Umusirikare babonaga afite ubushobozi bwo kuyobora igisirikare cyabo ni Gen Augustin Bizimungu wanahoze ayobora Ex-FAR mbere y’uko u Rwanda rubohorwa na RPA. Umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga, we yari akomeje kuyobora ibikorwa bya dipolomasi byo gushaka inkunga.
Kubera ko muri Kenya hari hatuye benshi babaga mu butegetsi bwa Habyarimana bari bibumbiye mu gatsiko kazwi nk’Akazu, hagiye habera inama nyinshi zo gutegura uyu mugambi, cyane cyane izo gushakira intwaro Ex-FAR n’Interahamwe byari muri Zaïre.
Umuryango w’Abibumbye washyize igitutu cyinshi kuri Perezida wa Zaïre, Mobutu Sese Seko, wari wariyemeje gushyigikira Ex-FAR n’Interahamwe mu mugambi wo gusubizaho ubutegetsi bw’Akazu, ni bwo yafashe icyemezo cyo kwirukana zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda agamije kujijisha.
Abo mu Kazu bahiye ubwoba, batekereza ko Ex-FAR n’Interahamwe na byo bishobora koherezwa mu Rwanda, umugambi ugapfuba. Bafashe umwanzuro wo guha ingabo za Zaïre ruswa kugira ngo abarwanyi babo bagume mu nkambi kandi ntibamburwe intwaro.
Umwanditsi Andrew Wallis mu gitabo ‘Stepp’d in Blood: Akazu and the Architects of the Rwandan Genocide Against the Tutsi’, yagaragaje ko Kabuga Félicien yoherereje Gen Bizimungu ibihumbi 35 by’Amadolari byo guha ingabo za Zaïre kugira ngo zemerere Ex-FAR n’Interahamwe kugumana intwaro mu nkambi byabagamo hafi y’umupaka.
Icyo gihe ofisiye mu ngabo za Zaïre yasabye abo mu Kazu ruswa y’ibihumbi 60 by’Amadolari kugira ngo yirengagize intwaro Ex-FAR n’Interahamwe byari bikomeje kwakira mu nkambi nka Mugunga mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma, Kabuga na bagenzi be bari i Nairobi bakusanya andi mafaranga.
Tariki ya 4 Ugushyingo 1995, benshi mu bari bagize Akazu bahuriye mu rugo rwa Gen Gratien Kabiligi i Nairobi, bakusanya andi mafaranga. Kabuga yatanze ‘cheque’, Protais Zigiranyirazo wari muramu wa Habyarimana atanga Amadolari 340, Aloys Ntabakuze wayoboraga umutwe w’abakomando atanga Amadolari 1500. Uwo munsi hakusanyijwe Amadolari 17.000.
Inama zo gukusanyirizamo amafaranga zarakomeje, ariko abo mu Kazu bagiye bacika intege kuko babonaga Gen Bizimungu atinda gutangiza intambara kandi barabonaga ibikoresho biri kuboneka. Byageze aho batangira gutanga inkunga y’Amadolari 20, na bwo aramanuka agera ku Idolari rimwe.
Kabuga we yagaragaje ko azakomeza kwitanga, atange byose afite kugira ngo bisubize ubutegetsi, kandi ko niba gusubira i Kigali byamusaba gutanga n’imyenda yose yambaraga, yari kubikora, kabone n’iyo yataha “yambaye ubusa”.
Urwikekwe rwabaye rwinshi mu bagize Akazu, bamwe batangira gutekereza ko mu bituma umusanzu ugabanyuka harimo kuba bamwe muri bo bari bashishikajwe no gushaka ‘visa’ i Burayi, gushinga amaduka i Nairobi, ariko hakaba n’abatekerezaga ko hari abagowe n’ubuzima.
Bamwe batangiye kwibasira Gen Bizimungu, bavuga ko ajya muri Kenya gusangira inzoga na Kabuga, yavayo akababeshya, aho gushyira mu bikorwa umugambi wabo wo gutangiza intambara karundura.
Nubwo umwiryane wari watangiye mu bagize Akazu, ubutegetsi bwa Jacques Chirac bwagiyeho muri Gicurasi 1995 bwari bwariyemeje guha Ex-FAR n’Interahamwe intwaro n’imyitozo ya gisirikare kugira ngo bagere ku mugambi wabo wo gusubira ku butegetsi i Kigali.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 1995, muri Zaïre habaye inama ikomeye yitabiriwe na Kanziga, Mobutu n’abasirikare batatu b’Abazayirwa bafi bafite amapeti yo ku rwego rwa ‘Général’, Gen Bizimungu, Kabiligi, Dr. Seraphin Bararengana wari umuvandimwe wa Habyarimana na Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’Igenamigambi.
Abofisiye bakuru b’u Bufaransa bari bayobowe na Col Gilbert Canovas, barimo Maj Christian Refalo uri mu batoje Ex-FAR mu myaka ya 1990 na bo bitabiriye iyi nama yari igamije kunoza umugambi wo gutera u Rwanda.
Bemeranyije ko bazatera u Rwanda banyuze i Gisenyi, bamanuke muri Kibuye, bakomereze i Gikongoro, kandi ko bazifashiha abacancuro b’Abafaransa bakoresha pasiporo z’u Bwongereza. Mobutu yijeje Kanziga ko azamuha miliyoni 6 z’Amadolari mu gihe Ex-FAR n’Interahamwe byafata ikibuga cy’indege cya Cyangugu.
Nubwo Col Théoneste Bagosora atumvikanaga na Gen Bizimungu, na we yakomeje kwiyegereza Ex-FAR, ayishakira intwaro muri Afurika y’Epfo na Seychelles, aho yakuye toni 360 z’intwaro ziganjemo izaturutse muri Bulgaria, kandi Leta ya Chirac ni yo yamwishyuriye ingendo yakoze.
Libya yayoborwaga na Col Muammar Kaddafi yari yaremereye u Bufaransa ko izoherereza Ex-FAR n’Interahamwe imbunda za AK-47, amasasu yazo, ibisasu bya mortier 60mm, 81mm, 82mm, 120mm, roketi na za gerenade.
Leta ya Chirac yari yiteze ko Afurika y’Epfo izoherereza Ex-FAR n’Interahamwe imbunda zari zigezweho za R4 na R3, ibisasu bitegwa mu butaka (mine), imbunda za RPG 40, Misiri ya Hosni Mubarak yo ikohereza za mortier 120mm na 122mm.
Mu mpera z’Ukuboza 1995, habarurwaga abasirikare ba Ex-FAR n’Interahamwe ibihumbi 49, abenshi muri bo bari bakiri bashya. Imyitwarire mibi yatumye bamwe bagurisha Abazayirwa intwaro bohererejwe, abandi bishora mu bikorwa by’ubusambanyi byatumye bamwe muri bo barwara SIDA.
Wallis yasobanuye ko abagize Akazu bari baranzuye ko Ex-FAR n’Interahamwe bigomba gutera u Rwanda bitarenze impera z’Ukuboza 1995, ariko ko umwuka mubi watutumbye mu gisirikare no mu banyapolitiki watumye umugambi wabo upfuba.
Byageze aho Gen Bizimungu ahamagara Kanziga kuri telefone, amumenyesha ko yabwiye Mobutu ko atashobora gutera u Rwanda ngo akureho ubutegetsi bwarwo, bityo ko vuba cyane azamumenyesha umusimbura we uyobora igisirikare cy’Akazu. Yakoresheje imvugo "gukemura ikibazo cy’u Rwanda".
Ukutumvikana mu bagize Akazu na Ex-FAR ndetse n’igitutu cy’umuryango mpuzamahanga wamaganaga ikwirakwizwa ry’izi ntwaro, byaburijemo umugambi mubisha wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Icyashobokeye Ex-FAR n’Interahamwe nyuma yo kubona ko ibyo gusubiza Akazu ku butegetsi bizagarukira mu nzozi, ni ukugaba ibitero shuma mu Rwanda cyane cyane mu bice byo ku mupaka, byatwaye ubuzima bw’abasivili b’Abanyarwanda benshi.







Loading comments...
Tanga igitekerezo