{Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza, yakunze kujya ahanura ibintu bimwe na bimwe bigasohoza. Ingero ni nyinshi, ariko ntawabura kuvuga ko yahanuye ko ikinyamakuru umuseso kitazamara amezi atandatu kidahagaze kandi birasohora n’ ibindi byinshi ngarukaho.}

Mu ijoro rishyira ku itariki ya mbere Mutarama 2014, ku rusengero rwa Zion Temple Celebration Center mu Gatenga, habereye amasengesho yo gushima Imana ko yarinze Abanyarwanda mu mwaka 2013, hanishimirwa umwaka wa 2014 dutangiye ko ukwiye kutubera umwaka mwiza.

Gitwaza arimo yigisha yagize ati: “Mu karere ka Bugesera hagiye kubakwa kaminuza. Iyo kaminuza izatuma u Rwanda rumenyekana cyane ku Isi kuko iyo kaminuza izaba ari icyitegererezo.”

Yakomeje avuga ko ibi byose bizagerwaho mu gihe cy’ imyaka irindwi, nyamara ariko abantu ngo bakwiye guharuka bagasenga cyane kuko ibi byose bigerwaho n’ amasengesho menshi.

Intumwa Gitwaza kandi azwiho iyerekwa ndetse n’ubuhanuzi Imana iba yamuhaye kugira ngo abugeze ku bwoko bwayo. Ikindi kandi abakurikiranira inyigisho ze kuri radio Authentique, bavuga ko ibyo yigisha hari aho bibakura biberekeza mu bwiza, kandi ibyinshi ngo barabibona.

Intumwa y'Imana Dr. Paul Gitwaza akaba ari nawe washinze itorero Zion Temple Celebration centre

Inkuru dukesha agakiza.com