Nubwo Apple itaremeza amakuru ku mugaragaro, abakurikiranira hafi ibikorwa byayo bavuga ko iyi sosiyete ishobora guhindura uburyo isanzwe imurikamo telefoni zayo. Bivugwa ko muri uyu mwaka hazabanza kumurikwa iPhone 18 Pro, iPhone 18 Pro Max na telefoni yayo ya mbere izingwa, mu gihe iPhone 18 isanzwe ishobora gusohoka mu 2027.
Kimwe mu bintu bitegerejwe cyane kuri iPhone 18 Pro ni impinduka kuri camera. Amakuru avuga ko ishobora kugira uburyo bushya bwa “variable aperture”, bufasha uyikoresha kugenzura urumuri rwinjira muri camera, bityo amafoto afatiwe ahijimye cyangwa ashaka kugaragaza neza ikintu runaka akarushaho kuba meza.
Iyi telefoni kandi ishobora kuzana impinduka ku gice cyo hejuru ya écran, aho bivugwa ko kizaba gito ugereranyije n’icyo kuri iPhone 17 Pro. Hari n’amakuru avuga ko kimwe mu bice bya Face ID gishobora gushyirwa munsi ya écran, bigatuma imbere ya telefoni harushaho gusa neza.
Ku bijyanye n’imiterere, iPhone 18 Pro ishobora kutazatandukana cyane na iPhone 17 Pro, ariko ikagira camera zibyibushye kurushaho, écran za santimetero 16 kuri Pro na santimetero 17,5 kuri Pro Max, ndetse na bateri nini kurusha izabanje.
Hari kandi amakuru avuga ko izakoresha chip nshya ya A20 ikozwe ku ikoranabuhanga rya 2nm, ishobora gutuma telefoni yihuta kurushaho kandi igakoresha umuriro muke.
Ku biciro, abasesenguzi bavuga ko Apple ishobora kutazamura igiciro cyane, nubwo ibiciro by’ibikoresho nkenerwa mu gukora telefoni byazamutse ku isoko mpuzamahanga.







Loading comments...
Leave a comment