Ibyishimo abanya-Musanze batahanye byari bikwiye kuko bataramiwe n’abahanzi bakunda kandi b’ibikomerezwa barimo Chriss Eazy, Bushali, Bull Dogg, Kevin Kade, Papa Cyangwe, Kivumbi King, Okkama, Gisupusupu ndetse na Senderi Hit.

Bari bahuriye mu gitaramo ngarukamwaka cya Xmass&Happy New Year Party cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, ku munsi w’ibyishimo ku bakirisitu n’abandi baba bifatanyije nabo mu kwizihiza Noheli.

Ibi bitaramo bitegurwa na Sositeye ya Bissosso Entertainment ikuriwe n’umuhanga mu kuvanga imiziki, Dj Bissosso n’abafatanyabikorwa barimo Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Mutzig.

Ibyaranze igitaramo

Ni igitaramo cyatangiye izuba rikiva kubera ko ahagana Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, abahanzi bakizamuka by’umwihariko abo mu Karere ka Musanze bahawe umwanya basusurutsa abantu bari bamaze kugera kuri Stade Ubworoherane.

Kimwe mu biranga ibi bitaramo ni ugufasha abanyempano bato kwigaragaza kuko uretse abahanzi bakizamuka n’abavanga imiziki bakiri bato mu mwuga bahabwa umwanya.

Ahagana Saa Kumi n’Ebyiri ziburaho iminota mike nibwo MC Gitego na Uwera Jean Maurice uzwi kuri RBA mu biganiro bitandukanye ndetse akaba anavukana na Jay Polly bari bageze ku rubyiniro.

Ubwo Jean Maurice yageraga ku rubyiniro, abafana bamwakirije amajwi menshi baririmba Jay Polly, nawe asaba Dj gushyiramo indirimbo za Jay Polly ndetse b’umwihariko ageze ku ndirimbo Kwicuma ahishura ko yandikiwe i Musanze mu Kinigi.

Saa 18:30 nibwo umuhanzi Senderi Hit yari agiye ku rubyiniro, ashyushya abantu benshi bari bamaze kugera muri Stade. Yifashishije indirimbo ze zisanzwe zimenyerewe zirimo ‘Nzabivuga’ ndetse na ‘Twambariye gutsinda’.

Abanya-Musanze bamweretse urukundo rudasanzwe ndetse ageze aho aririmba ko ‘Imana dusenga irakomeye’ , byabaye akarusho kuko bose bahise bajya mu bicu.

Mu gihe cy’iminota irenga 30 yamaze ku rubyiniro, Senderi Hit yaririmbye indirimbo zitandukanye ndetse amurika bwa mbere indirimbo yise ‘Inkotanyi zararurwanye’.

Yakorewe mu ngata n’umuhanzi Fizzo Mason uri mu bagezweho mu Mujyi wa Musanze cyane ko ariho akorera umuziki.

Uyu musore ukora injyana ya Hip Hop, yaririmbye indirimbo zirimo Imikino, Zabada, Isezerano, Feri, Ifitina [ yahuriyemo na Jay C na Aime Bluestone] n’izindi.

Fizzo Mason wari imbere y’abafana be b’i Musanze yeretswe urukundo mu gihe cyose yamaze ku rubyiniro.

- Abanya-Musanze bakunda umuziki!

Ibintu byaje guhindura isura muri Stade Ubworoherane, ubwo MC Gitego yahamagaraga ku rubyiniro mugenzi we Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, usigaye wiyita Ingagi Nkuru mu Murwa.

Ni izina ryatumye benshi bamwakirana urugwiro cyane ko Ingagi zizwi i Musanze. Aba bashyushyarugamba bahise batangira guhamagara ku rubyiniro abahanzi bakunzwe muri iyi minsi, babimburiwe na Okkama.

Uyu musore agiye gusoza umwaka ari mu byishimo bigeretse ku bindi cyane ko uretse kuba yarakoze indirimbo zagiye zikundwa ,yanibarutse imfura.

Ubwo yari ageze ku rubyiniro yabanje kubaza ab’i Musanze niba biteguye kubyinana nawe, ubundi ahita yanzika n’indirimbo zirimo Weekend, Iyallah, Ibyangwe n’izindi.

Okkama wageze aho akamanuka mu bafana, yafatanyije nabo kuririmba indirimbo ze zose cyane ko bamwerekaga ko bazizi ari nako bamwakira mu majwi ari hejuru cyane.

Ahagana Saa Mbili z’umugoroba, abantu bari bamaze kuzura mu myanya yicarwamo muri Stade Ubworoherane, ubwo umuraperi Abijuru King Lewis [Papa Cyangwe] yageraga ku rubyiniro.

Yinjiriye ku ndirimbo ‘Bambe’ yakoranye na Social Mula, Kunsutsu, Imbeba n'izindi nyinshi zikunzwe by’umwihariko i Musanze.

Papa Cyangwe yahagurukije abantu mu buryo budasanzwe ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘Mu bigori’ .

Uyu musore uri mu basoje 2023, bahagaze neza yasoreje ku ndirimbo ‘Its Okey,’ aboneraho kubwira ab'i Musanze ko abakunda ndetse abifuriza Noheli Nziza.

-Gisupusupu aracyakunzwe!

Umuhanzi Nsengiyumva François [Gisupusupu] wigeze guca igikuba mu muziki Nyarwanda biturutse ku buhanga afite mu gucuranga umuduri, abihuza no kuririmba, ni umwe mu bataramiye ab’i Musanze.

Nicyo gitaramo cya mbere yari aririmbyemo muri uyu mwaka ndetse abafana b’umuziki bamweretse ko bari bamunyotewe.

Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye Abanya-Musanze bamufasha gusimbuka no kuziririmba ndetse by’umwihariko biba akarusho ubwo yari ageze kuri ‘Mariya Jeanne’, ari nayo yaturutseho ijambo Igisupusupu ryamwitiriwe.

Gisupusupu yasoreje ku ndirimbo yise ‘Shimwa Mana’ yashyize hanze nyuma yo kuva muri gereza ashinjwa gusambanya umwangavu. Iyi ndirimbo ye Abanya-Musanze bafatanyije nawe kuyiririmba bagira bati ‘Iyo ubabaje Imana irababara, mbese yo ikubabaje wahozwa nande?’.

Gisupusupu yakorewe mu ngata n’Umuraperi Kivumbi King, waririmbye indirimbo ze zirimo ‘Wine, Namumena amaso n’izindi

Mu minota 30 yamaze ku rubyiniro, Kivumbi King yishimiwe bikomeye ndetse abwira ab’i Musanze ko ibyo bamukoreye bimukoze ku mutima.

Ati “Musanze mwari mumeze neza, ntabwo nabona amagambo mbivugamo, mwakoze cyane.”

Muri iki gitaramo, Abaraperi bagaragaje ko iyi njyana ya Hip Hop ikunzwe cyane by’umwihariko i Musanze dore ko abaho bafitanye igihango na Tuff Gang.

Umuraperi Bushali ni umwe mu bagaragaje ko Hip Hop ikunzwe i Musanze kuko kuva yagera ku rubyiniro, abari bitabiriye bose bafatanyaga nawe kuririmba indirimbo ze.

Yahereye ku ndirimbo yise ‘Umwirabura, Kivuruga, Kurura, Ku gasima, n'izindi nyinshi.

Ni indirimbo zose abafana bafatanyaga nawe kuririmba ndetse aho bibaye ngombwa bagasimbuka cyane ko bamwe bari basomyeho gake nk'uko intero ari #TunyweLess.

Bushali yakorewe mu ngata na Bull Dogg, waririmbye indirimbo ze zitandukanye ahereye kuri ‘Empe nkoni’.

Yaririmbye indirimbo ‘Igikomere’ yahuriyemo na Tom Close, asaba ab’i Musanze gufatanya nawe kuyiririmba ati ‘Aha Tom Close ndashaka ko ari rubanda rw’inaha i Musanze ruharirimba.”

Bamukundiye baririmba bati ‘Niyo mpamvu amateka yanjye nawe yasize inkuru ku mutima […] Ni wowe wanyuzuzaga ukantera ubwuzu nkanyurwa, wanteye igikomere ntazibagirwa mu buzima."

Bull Dogg yahaye icyubahiro Jay Polly babanye muri Tuff Gang.

Yaririmbye indirimbo ya Jay Polly yise ‘Ndacyariho ndahumeka’ nyuma aririmba mu buryo bwa ‘Acapella’ iyo baburiyemo nk’itsinda bise ‘Amaganya’.

Bull Dogg waririmbye mu gihe isaha Saa Yine abateguye igitaramo bari bahawe nk’iyo kugisoza yagiye aririmba indirimbo ze mu buryo bw’ibice kuko yageraga ku gitero cya mbere agahita ajya ku yindi.

Yaririmbye Mood, Cinema, n’inzindi. Icyo zose zahuriyeho ni uko ab’i Musanze bazizi kurusha uwaziririmbye.

Kevin Kade na Chriss Eazy, bashimangiye igikundiro

N’ubwo amasaha yo gusoza igitaramo yari yageze, inzego z’umutekano zemeye kongeza iminota 15 abateguye igitaramo kugira ngo Abanya-Musanze badataha batabonye Kevin Kade na Chriss Eazy.

Fatakumavuta wari uyoboye igitaramo ntabwo yabatindiye, yahise ahamagara Kevin Kade, wari utegerejwe na benshi i Musanze.

Uyu muhnzi wari ukoze igitaramo kinini cya mbere muri uyu mwaka yabyaje umusaruro umwanya muto yari afite kuko yahise yinjirira ku ndirimbo yise ‘Umuana, akurikizaho Pyramid, yahuriyemo na Drama T ndetse na Kivumbi King.

Ni umuhanzi waririmbaga anabyina, akananyuzamo akaririmbana n’ab’i Musanze mu buryo bw’amajwi y’umwimerere.

Yageze ku ndirimbo ye nshya yise ‘Munda’, abantu bamufasha kuyiririmba, ndetse akayiririmba mu buryo bw’amajwi y’umwimerere nta byuma birimo kuvuga.

Kevin Kade werekanye ko agezweho by’umwihariko iyi ndirimbo ye ‘Munda’, yamaze kuyiririmba abafana basubiramo izina rye bati ‘Kade, Kade, Kade, Kade, nawe ati ‘murakoze’.

Uyu musore ntabwo yamaze umwanya munini ku rubyiniro ariko uwo yahawe wose yawukoresheje neza haba mu kuririmba indirimbo ze zikunzwe, kubyina no kuganira n’abafaba afatanya nabo kuririmba.

Yakorewe na Chriss Eazy nawe utatinze ku rubyiniro ariko watanze ibyishimo byuzuye mu ndirimbo ze zigezweho muri iki gihe ndetse n’izakunzwe mu minsi yashize.

Chriss Eazy yahereye ku ndirimbo yise ‘Sorry, aririmba igitero kimwe cyayo ikindi abafatanya n'abafana kuyiririmba.

Yakurikijeho indirimbo zirimo Edeni ndetse na Inana, aho zose bafatanyaga nawe kuziririmba batitaye ku kuba amasaha yari yatangiye gukura ndetse bamwe bananiwe.

Induru bayihaye umunwa, bakoma amashyi y’urufaya, abasimbuka bagera mu bicu, ivumbi muri Stade Ubworoherane riratumuka ubwo Chriss Eazy yari ageze ku ndirimbo ‘Bana’.

Iyi ndirimbo ya Chriss Eazy na Shady ikunzwe cyane muri iyi minsi haba kuri za radio na televiziyo, imbuga nkoranyambaga, mu tubari ndetse n’abataha ubukwe ntibwataha batabyinnye ‘Bana’.

Chriss Eazy yayiririmbye, abantu bamufasha kuyiririmba no kuyibyina, ndetse bose basoza bagira bati ‘ndabana nawe bana, bana bana,…’.

Ubwo umuhanzi Chriss Eazy yari amaze kuririmba, hari hashize iminota igera kuri 20, abashinzwe umutekano baje kwereka abateguye igitaramo ko amasaha bahawe yageze ndetse yarenze kubera ko bari bahawe uruhushya rugeza Saa Yine z’ijoro.

Habayeho ibiganiro bemeranya ko haririmba Kevin Kade na Chriss Eazy , inzego z’umutekano zirabyemera, bahabwa iminota 15.

Ubwo abo bahanzi bari bamaze kuririmba, Fatakumavuta wari uyoboye igitaramo yavuze ko iminota bahawe n'inzego z’umutekano yarangiye kandi hari hasigaye umuhanzi umwe, Davis D.

Abafana bahise bavugira rimwe ko bashaka ko aza akabaririmbira kugeza ubwo amajwi yabo yaganje, indangururamajwi zababwiraga ko amasaha yarenze.

Byabaye ngombwa ko abaturage bakomeza kunangira, Fatakumavuta afata icyemezo cyo guhamagara Davis D, abanza kwanga kuza ku rubyiniro ariko abonye abafana bakomeje kumuhamagara ahita azamuka ku rubyiniro.

Davis D wakiranywe urugwiro yaririmbye indirimbo zirimo Micro, Ifarasi, Biryogo,Eva, Dede na Bermuda ari nayo yavugirijeho umurishyo wa nyuma muri iki gitaramo ku Isaha ya Saa 10:50 z’ijoro.