Iyi nyandiko ni iya Lt Col Uwihoreye Charles wabaye mu ngabo zari zishinzwe kurinda umutekano wa Habyarimana, akaba yaranabaye umuyobozi wa jandarumori w'uw'ingabo z'u Rwanda muri Perefegitura ya Ruhengeri.

Tariki ya 24 Kamena 1994, Lt Col Uwihoreye yandikiye Col René Galinié wabaye umujyanama muri Ambasade y’u Bufaransa i Kigali mu bijyanye n’igisirikare kuva mu 1988 kugeza mu 1991, amuha amakuru y’ubwicanyi bwari bukomeje mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu 2022, Col Galinié yamaze imyaka myinshi abitse iyi baruwa kugeza ubwo yayishyikirizaga Prof. Vincent Duclert wayoboye Komisiyo yakoze ubushakashatsi ku bufasha Leta y’u Bufaransa yahaye Leta y’u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

Ikinyamakuru Le Monde cyayishyize hanze tariki ya 7 Gicurasi 2026, nyuma y’uruhushya Col Galinié yahaye Prof. Duclert rwo kuyiha abanyamakuru.

Iyi baruwa igaragariza Col Galinié uko zimwe mu ngabo zarindaga Habyarimana zari ziyobowe na Major Mugemana zishe abasivili b’Abatutsi muri Komini Kinigi na Kigombe mu Ruhengeri ku gicamunsi cya tariki ya 22 Mutarama 1991, n’uko ku munsi wakurikiyeho abo mu muryango we bari bagiye kwicwa.

Lt Col Uwihoreye yagaragaje ko muri ibyo bihe, Abatutsi biciwe mu Bugesera no mu bindi bice by’igihugu birimo Kibilira, bicwa n’Interahamwe zari zihagarikiwe n’ingabo zarindaga Habyarimana, kandi ko ubwo bwicanyi bwahawe umugisha n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru.

Uyu musirikare yagaragaje ko ubutegetsi bw’icyo gihe bwari burajwe ishinga no kwica abanyapolitiki batavuga rumwe na bwo, kuko Perezidansi yagiye itanga amabwiriza atanditse, aho gutegura uburyo bwo guhangana n’ingabo za RPA mu rwego rwa gisirikare.

Lt Col Uwihoreye yasobanuye ko amabwiriza yose yo kwica abasivili b’Abatutsi yaturukaga mu bari bagize ‘Akazu’ cyangwa ‘Réseau Zéro’ karimo Habyarimana nk’Umukuru w’Igihugu, umugore n’abo hafi y’umuryango wabo.

Uyu musirikare wapfuye mu 2009, yanditse ko abayobozi bo mu nzego zose zaba iza politiki, iz’umutekano n’ubukungu, bagombaga kubahiriza amabwiriza yabaga aturutse mu Kazu, icyakoze ko Gasana James wari Minisitiri w’Ingabo we yarabyanze, afata icyemezo cyo kwegura.

Muri iyi baruwa, Lt Col Uwihoreye yasobanuriye Col Galinié ko Habyarimana ari we wari nimero ya mbere mu Kazu, agakurikirwa na Agathe Kanziga, Protais Zigiranyirazo alias ‘Monsieur Z’ wari musaza wa Kanziga wanabaye Perefe wa Ruhengeri, akaba nimero ya gatatu.

Prof. Duclert yagaragaje Lt Col Uwihoreye yakoreye Leta ya Habyarimana neza ariko ko yamufunze imushinja kugambanira igihugu, ariko ko nta kindi yashingiragaho keretse kuba yari Umututsi.

Uyu mushakashatsi yagaragaje ko Lt Col Uwihoreye yizeraga Galinié, akamuha amakuru yose yari afite ku byaberaga mu Rwanda kuko uyu Mufaransa yamugiriye neza, akamufunguza, agasubizwa mu kazi.

Prof. Duclert yagize ati “Charles Uwihereye yakoreye Leta ya Habyarimana mu bunyangamugayo mbere yo gufungwa mu 1991 kubera ko, nk’Umututsi, yafatwaga nk’umugambanyi. Yarekuwe nyuma kubera kuvuganirwa na René Galinié, yasubiye mu nshingano. Galinié yamufataga nk’isoko yizewe kandi nk’umuntu uzi neza Leta ya Habyarimana.”

Inyandiko y’urwego rw’iperereza rw’u Bufaransa (DGSE) yo ku wa 22 Nzeri 1994, yashimangiye ko Habyarimana, Kanziga na Zigiranyirazo bari ku ruhembe rw’Akazu kandi ko abari bakagize bose bari “abahezanguni b’Abahutu” batemeraga impinduka mu gihugu zishingiye kuri demokarasi.

Iyi nyandiko yahishuwe n’ikinyamakuru Mediapart na Radio France muri Gashyantare 2019 igaragaza ko hari abofisiye benshi bakingirwaga ikibaba na Kanziga na musaza we Zigiranyirazo mu gihe bayoboraga ibitero ku basivili b’Abatutsi, abo bakaba barahawe izina “Colonels de Madame”.

Abo ba ‘Colonels de Madame’ na bo bari mu Kazu barimo Col Elie Sagatwa wari musaza wa Kanziga, akurikirwa na Rwabukumba Séraphin na we wari musaza wa Kanziga, na we akurikirwa na Nzabagerageza Charles wari mubyara wa Habyarimana akaba yaranabaye Perefe wa Ruhengeri.

Ku mwanya wa karindwi hari Col Théoneste Bagosora wari Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo, akurikirwa na Lt Col Nsengiyumva Anatole wari Umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare, Lt Col Nkundiye wabaye umuyobozi w’ingabo zarindaga Habyarimana aza ku mwanya wa cyenda.

Capt Pascal Simbikangwa wari ushinzwe ibikorwa by’iyicarubozo mu rwego rw’ubutasi, Matayo Ngirumpatse wabaye Minisitiri w’Ubutabera, Nahimana Ferdinand wari ushinzwe gahunda za radiyo-televiziyo RTLM, Lt Col Tharcisse Renzaho, Bagambiki Emmanuel, Col Serubuga Laurent na Col Rwagafilita Pierre Célestin bari mu Kazu.

Mu iperereza kuri Kanziga, Col René Galinié yabwiye umucamanza Stéphanie Tacheau na Carole Vujasinovic bashinzwe kugenza ibyaha mu Bufaransa ko Kanziga yari mu Kazu nubwo atashakaga ko bijya ku mugaragaro.

Ibaruwa Lt Col Uwihoreye yandikiye Col Galinié ntiyigeze ikoreshwa mu nkiko. Ishobora kwifashishwa nk'ikindi kimenyetso kigaragaza uruhare rwa Kanziga mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ishyirwa mu bikorwa ryayo kuko tariki ya 6 Gicurasi 2026 Urukiko rw'Ubujurire rwa Paris rwanzuye ko iperereza yakorwagaho risubukurwa.

Paji ya mbere muri eshatu z'ibaruwa Lt Col Uwihoreye Charles yandikiye René Galinié
Lt Col Uwihoreye Charles (iburyo) yagaragaje ko amabwiriza yo kwica abasivili b'Abatutsi yaturukaga mu Kazu
Agathe Kanziga yabaye ku ruhembe rw'Akazu nyuma y'urupfu rw'umugabo we warasiwe mu ndege tariki ya 6 Mata 1994