Mu 1994, Mukagasana Yolande yari inshuti y’umugore wa Paul Rusesabagina witwa Tatiana Rusesabagina. Ubwo yajyaga kubasura mu rugo rwabo rwari yafi ya Hotel Diplomates i Kigali, yahabonye ibaruwa yanditswe ku wa 02 Kanama 1994, irimo ibinyoma yamenyeshaga Papa Yonani Pawulo II ko abishwe muri Jenoside bizize.
Ibikubiye muri iyo baruwa kandi, Mukagasana abivugaho no muri icyo gitabo cye kuri paji ya 134 na 135 hari imvugo igira iti ‘Abishwe ni ikosa ryabo kuko bashotoye ababarutaga ubwinshi’ ikoreshwa n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ikinyoma kinagaragara muri iyo baruwa yabonye kwa Rusesabagina.
Iby’iyi baruwa Mukagasana Yolande yabigarutseho ku wa 02 Mata 2026, ubwo yari mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere, aho yamurikiye igitabo cye yise ‘Umurage w’Urubyiruko’, igice cya mbere cyigisha by’umwihariko abakiri bato ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki gitabo ‘Umurage w’Urubyiruko’ cya Mukagasana, hagaragaramo interuro nke z’ibyari bikubiye muri iyo baruwa.
Hari ahagira hati ‘‘FPR yeruye intambara Perezida Habyarimana amaze kwicwa, no kuba yaranze kwemera leta y’abatabazi bigomba kwitabwaho mu isesengura ry’ikibazo. […] FPR yagombaga kumva ko imyitwarire yayo ari yo yateye abaturage kwica Abatutsi. Keretse rero niba ari cyo yashatse gukoresha kugira ngo ifate ubutegetsi.’’
Mukagasana Yolande wiciwe umugabo we n’abana ndetse n’abandi bo mu muryango we, avuga ko atari aziranye na Rusesabagina kuko bahujwe n’umugore we bari inshuti akiri umukobwa, akanataha ubukwe bwabo.
Nyuma ya Jenoside kuko Mukagasana nta wundi muntu yari asigaranye yakundaga kujya kwa Rusesabagina nk’ahantu yumvaga ko nibura ahafite inshuti (umugore wa Rusesabagina), ari na bwo yabonye iwo baruwa.
Ati ‘‘Iyi baruwa nayisanze kwa Rusesabagina i Kigali, mu nzu yari i ruhande rwa Hotel Diplomates aho yari atuye Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, ni ho hantu nagendaga kuko nta wundi muntu nari nkimenya i Kigali, abatari barapfuye bari barahunze cyangwa batagarutse gutura mu nzu zabo kubera impamvu zinyuranye.’’
‘‘Mbona rwaraye rwanditswe, ndarusoma ndusubiza umugore we sinagira icyo nduvugaho. […] Nyisomye nibwo nabonye ko yandikiwe i Goma, byahise binkomanga nibaza uko ahura n’abantu b’i Goma cyangwa uhava amuzaniye ubutumwa, agasubirayo. Umugore we yari inshuti tudahishana, byahindutse aho batangiriye ibyo barimo.’’
Mukagasana yavuze ko akurikije ibyo yabonye kwa Rusesabagina icyo gihe, byamweretse ko uwo mugabo adakunda FPR Inkotanyi.
Byatumye afata umwanzuro wo kudatinda muri urwo rugo kugira ngo yaba Rusesabagina cyangwa umugore we batabona ko yagize umujinya w’ibyo yabonye mu rugo rwabo bikaba byamukoraho. Yemeza ko umubano we na bo warangijwe n’iyo baruwa.
Nyuma Paul Rusesabagina yaguze inzu i Bruxelles mu Bubiligi yafi y’aho Mukagasana Yolande yari atuye, akajya abasuhuza ariko ntibagire byinshi bavugana.
Uko Mukagasana yanyomoje filime ya Rusesagagina
Filime Hotel Rwanda yakinwe igaragaza Paul Rusesabagina nk’intwari nyamara yuzuyemo ibinyoma ndetse bamwe bagatangira kumuha ibihembo, ubwo mu 2005 yamurikwa mu Bubiligi Mukagasana Yolande yaritabiriye nubwo atari yatumiwe n’abo kwa Rusesabagina.
Mukagasana wari umwe muri bake bahungiye mu Bubiligi bari bazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko yayirokotse, yahawe ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo agire icyo avuga kuri iyo filime, birangira kidasohotse kuko cyayivuguruzaga.
Rusesabagina Paul yahamijwe ibyaha by’iterabwoba bikomoka ku bitero by’iterabwoba umutwe wa MRCD/FLN wagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, mu 2018 no mu 2019.
Ku wa 31 Kanama 2020 ni bwo byamenyekanye ko yafashwe ndetse ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma araburanishwa akatirwa igifungo cy’imyaka 25 mu 2021. Nyuma yo kwandikira Perezida Paul Kagame, amusaba imbabazi ndetse anagaragaza ko yicuza ingaruka z’ibikorwa bye, yafunguwe muri Werurwe 2023, asubira muri Amerika aho yari asanzwe atuye.
Muri iyi baruwa isaba imbabazi hari aho Rusesabagina yagize ati “Ngaragaje agahinda gaturutse ku mutima k’ububabare ubwo ari bwo bwose ibikorwa bya FLN byateye abantu n’imiryango yabo.”
Gusa ku wa 4 Mata 2024 mu kiganiro kuri CNN, Rusesabagina yivuguruje ku bikubiye muri iyo baruwa avuga ko ntacyo yicuza kuko yari ari muri politike.








Loading comments...
Tanga igitekerezo