Mu kiganiro ‘The Context’ n’umunyamakuru James Munyaneza wa The New Times, Dr. Mvuka yasobanuye ko mu Mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo no mu bice bimwe byo muri Kivu y’Amajyaruguru hari Abanye-Congo batemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ba mbere ni abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo. Ngira ngo no muri iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye ibikorwa byakozwe ku mugaragaro bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Dr. Mvuka yavuze ko yaganiriye n’umwe mu bayobozi b’amadini mu Burasirazuba bwa RDC wo mu bwoko bw’Abashi, amubwira ko yababajwe no kuba ingabo za RPA zarabohoye u Rwanda kuko ngo zabiciye Perezida wabo, Habyarimana, bityo ko batazigera bababarira FPR Inkotanyi.

Ati "Uwo mugabo yarambwiye ngo impamvu batazigera bababarira RPF ngo ni uko yabiciye umuperezida. Noneho ndamubaza nti ‘Ese Perezida wanyu wuhe? Ni bo bishe Mobutu se?’ Yaransubije ati ‘Perezida wacu yari Habyarimana’. Icyo gisubizo cyarantangaje cyane."

Nubwo uwo Munye-Congo ashinja RPA kwica Habyarimana, iperereza ryakozwe na Leta y’u Bufaransa rigaragaza ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyabagamo ingabo zatsinzwe (Ex-FAR).

Dr. Mvuka yatangaje ko Abanye-Congo bo mu Burasirazuba bwa RDC bemeraga politiki ye n’umugambi yari afite wo gukorera Abatutsi Jenoside, kandi ko uko kumushyigikira kwaturutse ku mishinga yari afite mu gihugu cyabo, yari igamije kwihuza n’Abahutu.

Ati “Nagira ngo nkubwire ko Habyarimana yari afite ibikorwa ashyigikira mu burasirazuba bwa Congo. Nko muri Kivu y’Amajyaruguru, Habyarimana yateraga inkunga ishyirahamwe ry’Abahutu ryitwaga MAGRIVI ryashingiwe gutoteza no kwica Abatutsi. Muri Kivu y’Amajyepfo na ho yari afite ibikorwa byinshi yabakoreraga. Habyarimana yubakiye Abakongomani i Bukavu amashuri atari make.”

Dr. Mvuka yasobanuye ko Habyarimana yari yarakoze uko ashoboye mu kumvisha amahanga ko u Rwanda ari ruto, ko abo atashakaga badakwiye kuruturamo cyangwa se ngo bature mu bice byo mu burasirazuba bwa RDC birwegereye.

Ati "Kandi icyo gihe muri Kivu y’Amajyaruguru, Abatutsi ni bo bari benshi kandi b’abakungu bakomeye. Yashyize rero imbaraga nyinshi mu kwigisha abaturage baho kwanga Abatutsi…Ni we waje gusobanura ko Abatutsi n’Abahutu atari bamwe, ko bakwiriye gutandukanywa.”

Uyu mushakashatsi yavuze ko Habyarimana yari azi ko hari Abatutsi bakomeye bari i Kinshasa, kubera ubwoba ko bashobora kugirira nabi ubutegetsi bwe, ahitamo kubiba amacakubiri mu Bahutu n’Abatutsi b’Abanye-Congo.

Dr. Mvuka yasobanuye ko Habyarimana yubatse ubucuti hagati ye na Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaïre, bigera aho bombi biyita abavandimwe. Ahamya ko ibyaberaga mu karere byerekeye ku kurwanya Abatutsi, babaga babiganiriyeho.

Habyarimana Juvénal yari yarashyize imbaraga mu mishinga yo gushyigikira Abahutu bo muri RDC
Dr. Alex Mvuka yasobanuye ko Abanye-Congo bo muri Kivu y'Amajyepfo na Kivu y'Amajyaruguru bafataga Habyarimana nka Perezida wabo