Indege ya Perezida Habyarimana Juvénal, ikanaba impano yari yarahawe n’u Bufaransa, yahanuwe ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994 ahagana Saa Mbiri n’igice, ubwo we na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira bari bavuye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Mu gitabo “Stepp’d in Blood: Akazu and The Architects of the Rwandan Genocide Against The Tutsi”, cy’umwanditsi akaba n’umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye, Andrew Wallis, agaragazamo ko Habyarimana yishwe n’abari bafite ubwoba ko azabafata ku nda akabavana muri guverinoma kuko yari yabiteguje ari muri Tanzania.

Ku wa Mbere wa Pasika, ni ukuvuga ku wa 4 Mata 1994, Perezida Habyarimana yahamagaye Enoch Ruhigira wari ukuriye ‘Cabinet’, amubwira ko agomba gutegura umuhango wo kuzarahiza abantu bashya bazaba bagize guverinoma kandi ko bagomba kuzaba ari abantu b’ingeri zitandukanye aho kuba abagize Akazu gusa.

Iyi nkuru ntiyakiranywe yombi na mba n’abari basanzwe bagize Akazu ku buryo Wallis agaragaza ko bahise batumiza inama y’igitaraganya ndetse na Bagosora wari i Gisenyi akavayo atarwiyambitse, aho we na baramu ba Habyarimana n’abandi bari bakomeye mu gisirikare; muri iyo nama nta kindi kigwagaho uretse uburyo bwo guhanura indege ya Habyarimana mu gihe izaba ivuye muri Tanzania.

Uwahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Jean Birara, yatangarije umwanditsi w’igitabo ko impamvu y’iyi coup d’état kwari ugushyira ubutegetsi mu biganza bya batatu mu bari bagize Akazu ariko bari mu kiruhuko cy’izabukuru mu gisirikare ari bo: Serubuga, Rwagafilita na Buregeya binavugwa ko batari bishimye.

Ikindi ni uko bamwe mu bari bagize Akazu batekerezaga ko bazatakaza imyanya, icyubahiro n’amafaranga ariko kandi by’umwihariko bagatinya ko nyuma y’aho bazatangira kugarukwa n’ibyo bakoze mu myaka 21 bari bamaze kuva mu 1973; bakibwira ko ibyababaho byaba nk’ibyo bakoreye abahoze mu butegetsi bwa Repubulika ya Mbere (ku bwa Kayibanda) aho benshi bishwe abandi bagafungwa.

Indege yari itwaye Habyarimana yaguye mu rugo rwe i Kanombe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994

Ingabo za Habyarimana zari zifite imbunda 35 zihanura indege

Raporo y’ibanga y’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), ivuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’abasirikare b’intagorwa z’Abahutu bari biganjemo abarindaga umukuru w’igihugu, ikanagaragaza ko bari bafite imbunda 35 zihanura indege hamwe na missile 15 zakorewe mu Bufaransa na zo zashoboraga kwifashishwa muri iyo ‘opération.’

Uretse ibi byagaragajwe na CIA, andi makuru agaragaza ko igisirikare cya Habyarimana cyatangiye gushakisha intwaro zihanura indege mu 1992.

Ubwo bari bahanganye n’ingabo za RPA zari zaratangije urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990, byageze mu 1992 ingabo za FAR zibona ko zikomeje gukubitwa inshuro mu buryo bwose, ari na ho Col Laurent Serubuga wari Umugaba Mukuru w’Ingabo Wungirije yandikiye Minisitiri w’Ingabo, amumenyesha akaga bahuriye na ko mu Ruhengeri na Rusumo, maze asaba ko bahabwa imbunda zikaze zihanura indege.

Mu nyandiko ifite umutwe ugira uti “Possibilités des Moyens de Défense Aérienne et de Défense Anti Aerienne”, yanditswe ku wa 17 Mutarama 1992, Col Serubuga yagize ati “Ndifuza kubagezaho imbogamizi batayo LAA yahuye nazo ubwo yashyiraga mu bikorwa ubutumwa bwayo bwa AA kubera ubushobozi buke bw’intwaro yahawe.”

Yakomeje agira ati “Inshuro ebyiri zose nyakubahwa Minisitiri, amatsinda abiri yagiye mu butumwa muri Ruhengeri na Rusumo, guhanura indege zivogera ikirere cyacu ariko byarabananiye kuko indege zabaga ziri kugurukira hejuru cyane harenze ubushobozi bw’ibikoresho bya batayo.”

Serubuga yavuze ko intwaro u Rwanda rwari rufite, zari zifite ubushobozi buke cyane bwo guhanura indege, ugereranyije n’aho indege bashakaga guhanura zigurukira.

Intwaro Serubuga yavuze ko zikenewe kandi ziberanye n’u Rwanda, ni izo mu bwoko bwa SAM 16 zikorerwa mu Burusiya. Izi ni na zo ntwaro byagaragaye ko zakoreshejwe ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga mu 1994.

Muri iyi baruwa, Serubuga yashimagije izi ntwaro, avuga ko uretse kuba zishobora guhanura indege ziri hejuru cyane “zishobora no kurashishwa ziri ku modoka nto.”

Hagaragajwe ko izi ntwaro “zihutirwa’, ahita atanga n’umubare w’izikenewe. Ati “Hakenewe intwaro 12 zirashisha SAM16 n’ibisasu byazo 120, muzirikana ko agatsinda gato k’abasirikare barasa kagizwe n’abantu bane barashisha imbunda ziremereye.”

Kanziga yumvikanye asaba imbunda ya “R4” yo gukoresha yihorera

Nyuma y’uko umugore wa Habyarimana, Agatha Kanziga yitabye telefone ya Mobutu yamumenyeshaga ko inzego z’ubutasi za Zaire zatahuye ko hateguwe Coup d’état yagombaga guhitana umugabo we, uyu mugore ngo ibi yabibwiye musaza we, Col Elie Sagatwa ariko mu by’ukuri ubutumwa ntibwagejejwe kuri nyirubwite; ibigaragaza ko itari inkuru nshya mu matwi ya Kanziga.

Indege imaze guhanurwa ikagwa mu busitani bw’aho yari atuye i Kanombe, umugore wa Habyarimana, Agatha Kanziga wari mu rugo hamwe na Jean-Luc n’abana batanu ba murumuna wa Habyarimana, Dr. Seraphin Bararengana, yabwiwe n’umuhungu we wari uvuye hanze iby’iyo nkuru, ubwo we yari ari hejuru mu igorofa rya gatatu.

Andrew Wallis agaragaza ko abo mu miryango y’abaguye muri iyo ndege bihutiye kugera aho muri iryo joro icyakora bamwe mu bageragezaga kuhaza bagakumirwa barimo n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Kanziga muri iryo joro ngo yahamagaye kenshi Mitterrand wayoboraga u Bufaransa, Mobutu wayoboraga Zaire na Ambasaderi w’u Bufaransa kandi bose agasaba ko avugana na bo mu ibanga.

Muri uwo mwanya, Protais Zigiranyirazo wari mu bamaze kugera aho bahuruye, yihugikanye Majoro Mpiranya, Séraphin, Kanziga n’abana be ndetse na Pasteur Musabe maze ngo batangira gukora urutonde rw’abanzi b’Akazu, aho ku ikubitiro bashyizeho Agathe Uwilingiyimana wahise wicwa nyuma y’amasaha make.

Kanziga na bashiki b’umugabo we babiri bari ababikira, icyo gihe banashyize ku rutonde abarimo Lando Ndasingwa, Joseph Kavaruganda na Minisitiri Faustin Rucogoza, aho uwitwa Sr Godelieve yavugiye ko Abatutsi bose bagomba kwicwa.

Suzanne Seminega wari inshuti ya Kanziga kuva mu buto mu Bushiru, ubwo yahageraga aje gufata mu mugongo inshuti ye, ngo yatunguwe no gusanga umugore wapfushije umugabo aho kumwunamira ngo ahubwo yari yibereye mu gutanga urutonde rw’abagomba kwicwa aho yanumvisemo izina rya Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe.

Uretse Seminega, hari umushoferi wa taxi-voiture wari uzanye muramu wa Ambassador Renzaho, na we wari waguye mu ndege, ariko ubwo uwo mushoferi yari ategerereje mu rugo ngo yatunguwe no kumva Kanziga ari kuvuga asakuza ngo “Munzanire umutwe wa Agathe Uwilingiyimana.”

Abahaye ubuhamya umwanditsi kandi, bavuga ko bumvise Kanziga yariye karungu, avuga ko ashaka imbunda ya “R4” ngo ayikoreshe yihorera, iyi muri ako kanya ngo ikaba yari ifitwe n’umuhungu we, Jean-Luc wari wayivanye mu cyumba cya se, ndetse mu isengesho ry'uyu mugore muri iryo joro ngo yasabiye Interahamwe guhanagura zikamaraho umwanzi, anasabira ingabo z’u Rwanda kugira intwaro zihagije.

Amakuru agaragaza ko Agathe Habyarimana yari amaze igihe azi ibijyanye n'umugambi wo kwica umugabo we