Galaxy Z Fold 7 izatangira kuboneka ku giciro cy’Amadorali ya Amerika 1.999, mu mabara y’umukara, ubururu n’ibara risa nk’umuringa n’irindi rya ‘mint’.

Kugeza ubu, iyi ni yo telefoni ya Samsung mu zikunjwa ifite umubyimba muto kurusha izindi zakozwe mbere muri iki cyiciro. Ibi byagezweho nyuma yo kongera gukora amavugura mu miterere y’igice gifasha iyi telefoni kuba yakunjwa.

Iyi telefoni izajya ikoresha Android 16, isanzwe ari porogaramu nyamukuru igenga imikorere ya telefoni, ariko ikaba yarongewemo uburyo bwihariye bwa Samsung buzwi nka One UI 8, butuma igira imiterere muri porogaramu n’imikoreshereze byihariye.

Galaxy Z Fold 7 ni yo telefoni ya Samsung ifite ubushobozi bwo gukoresha ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence- AI] mu buryo burushijeho gutera imbere.

Urugero ushobora gufungura inkuru ku rubuga runaka, maze Gemini ikakuzanira incamake ako kanya nta kindi bisabye.

Ku bufatanye na Google, Z Fold 7 yahawe Gemini Live, uburyo bushya bwo gufasha umuntu gusesengura ibyo abona kuri écran ya telefoni ye hifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano.

Urugero ni nk’uko ushobora gutunga camera ya telefoni yawe ku kintu runaka, hanyuma ugahita ubona amakuru acyerekeyeho. Samsung izatanga amezi atandatu yo gukoresha Google AI Pro ku buntu.

Galaxy Z Fold 7 ifite chip yihariye yitwa Snapdragon 8 Gen 3 Elite for Galaxy, ifite ubushobozi bwo gutuma umuvuduko telefoni ikoreraho wiyongera ku rugero rwa 38% ugereranyije n’iyayibanjirije.

Ibi bivuze ko iyi telefoni ifite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi bitandukanye birimo gukoresha porogaramu ziremereye nk’izimikino n’ibindi.

Camera y’iyi telefoni yongerewe ubushobozi, bugera kuri 200MP, impinduka zibaye bwa mebre kuri telefoni zo muri iki cyiciro.

Iyi telefoni kandi ifite ubushobozi bwo kuvugurura no gutunganya [editing] amafoto cyangwa video hifashishijwe ubwenge bukorano.

Ikindi kandi muri iyi telefoni ni uko Samsung yashyizemo uburyo bushya bwitwa Keep, bushyira amakuru yawe mu gice cyihariye kandi kirinzwe, aho buri porogaramu iri muri telefoni iba ifite ububiko bwayo bwihariye.

Hari kandi n’udushya nka Audio Eraser, uburyo bugufasha gutandukanya amajwi na video cyangwa amajwi yafatiwe ahantu mu rusaku, ku buryo bugufasha kuyatunganya bikoroheye.

Undi mwihariko kandi ni uko ubunini bwa écran y’iyi telefoni bushobora kukorohereza gukora ibintu byinshi icyarimwe [multitasking], nko gusoma inkuru, gufungura porogaramu nyinshi, gutunganya inyandiko cyangwa amafoto n’ibindi.

Galaxy Z Fold 7 ifite chip yihariye yitwa Snapdragon 8 Gen 3 Elite for Galaxy, ifite ubushobozi bwo gutuma umuvuduko telefoni ikoreraho wiyongera ku rugero rwa 38%
Ku bufatanye na Google, Z Fold 7 yahawe Gemini Live, uburyo bushya bwo gufasha umuntu gusesengura ibyo abona kuri ecran ya telefoni
Galaxy Z Fold 7 izatangira kuboneka ku giciro cy’Amadorali ya Amerika 1,999
Camera y’iyi telefoni yongerewe ubushobozi bugera kuri 200MP
Galaxy Z Fold 7 ni yo telefoni ya Samsung ifite ubushobozi bwo gukoresha ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence- AI] mu buryo burushijeho gutera imbere