Perezida Kagame abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil-Fitri usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan bikwiriye kuzana amahoro, icyizere n’imigisha kuri buri rugo, buri gihugu na buri karere.

Yakomeje ati “Ibi birori bikwiriye kuzana amahoro, icyizere n’imigisha kuri buri rugo, buri gihugu n’akarere ndetse bikatwibutsa umumaro wo kugira ubuntu, ubumwe n’ubumuntu dusangiye.”

Umunsi mukuru wa Eidil-Fitri usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan. Ni igihe cy’ingando zo kurushaho kwegera Imana no kwivugurura mu masengesho ku bemera.

Gitoza kandi kwihangana, kugira imico myiza, kuko uwasibye abujijwe gukora ibibi birimo gutongana no gutukana; ni yo hagize umwiyenzaho abujijwe kumusubiza.

Bitewe n’uko kimara ukwezi Abayisilamu biyiriza ubusa, abifite na bo bumva uko inzara ibabaza, maze bakabasha kujya bagirira impuhwe abakene, bakabafasha.

Abayisilamu bahura kenshi cyane mu masengesho akorerwa mu musigiti mu majoro yose y’ukwezi kwa Ramadhan, maze ibyo bikabongerera urukundo no kumenyana hagati yabo.

Itegeko ryo gusiba Imana yarishimangiye muri Korowani Ntagatifu 2:183, Intumwa Muhamadi na yo yabishimangiye mu mvugo yayo igira ati ”Idini ya Islam yubatse ku nkingi eshanu muri zo harimo ukwezi kwa Ramadhan”.

Abagore batwite, hamwe n’abonsa ntibakora igisibo, ahubwo bishyura iminsi yo gusiba iyo ibyo bikemutse, abageze mu zabukuru, hamwe n’abafite uburwayi bubasaba kunywa imiti buri munsi, nabo batanga icyiru, aho bagaburira umukene buri munsi mu gihe cy’igisibo.

Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil-Fitri wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan, Abayisilamu bahurira hamwe mu isengesho, mbere yo gusabana mu miryango.

Isengesho ryo ku rwego rw’Igihugu mu Rwanda kuri uyu wa 20 Werurwe 2026 ryabereye i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium riyoborwa na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko muri uku kwezi wakusanyije arenga miliyoni 38 Frw yakoreshejwe mu kugurira Abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi w’Ilayidi.

Binyuze muri iyo gahunda hatanzwe toni 20.000 z’umuceri.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yasabye Abayisilamu basoje igisibo cya Ramadhan gukomeza kurangwa no gukora ibikorwa byiza.

Ati “Kuba tugisoje ntabwo tugomba guhagarika ibikorwa byiza, ntitugomba guhagarika gusenga, gufasha abatishoboye, ahubwo umunyabwenge agikuramo imbaraga.”

Yakomeje ati “Ibikorwa byiza ni ibikorwa bikomeza, ntabwo ari ibikorwa bihagararira aho ngaho. Kabone nubwo byaba ari bike ariko bigakorwa mu buryo buhoraho.”

Yanasabye Abayisilamu kwirinda ibyaha no kurangwa n’imyitwarire myiza ikwiriye Abayisilamu b’ukuri.

Abayisilamu bahuriye mu isengesho ryo  mbere yo gusabana mu miryango
Abayisiramu basabwe kwirinda ibyaha no kurangwa n’imyitwarire myiza ikwiriye Abayisilamu b’ukuri
Abayisilamu bo mu Rwanda bahuriye mu isengesho i Nyamirambo