Biteganyijwe ko Sosiyete ya Apple izamurika telefoni nshya zo mu cyiciro cya iPhone 17 ku itariki 9 Nzeri 2025. Muri izi telefoni, iza iPhone 17 Pro na iPhone 17 Pro Max zitezweho kuzana impinduka zikomeye, cyane cyane mu buryo zikoze no ku ikoranabuhanga zikoranye.
Airtel Money Africa yatangaje ko yagiranye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete izobereye mu kohererezanya amafanga ya pawaPay hagamijwe koroshya ibyo kohererezanya amafaranga hagati y’ibigo mpuzamahanga bifasha mu kohererezanya amafaranga mu bihugu birindwi bya Afurika.
Nyuma y’uko Google ishyize hanze ‘Operating System’ ya Android 16 muri Kamena 2025, abafite telefoni za Pixel batangaje ko hajemo ibibazo byinshi mu kuzikoresha.
Sosiyete ya Google yashyize hanze amashusho yamamaza telefoni nshya ya Pixel 10, ariko muri ayo mashusho humvikanamo uburyo yishongoye kuri sosiyete ya Apple, iyishinja gutinda gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije.
Benshi bamaze kumenya amakuru ahagije kuri telefoni nshya Google igiye gushyira ku isoko za Pixel 10, zizaba zifite umwihariko wa Camera zifata amafoto meza kurusha nyinshi muri telefoni ziri ku isoko magingo aya.
Apple iteganya kumurika telefoni nshya za iPhone 17 hagati ya tariki 08 na 10 Nzeri 2025. Ubusabe bw’abifuza kuzigura mbere [pre-order] bushobora gutangira gutangwa tariki ya 12 Nzeri, mu gihe telefoni zishobora kugera ku isoko rusange tariki ya 19 Nzeri.
Samsung yamuritse ku mugaragaro telefoni yayo nshya ya Galaxy Z Fold 7. Ubu yatangiye kwakira ubusabe bw’abifuza kuyigura mbere [pre-order], ariko izagera ku isoko rusange ku wa 25 Nyakanga 2025.
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abangavu n’ingimbi batrwa imodoka, bamara 20% by’igihe cy'urugendo bari kureba kuri telefone, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo harimo n’impanuka.
Mu gihe habura amezi hafi atatu ngo uruganda rwa Apple rushyire ku isoko iPhone 17, hatangiye kumenyekana bimwe mu bizaba biyigize.
Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025 nyuma yo kumurika iphone 16.
Apple yatangaje telefoni ya iPhone 16e, ije mu cyimbo cy'iya iPhone SE twari tumenyereye yasohorwaga mu bihe bitandukanye, biba itangiriro ry'icyiciro gishya mu zo Apple yasohoraga nyuma y'imyka runaka.
Huawei yashyize ku isoko mpuzamahanga telefoni yayo nshya ya ‘Mate XT’ ishobora kuzingwa inshuro ebyiri, aho izahera ku giciro cy’Amadorali ya Amerika 3.660. Hari hashize igihe igurishirizwa mu Bushinwa gusa.
Apple ishobora gutangaza iPhone SE nshya mu cyumweru gitaha, mbere y’uko igera ku isoko mu mpera za Gashyantare cyangwa muri Werurwe 2025, nk’uko byatangajwe na Bloomberg.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, yatangaje ko Abanyarwanda batunze telefone ngendanwa biyongereyeho 7,5% kugeza muri Nzeri 2024, ugereranyije na Nzeri 2023.
Uruganda rwo muri Amerika rumaze kumenyerwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga by’umwihariko telefoni rwa Motorola, rwashyize hanze telefoni zo mu cyiciro cya Moto G 2025 zifite imiterere ihambaye kandi zihendutse.
Uruganda rukora ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga, Apple, rushobora kuba ruri gutekereza guhindura camera za telefoni rukora za iPhone, rugatangira gukoresha iza Samsung.
Mu 2017 nibwo hasohotse iPhone X. Zari impinduka zikomeye, kuko icyo gihe abakoreshaga ‘button’ mu gufungura telefoni zabo barabisezeye, kuko ubwo buryo bwahise bukurwaho burundu.
Hagati ya tariki 17 na 22 Mutarama 2025, nibwo byitezwe ko telefoni zo mu cyiciro cya Samsung Galaxy S25 [S25, S25 Plus, na S25 Ultra] zizajya ku isoko mu bihugu bitandukanye.
Bimaze kuba nk’umuco aho ikigo cy’ikoranabuhanga cya Apple, kimurika telefoni nshya ya iPhone muri Nzeri buri mwaka. Mu gihe uku kwezi kutaragera hagenda hamenyekana amakuru atandukanye agaragaza ibishobora kuzaba bigize inshya izasohora, iPhone 17.
Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho cya Tecno ishami ry’u Rwanda, cyamuritse telefoni zigezweho za Spark 30 ziri mu byiciro bitanu zubakanye ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano [Artificial Intelligence], harimo n’izifite imiterere nk’iya 'Transformers'.