Umunye-Congo ukora ubushakashatsi n’ubusesenguzi ku bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr. Alex Mvuka, yatangaje ko hari Abanye-Congo bafataga Habyarimana Juvénal nka perezida wabo kandi ko bashenguwe bikomeye n’urupfu rwe.
Mu 1978, ubwo Habyarimana Juvénal yari amaze imyaka itanu akuyeho ubutegetsi bwa Kayibanda Grégoire, Abongereza babiri bakoze urugendo rw'amateka muri Afurika rwari rugamije kwerekana uko ingagi zo mu birunga zibayeho.
Tariki ya 21 Mata 1994, hari hashize ibyumweru bibiri Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu gihugu hose. Raporo z’umutekano zari zikomeje gucicikana mu Rwanda no mu muryango mpuzamahanga muri rusange, intero ari uko ibintu byarushagaho kuzamba mu bice bitandukanye by’iki gihugu ariko igitekerezo cyo gutabara cyari kure nk’ukwezi.
Nyuma y’aho ingabo za RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahoze mu butegetsi bwa Habyarimana Juvénal bari bakwiye imishwaro mu mahanga bateguye umugambi wo kubusubiraho bwangu, banzura ko kugira ngo bishoboke bagomba gushakira intwaro ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’Interahamwe.
U Rwanda rwagiranye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cyo mu Busuwisi gikora imiti cya Sandoz, yo gukora no kuruha imiti itandukanye irimo ivura kanseri.
Imyaka 32 irashize umugore wa Juvénal Habyarimana, Agathe Kanziga, n’abana babo bahungiye mu Bufaransa, aho yageze yizezwa n’abo bari bafatanyije umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko mu gihe gito azacyurwa.
Radiyo ya RTLM ni urugero rukomeye rugaragaza uburyo itangazamakuru rutwitsi ryo mu Rwanda ryakoreshejwe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abanyamakuru bayo barimo Bemeriki Valérie na Habimana Kantano barakoreshejwe karahava.
Ku munsi nk’uyu tariki ya 13 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi mu 1994.
Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 ubwo Juvénal Habyarimana yari amaze kwicwa ahanuwe mu ndege yari imuvanye mu biganiro by’amahoro bya Arusha muri Tanzania, u Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand bwacitse umugongo kuko bwari bubuze inshuti magara.
Mu minsi nk’iyi muri Mata 1994, Ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) zari zashyashyanye, zishakisha mu Mujyi wa Kigali Umubiligi n’Umufaransa aho ava akagera kugira ngo zimuhungishe bwangu.
Umubano wa Perezida François Mitterrand na Habyarimana Juvénal wagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi wavuzwe kenshi ndetse ibihamya by’uko umwe yari umubyeyi, undi ari umwana na byo si bishya.
Ku wa 7 Mata 2026, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza igikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yagarutse ku kuntu ishyaka ryabahezanguni mu ngengabitekerezo ya Jenoside rya CDR (Coalition pour la défense de la République), ryashingiwe mu biro bya Perezida Habyarimana ku wa 22 Gashyantare 1992.
Umwiryane mu butegetsi bwa Juvénal Habyarimana ntabwo watangiye nyuma y’urupfu rwe, kuko na mbere hari haragiye habaho ibimenyetso by’uko atavuga rumwe n’abari bagize Akazu barimo umugore we, Agathe Kanziga Habyarimana na basaza be. Urugero rworoshye ni urupfu rwa Colonel Stanislas Mayuya.
Inkuru zigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane cyane ibyabaye ku munsi wayo wa mbere, zikunze kwibanda cyane ku byabereye mu Mujyi wa Kigali, ni gake uzumva uko byari byifashe i Rambura ku ivuko rya Juvenal Habyarimana n’umugore we, Agathe Kanziga.
Mu mpamvu zitangwa n’abahakana ko indege ya Juvénal Habyarimana yahanuwe n’abasirikare be, bajya bashyiramo urwitwazo rw’uko nta ntwaro zihanura indege icyo gisirikare cye cyagiraga, nyamara amakuru y’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), agaragaza ko FAR yari yibitseho izo mbunda 35 hamwe na missile 15.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uburyo politiki y’iringaniza mu mashuri ari kimwe mu bihe bibi uburezi bw’u Rwanda bwanyuzemo, anenga ububasha bwari bwarahawe Col. Nsekalije Aloys wari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye bwo kwihitiramo 5% by’abagenerwa imyanya.
Guhera mu ijoro rya tariki ya 6 Mata 1994 ubwo indege ya Habyarimana Juvénal yaraswaga na we akahaburira ubuzima, abo mu muryango we bari bafite umujinya w’umuranduranzuzi, bashakisha impande n’impande abo bakwica mu rwego rusa no kwihorera.
Tariki ya 25 Mutarama 1991, wari umunsi w’icuraburindi ku Abatutsi bo mu Bigogwe bishwe bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.
Village Urugwiro ni ibiro by’Umukuru w’Igihugu biherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo. Byatangiye gukoreshwa bihoraho mu myaka irenga 30 ishize ubwo Pasteur Bizimungu yayoboraga u Rwanda.
Turi ku wa 2 Mutarama 2026. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka 1971: Abantu 70 bishwe no kubura umwuka bitewe n’umubyigano wabaye muri Stade y’i Glasgow muri Écosse. 1974: Perezida wa 37 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nixon, yemeje iteka ryo kutarenza umuvuduko wa kilometero 90 ku batwara ibinyabiziga. 1997: […]