tuzarya cyangwa twambara ariko nyine aho ni mu Ijuru si hano.”
Uwo mwanditsi yongeyeho ko ubundi umuntu uvuga ko iby’Isi bitamushishikaje kuko ari umukirisitu ahubwo akwiye kubireka byose, ntarye, ntiyambare ntakore n’ibindi byose ngo kuko n’Imana irema Adamu yamushyize mu murima kandi iramubwira ngo awukorere umutunge.
Rev. Dr. Murangira yasoje yibutsa abantu ko icyo Imana ishaka mu bayizera ari uko bakora noneho imirimo yabo ikayiha umugisha.






Loading comments...
Tanga igitekerezo