Biteganyijwe ko aza kwitabira ibiganiro na Iran, ari kumwe n’intumwa idasanzwe ya Perezida Trump Steve Witkoff na Jared Kushner.

Vance yabwiye abanyamakuru ko yiteguye ibiganiro ariko ko Iran nigerageza kugorana, Amerika itari bubyihanganire.

Mbere y’aho, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran yatangaje ko hagomba kubanza kubaho agahenge k’intambara muri Lebanon mbere y’uko ibiganiro bitangira, ibintu bishobora guteza urujijo ku miterere y’ibi biganiro no kugaragaza uburemere bwabyo.

Amerika na Iran biherutse kwemeranya ko habaho agahenge k’ibyumweru bibiri, ariko mu ngingo Amerika ishyize imbere ni uko inzira ya Hormuz ikoreshwa mu kohereza hirya no hino ibikomoka kuri peteroli igomba guhita ifungurwa.

Iran yo ntibikozwa ahubwo ivuga ko ishaka ko mu biganiro habamo n’ingingo zigena uko ibyangijwe n’intambara ya Amerika bizishyurwa.

JD Vance yageze muri Pakistan ahagiye kubera ibiganiro