Umunyamakuru w'inararibonye, Sir David Attenborough n'umufotozi Martin Saunders bari bizeye ko ibikorwa byabo bigenda neza kuko bari babisabiye uburenganzira mu nzego zose byarebaga mu Rwanda, kandi Dian Fossey yari yiyemeje kubibafashamo kuko yari amenyeranye n'ibyo biremwa cyane cyane ibyabaga muri Karisoke (Karisimbi na Bisoke).

Ati “Twari dufite impushya zose twasabwaga, rwose ibintu byose byari bitunganye.”

Dian Fossey wari uzwi mu Ruhengeri nka ‘Nyiramacibiri’ yari yareguriye ubuzima bwe kwita ku buzima bw'ingagi muri icyo gice. Byari birenze kuzigaburira no kuzivura kuko yabanaga na zo, yari afite inzu mu birunga. Aho mu birunga ni na ho yiciwe n’abagizi ba nabi bikekwa ko bari batumwe na Leta y’icyo gihe.

Akazi ko gufata amashusho y'ingagi zo mu birunga katangiye kugora Sir Attenborough kubera ko atari amenyeranye na zo. Ubwo ingagi y'ingabo yitwaga Pablo yamwuriraga, yagize ubwoba ariko ntacyo yari kurenzaho keretse gukomeza akazi kari kamujyanye.

Nyuma yo gufata ayo mashusho bigoranye, Sir Attenborough na Martin bamanutse i Kigali bitegura gutahana inkuru nziza mu Bwongereza, bakagaragariza Isi yose ubuzima butangaje bw'izi nyamaswa nini zifite imiterere nk'iy'ikiremwamuntu.

Bavuye mu Ruhengeri bicinya icyara kuko bari bagiye gushyiraho agahigo katari kamenyerewe, ariko berekeza ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, icyizere cyahindutse ubwoba, Sir Attenborough atangira kwibaza niba iherezo ry'ubuzima bwabo rigiye kuba iryo, cyangwa se niba bagiye guhomba byose bavunikiye mu birunga.

Urusaku rw'amasasu rwatangiye kumvikana hejuru yabo, bagira ngo ni ibindi ariko ni bo baraswagaho n'abasirikare b'u Rwanda bageragezaga kubahagarika nk’aho ari abagizi ba nabi.

Uyu munyamakuru yagize ati “Naratekereje nti ‘Ni ibiki biri kuba?’ Twarahindukiye tureba ku ruhande, tuhabona abashinzwe umutekano bafite intwaro.”

Sir David na mugenzi we barahagaritswe, bigira inama yo guhindura uburyo bari babitsemo amashusho bafatiye mu birunga kugira ngo batayasibishwa, bagataha amara masa.

Ati “Umufotozi Martin Saunders yabonaga ibyabaga, abona ko amashusho twafashe ari mu kaga, amashusho twari tugiye gupfira, agiye gufatirwa.”

Aba basirikare babagezeho, babasabye kubereka ibyo bafite ariko mu by'ukuri ntibamenye ibyo babakekagaho, niba ari ugushaka guhunganya umutekano w'igihugu, niba ari ukugurisha ingagi cyangwa ibindi.

Babavanye ku kibuga cy'indege, babajyana kuri hoteli, mu gitondo cy'umunsi wakurikiyeho babajyana mu kigo cya gisirikare, babahagarika hagati bose bareba. Ni bwo batangiye gutekereza ko bashobora kuba bagiye kuraswa, inkuru yabo ikarangirira aho.

Martin yagize ati “Njyewe na David twategetswe guhagarara hagati mu mbunga, izuba ryaka. Ntibatwemereye kujya mu gacucu. Naratekereje nti ‘Sinzi, bagiye kudufunga, kuturasa cyangwa kudukorera ibindi’. Ubwo ntitwashoboraga kumva ikibazo cyari cyahabaye.”

Nyuma y'umwanya bafungiwe aho, abashinzwe umutekano bafashe icyemezo cyo kubarekura, barataha. Bariruhukije kuko amashusho bafatiye mu birunga bari bakiyafite.

Inkuru y'urugendo rwa Sir David mu birunga ikubiye muri filime mbarankuru yise "Making Life of Earth: Attenborough’s Greatest Adventure" yasohotse kuri BBC tariki ya 3 Gicurasi 2026, habura iminsi itanu ngo Sir David yuzuze imyaka 100 y'amavuko.

Sir David aherutse gukora ku yindi filime yashyizwe hanze na Netlflix ku wa 17 Mata 2026. Na yo igaruka ku buzima bw’ingagi zo mu birunga.

Ni filime yakozwe ku bufatanye na Silverback Films, iyoborwa ndetse inatunganywa na bamwe mu bahanga mu kuyobora filime no kuzikina barimo James Reed, Alastair Fothergill, Leonardo DiCaprio, Jennifer Davisson na Phillip Watson.

Aba ni bo bashyize hamwe amashusho arenga 250 yafashwe guhera mu 2023 na 2024 bongeraho n’ayafashwe na David Attenborough ubwo yari mu Rwanda.

Alastair Fothergill yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi nkuru cyaje bashaka kuvuga ku buzima bw’ingagi gusa bavugana n’Umuryango wa Dian Fossey Gorilla Fund umaze imyaka irenga 60 wita ku ngagi mu Rwanda ubemerera kubafasha gukora iyo filimi.

Igitekerezo cyahindutse ubwo Fothergill yegeraga Attenborough nk’umuntu wigeze gukora ibiganiro bivuga ku ngangi, Attenborough akabyakira neza ndetse akamubwira ko hari agatabo afite yagiye yandikamo ibyo yabonye mu Rwanda ku ngagi byakwifashishwa muri iyi filime.

Iyi filime igaragaza uburyo ingagi zibaho ndetse n’uburyo zikoresha imbaraga mu guhanganira ubuyobozi rimwe na rimwe zigakora n’ibikorwa bijya gusa n’iby’abantu kugira ngo zikunde ziyobore gusa.

Muri filime "Making Life of Earth: Attenborough’s Greatest Adventure" hagaragaramo amashusho y'ingagi yuriye Sir David
Sir David na Martin ubwo batemberaga mu Birwa bya Comores