Mu kiganiro n’itangazamakuru muri White House, kuwa Gatatu tariki 10 Kamena 2026, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yumvikanye avuga ko ashimishwa n’izamuka ry’ibiciro.

Ati “Ndabyishimira. Imibare yari ishimishije, Muzi icyo nkunda kurusha ibindi ? Nkunda izamuka ry’ibiciro.”

Imibare y’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare ry'imirimo muri Amerika, yerekana ko muri Gicurasi ibiciro byazamutseho 4,2% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2025. Iyi mibare irenze 3,8% yatangajwe muri Mata.

Impamvu nyamukuru y’iri zamuka ni uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, bitewe n’intambara Amerika na Israel byashoje muri Iran.

Trump yongeye gutanga icyizere ko ibiciro bizamanuka intambara ya Iran nihosha, kuri uwo munsi ariko Amerika yongera kurasa muri Iran.

Trump kandi yabajijwe ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro, asubiza ko ingabo za Amerika zagabye ibitero bya gisirikare zigamije gufata bugwate miliyoni z’utugunguru twa peteroli ya Iran. Yavuze ko ibyo byagize uruhare mu kugabanya gato ibiciro bya peteroli.

Yijeje itangazamakuru ko iyi ntambara nirangira ibiciro bizasubira uko byahoze.

Trump yabwiye The New York Post ko amagambo ye yasobanuwe nabi, ko icyo yashakaga kuvuga ari uko izamuka ry’ibiciro riri hasi cyane kuruta ibyari byitezwe.

Izamuka ry’ibiciro rigeze kuri 4,2% ugereranyije na 9,1% yagaragaye hagati muri 2022, ku butegetsi bwa Perezida Joe Biden.

Izamuka ry’ibiciro ni ikibazo cy’ingutu kuri Trump witegura amatora yo hagati mu mwaka azaba mu Ugushyingo 2026, asuzuma imihigo yagezeho, ibyakoma mu nkokora imyaka isigaye ya manda ye igihe yatsindwa.

Trump ashimishijwe n'izamuka ry'ibiciro