Ni ku nshuro ya mbere ryemereye umugore kuyobora Paruwasi nyuma y’uko abagore ba mbere basengewe ku nshingano z’ubushumba mu mpera z’umwaka ushize.
Abagore bahawe inshingano barimo Ufitinema Chantal uzayobora paruwasi ya Rulindo mu Rurembo rw’Amajyaruguru, Mukagashugi Marie Chantal wagizwe Umushumba Nshingwabikorwa w’Ururembo rw’Amajyepfo, Kamukama Edith na we wahawe inshingano nk’izo mu Rurembo rw’Uburasirazuba na Rugerindida Alice wahawe kuyobora paruwasi ya Bugesera.
Abagore bahawe inshingano, banditse amateka yo kuba aba mbere mu itorero ADEPR bahawe inshingano nk’izo kuva ryabaho mu Rwanda.
Ni itangazo ryatangajwe kuri uyu wa 20 Werurwe 2026 nyuma y’inama ya Komite Nyobozi y’Itorero rya ADEPR yateranye ku wa 19 Werurwe 2026.
Aba bashumba bahawe inshingano hamwe na bagenzi babo bagiye kuyobora paruwasi 30 z’itorero rya ADEPR nyuma y’amavugurura aherutse gukorwa yatumye ziva kuri paruwasi 143 zariho mbere.
Itorero rya ADEPR ariko ryatangaje ko Paruwasi ya Nyabihu mu Burengerazuba, Ngoma mu Burasirazuba zitarahabwa abayobozi kimwe n’Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali n’Umushumba Nshingwabikorwa warwo.
ADEPR yasengeye abagore nyuma y’imyaka 85 y’ivugabutumwa mu Rwanda.
Umushumba w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaie, aheruka kubwira IGIHE ko uhereye kera kose gusengera abagore bakaba abapasiteri bitari bibujijwe mu mahame y’itorero nubwo bitakorwaga.
Ati “Guhera mu myaka itambutse twagiye dukora iryo sesengura, twakira ibitekerezo byinshi tureba niba bikwiye. Twaribazaga tuti ‘ese birakwiye? Bibiliya ibivugaho iki? Ese hari ahantu ibibuza? Ese cyaba ari icyaha bibaye? Umugore abaye umupasiteri byatumarira iki? Ese amatorero abafite hari icyo byabunguye cyangwa icyo byabatwaye?”
Yakomeje ati “Urumva twagize umwanya w’urwo rugendo, mu biganiro bitandukanye rero twasanze ntaho Bibiliya ibuza gusengera umugore kuba umupasiteri. Hari n’abafata imirongo itandukanye bakayisobanura nabi ku bushake bwabo ariko ntibibuza ko umugore yaba umupasiteri.”
Yavuze ko impano yo kuyobora itangwa n’umwuka wera kandi atayitanga ashingiye ku gitsina cy’umuntu.
Ati “Twabonye ko bikwiye ko abagore bahabwa inshingano z’ubupasiteri binagendanye n’icyerekezo dufite nk’itorero. Hari umurimo wo kuzana abantu kuri Kristo ariko hari no kubatoza no kubarera. Abagore rero bafite iyo mpano n’ubushobozi bw’umwihariko mu murimo wo kurera abantu kubakuza kandi twumva kuba twasengera abagore bakaba abapasiteri ari igisubizo kuri twe cy’igihe kirekire.”
Impinduka zikomeye muri ADEPR zatangiye kugaragara kuva Pasiteri Ndayizeye Isaïe yahabwa kuriyobora. Uyu mugabo yariragijwe rifite urusobe rw’ibibazo, bivuze ko yagombaga kubyitaho bikabonerwa umuti wa burundu.
Ururembo rw’Amajyepfo rufite icyicaro mu Karere ka Huye, ruzayoborwa na Pst Tharcisse Ndayishimiye afatanyije n’Umushumba Nshingwabikorwa wayo, Mukagashugi Marie Chantal.
Ururembo rw’Uburengerazuba rufite icyicaro i Rubavu, ruzayoborwa na Pst Jean Marie Vianney Nimuragire afatanyije n’Umushumba Nshingwabikorwa Sibomana Jean Claude, Ururembo rw’Amajyaruguru rufite icyicaro mu Karere ka Musanze rukazayoborwa na Pst Uwambaje Emmanuel afatanyije na Nshutiraguma Jean Baptiste wagizwe Umushumba Nshingwabikorwa.
Ni mu gihe Ururembo rw’Uburasirazuba ruzagira icyicaro mu Karere ka Rwamagana, rwaragijwe Pst Bizimana Jean Baptiste na Kamukama Edith.
Umujyi wa Kigali ntiharatangazwa abayobozi bawo bijyanye n’inshingano z’imiyoborere yarwo mishya ruzahabwa.
Nyuma yo gushyiraho abashumba b’amaparuwasi biteganyijwe ko hazashyirwaho n’abashumba bazayobora imidugudu (amatorero) itandukanye y’Itorero rya ADEPR.







Loading comments...
Tanga igitekerezo