Ni ubuyobozi bwatorewe mu Nteko Rusange y’uyu muryango ugizwe n’amatorero 23 ndetse n’imiryango itanu ya gikristu.
Bishop Dr. Gahima Manasseh, usanzwe Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Gahini asimbuye Bishop Kayinamura Samuel wari usoje manda ebyiri yari yemerewe n’amategeko.
Pastor Dr. Bataringaya Pascal usanzwe ayobora EPR, yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’uyu muryango naho Uwizeyimana Beatrice wo muri ADEPR atorerwa kuba umubitsi.
Muri iyi nteko rusange, Umunyamabanga w’iyi nama Rev.Samuel Mutabazi, yagaragje ko yishimiye intambwe uyu muryango udasiba gutera by’umwihariko ashima uruhare rwa buri wese mu guharanira ubumwe bw’amatorero agize uyu muryango nkuko biri mu ntego z’ibanze bagenderaho.
Bishop Kayinamura Samuel wasimbuwe kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka umunani, yavuzeko yishimira igihe yari amaze ayobora uyu muryango ndetse ashimira abamusimbuye abifuriza ishya n’ihirwe.
Bishop Dr. Gahima Manasseh yashimiye abo basimbuye ndetse yizeza abanyamuryango ko azakomeza gusigasira ubumwe no guharanira iterambere ryabo.








Loading comments...
Tanga igitekerezo