Mu gitondo cy’uwo munsi, Jacques-Roger Booh-Booh wari intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi w’ubutumwa bw’uyu muryango bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) yaratabaje, asaba ko abantu be bacyurwa.

Mu ibaruwa Booh-Booh yandikiye Koffi Annan wari ushinzwe ubutumwa bw'amahoro ku Isi, yamumenyesheje ko Abatutsi benshi bari kwicirwa mu bice by’amajyepfo y’igihugu birimo Gitarama, Butare na Gikongoro, kandi ko abasirikare barindaga Juvénal Habyarimana bahanganye bikomeye na RPA, ingabo za FPR Inkotanyi zari mu bikorwa byo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yagize ati “Mu ijoro ryose humvikanye ukurasana gukomeye hakoreshejwe imbunda ziremereye. Ingabo zijya gufasha abajepe zagaragaye mu mabisi ziva mu Ruhengeri zerekeza i Kigali. Kuvugana n’abo hanze ntibirakunda. Twaganiriye n’Umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya Kigali na RPA kugira ngo kibe igice kitageramo abasirikare. Abasirikare 132 ba Loni bajyanywe i Nairobi.”

Booh-Booh yamumenyesheje ko ingabo zarindaga Habyarimana zanze kurekura ikibuga cy’indege cya Kigali, zigaragaza ko ahubwo zakwifatanya na MINUAR kukigenzura kuko ngo ari bwo cyakomeza gukora nta nkomyi kandi umutekano waho ukizerwa kurushaho.

Yasobanuye ko uko byagaragaraga, abajepe barindaga Habyarimana bashakaga kwifashisha iki kibuga cy’indege mu gutuma MINUAR ishyira kuri RPA igitutu kugira ngo yemere agahenge, bidasabye ko ibyifuzo ingabo za FPR Inkotanyi zari zaratanze birimo guhagarika ibikorwa byo kwica Abatutsi bibanza gusubizwa.
Ati “Ikibuga cy’indege gishobora kuba isibaniro kuko buri ruhande rushaka kukigenzura rwonyine ndetse n’inkengero zacyo. Bishyira ikibazo gikomeye ku gikorwa cyo gucyura ingabo za Loni gishobora kubaho, uburyo bwo kuzijyanira ibyo zikeneye, ituze n’umutekano wazo.”

Uyu muyobozi yavuze ko atizeye ko abajepe bashaka guhagarika imirwano, agaragaza ko mu gitondo cya tariki ya 19 Mata 1994, barashe Mortiers muri Stade Amahoro yagenzurwaga na MINUAR, yaranahungiyemo Abatutsi, hapfa batandatu, abandi 46 barakomereka, kandi ko nyuma y’aho hari ibindi bisasu barashe mu nkengero zaho, hapfa abasivili benshi.

Booh-Booh yamenyesheje Annan ko umutekano w’abari muri MINUAR uri mu kaga, bityo ko hakwiye gufatwa icyemezo cyo kubacyura byihuse, hagasigara byibura 250 barimo abasirikare n’abasivili bakurikirana ibikorwa by’ubutabazi n’iyubahirizwa ry’agahenge mu gihe kakwemezwa.

Nubwo yatanze igitekerezo cyo gucyura abasirikare benshi ba MINUAR, yashimangiye ko abasivili bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines, kuri Croix Rouge, St Michel no mu bice bigenzurwa n’abajepe bafite ibyago byo kwicwa nk’uko byari bimaze iminsi bigenda mu bice bitandukanye bya Kigali.

Tariki ya 5 Ukwakira 1993 ni bwo akanama ka Loni gashinzwe umutekano kari karafashe umwanzuro wo gutangiza MINUAR kugira ngo ingabo zayo zari ziyobowe na Lt Gen Romeo Dallaire zikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha yasinywe na Leta ya Habyarimana na FPR Inkotanyi.

Nyuma y’impuruza ya Booh-Booh, tariki ya 21 Mata, akanama ka Loni gashinzwe umutekano kafashe umwanzuro wo kugabanya ingabo za MINUAR, zikagera kuri 270 zivuye ku 2500, gasobanura ko byaturutse ku busabe bw’ibihugu nyuma y’urupfu rw’abasirikare 10 b’Ababiligi.

Abasirikare b’Ababiligi bishwe barindaga Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana. Hamwe n’uyu munyapolitiki, bose bishwe n’abasirikare barindaga Habyarimana baturutse i Kanombe, mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994.

Loni yari yarohereje ingabo 2500 mu Rwanda kugira ngo zigenzure iyubahirizwa ry'amasezerano y'amahoro ya Arusha
Tariki ya 21 Mata 1994, akanama ka Loni gashinzwe umutekano kanzuye ko MINUAR isigarana abasirikare 270