Iki gikorwa cyari kimaze imyaka irenga 30 kitakibaho. Papa ubwe yikoreye umusaraba amasaha hafi abiri, igikorwa gisaba imbaraga z'umubiri cyaherukaga gukorwa na Mutagatifu Yohani Pawulo wa Kabiri hagati ya 1980 na 1994.

Inyubako ya Colosseum yahoze ari ahantu hihariye hagenewe iki gikorwa kuva mu mwaka wa 1756 mu guha icyubahiro Kristo ndetse n'abakristu bo hambere bishwe bahowe Imana.

Muri uyu mwaka, amasengesho yibanze ku bibazo byugarije Isi muri iki gihe nk'intambara, ubukene, ndetse n'itakara ry'indangagaciro z'ikiremwamuntu.

Iki gikorwa kandi, cyumvikanyemo amagambo yihariye yavuzwe na Mutagatifu Francis w'i Assisi mu Butaliyani, mu kwizihiza imyaka 800 ishize yitabye Imana, kuko yapfuye mu 1226.

Papa Leo XIV yasobanuye ko kwikorera umusaraba byari ikimenyetso yakoze ku bushake kugira ngo yifatanye n'Isi iri mu bubabare. Yahamagariye abanyamadini yose guhuriza hamwe imbaraga nk'abaharanira amahoro, bakagendana n'abari mu buribwe

Papa Leo XIV yavuze ko iki gikorwa yagikoze ku bushake bwe
Hari hashize imyaka 30 Papa adatwara umusaraba mu nzira 14 zose z'umusaraba zigaragaza ububabare bwa Yezu
Inzira y'umusaraba yayobowe na Papa Leo yari yitabiriwe n'abakirisitu gatolika benshi