Ibyo byarakomeje no mu gihe cya Jenoside, hagamijwe kugira ngo Abatutsi barimburwe mu Rwanda byihuse. Mu minsi 100 gusa, kuva tariki ya 7 Mata kugeza ku ya 4 Nyakanga 1994, Abatutsi barenga miliyoni 1 barishwe bazira uko bavutse.

Ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwatoranyije amagambo abaturage bajya bakoresha agamije kwerekana ko Umututsi ari mubi, hakoreshwa igereranya rigamije kubatesha agaciro. Ni na bwo batangiye gushinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi, bahigwa bukware.

Nyuma yo kumenya ko Umuyobozi w'ingabo za RPA, Gen Maj Fred Gisa Rwigema, yiciwe ku rugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 2 Ukwakira 1990, abayobozi bo mu makomini yari agize Perefegitura ya Gisenyi bikoreje abaturage imitumba ngo ni Rwigema bagiye ‘guhamba’.

Muri Segiteri Rugamba, Komini Kayove, abayobozi, abarimu, abanyeshuri, abashinzwe umutekano, berekeje ku mugezi wa Butana, bahacukura imyobo, bahambamo imitumba, barangije bakora ibirori byo kwishimira ko bahambye Rwigema, abakuru banywa inzoga, abana bahabwa ibisheke.

Bamwe mu bari mu butegetsi bwa Habyarimana bababajwe bikomeye n’icyemezo cyafashwe cyo kohereza batayo ya gatatu y’abasirikare 600 ba RPA ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yitwaga CND (Conseil National de Développement) tariki ya 28 Ukuboza 1993.

Aba basirikare bari bashinzwe umutekano w’abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi biteguraga gushyirwa mu myanya mu nzego zitandukanye z’igihugu hashingiwe ku masezerano y’amahoro ya Arusha.

Kubera ko kwica ingabo za RPA zari muri CND byananiranye, abo mu butegetsi bwa Habyarimana biraye mu Batutsi hirya no hino mu gihugu, bakabica bavuga ko bagamije kubasangisha abo bitaga bene wabo bari muri iyi ngoro.

Ni muri urwo rwego hari uduce twinshi mu Rwanda ndetse n’ibyobo binini byiswe CND nk’i Kabuga mu Karere ka Gasabo, Rutabo mu Mayaga ya Ntongwe ndetse no ku rufunzo rwa Cyugaro i Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Lt Col (Rtd) Regis Rurangirwa wari basirikare ba RPA bari muri CND akaba anakomoka mu gice cy’Amayaga, yasobanuriye IGIHE ko icyobo cyitiriwe iyi ngoro mu Rutabo cyacukujwe mu 1992 n’umwarimu Jacques Habimana wari Perezida w’ishyaka CDR muri Komini Ntongwe.

Yagize ati “Ni icyobo cyagiyemo abantu benshi. Abantu biciwe muri Komini ya Ntongwe, abiciwe muri Nyamukumba n’abandi bafataga nyuma. Ni yo mpamvu bacyise CND, kwari ukugira ngo basange bene wabo muri CND.”

Lt Col (Rtd) Rurangirwa yasobanuye ko Nsabimana wiyitaga Pilato yari yarashyize intebe hafi y’iki cyobo, ahahoze igiti cy’umunyinya, akaba yarahaciraga urubanza rw’Abatutsi bagombaga kwicwa no kujugunywamo.

Ati “Uwo mugabo yari yariyise Pilato. Igiti cy’umunyinya cyari hafi y’iki cyobo kinini bari bagikuyeho, bari barahashyize intebe mu 1994, umuntu wese bagiye kwica bakamushinyagurira imbere ye. Akabacira urubanza, afite inkoni n’intwaro. Urumva ni we wari igihangange kurusha abandi bose.”

Lt Col (Rtd) Rurangirwa yasobanuye ko mu 2014 ari bwo imibiri y’Abatutsi bajugunywe muri iki cyobo yakuwemo, ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Ruhango.

Inzobere mu mateka y’u Rwanda, Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yasobanuriye IGIHE ko utubari twakundaga kunyweramo Abatutsi cyangwa ahandi hantu hafatwaga nk’igicumbi cyabo hitwaga CND hagamijwe kwerekana ko abo ari bamwe n’ingabo za RPA ziri mu ngoro y’Inteko.

Senateri Dusingizemungu yagize ati “Ni ukuvuga ngo ni nko kugaragaza nk’igicumbi cy’Abatutsi. Iriya myobo bakoze, bashakaga kugereranya uwo mwobo na CND. Urabona amasasu barashe CND, bagiraga ngo bacucumiremo Inkotanyi zari zirimo. Harimo abasirikare n’abanyapolitiki.”

Yakomeje ati “Ahantu bakekaga cyangwa bagatekereza ko hanyweraga Abatutsi, bahitaga CND kugira ngo bazanabone urwitwazo rwo kubarasa cyangwa se kuhicira abantu. Bashakaga kuvuga bati ‘Aha hantu n’ubundi tugomba kuharasa’.”

Ahantu hahawe izina CND hafatwa nk’ibimenyetso bikomeye by’amateka ya Jenoside bisigasirwa. Nko ku rufunzo muri Ntarama haba igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Abatutsi bahiciwe, mu gihe icyobo cyo ku Rutabo cyazitiwe.

Ku rufunzo rwa Cyugaro muri Ntarama hiciwe Abatutsi benshi
Uru rufunzo rwashyizweho ikimenyetso cy'urwibutso rwa Jenoside
Icyobo cyacukujwe na Nsabimana alias Pilato mu Rubato, ahahoze ari Komini ya Ntongwe, cyiswe 'CND'
Senateri Prof. Dusingizemungu yasobanuye ko ahafatwaga nk'igicumbi cy'Abatutsi ari ho hitwaga 'CND'