Ubwo yari mu kiganiro kuri TV10 ku wa 3 Mata 2026, Dr. Bizimana, yagaragaje uburyo politiki y’iringaniza yari yuzuyemo irondamoko n’ivangura ariko ritavugwa ahubwo ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwo bukagaragaza ko bigamije gusubiza ibintu ku murongo.

Ati “Politiki y’iringaniza yazanywe na Habyarimana yavugaga ko Abatutsi bagomba kwiga ari 10% ngo kuko n’ubundi mu baturage ntibarengaga iryo janisha. Abahutu bo bigaga kuri 89% noneho Abatwa bo bakagenerwa 1%. Byari amacakubiri ateye ubwoba kuko nk’Abatutsi cyangwa Abatwa bashoboraga kwiga bagatsinda ariko ntibemerewe gukomeza ngo imyanya yabo yashize.”

Yakomeje asobanura ko iringaniza ryari rishingiye ku bintu bibiri harimo ubwoko n’akarere ku buryo no mu Bahutu nubwo bigaga ari benshi ariko na byo bajyanaga n’inkomoko bigatuma muri bo hari ababura amahirwe.

Ati “Habyarimana yaravugaga mu myumvire ati Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri n’igice cya Byumba cyitwaga Urukiga barakandamijwe cyane muri Repubulika ya Mbere ku butegetsi bwa Kayibanda Grégoire. Yavugaga ko ngo kuri iyo ngoma hize cyane abo mu Ntara y’Amajyepfo y’ubu [aho Kayibanda yavukaga]. Yavugaga rero ko icyo gihe bagombaga guha amahirwe ibyo bice na byo bikazamuka.”

Mu kubara iyo mibare buri Perefegitura yabaga igenewe umubare w’abanyeshuri itagomba kurenza ariko hakaba n’indi myanya yagenerwaga abo mu bice bya Perefegitura ya Gisenyi Habyarimana yavukagamo ndetse n’abandi Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yitoranyirizaga uko abyumva.

Dr. Bizimana ati “Abanyamakuru bigeze no kubibaza Col. Nsekalije arangije Umuganda arasubiza ati ntabwo nzareka guha imyanya aho nkomoka ejo ntazajyayo bakantera amabuye. Ngomba guhera aho mvuka. […]. Ibyo byagenwaga n’itegeko ryagiyeho mu mwaka wa 1985 ryasobanuraga ibyo byose ndetse Col. Nsekalije ubwe yari afite ububasha bwo gutanga 5% by’imyanya y’Igihugu kandi ya myinshi cyane. Ni yo rero yakoreshaga ayiha abantu b’inshuti ze.”

Yagaragaje ko Uwilingiyimana Agathe ari we wakuyeho iyo politiki mu 1992 ubwo yari Minisitiri w’Uburezi agena ko imyanya itangwa mu mashuri ya Leta igomba gushingira ku barushije abandi amanota aho kuba izindi mpamvu z’inkomoko, akarere n’ibindi.

Col. Nsekalije Aloys yavukiye i Rambura muri Perefegitura ya Gisenyi ndetse ni umwe mu bafashije Habyarimana guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda mu 1973 ahita amusimbura.

Col. Nsekalije yabaye umunyapolitiki ukomeye ku ngoma ya Habyarimana ariko nta byaha bya Jenoside byamuhamye ndetse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagumye mu Rwanda kugeza mu 2009 ubwo yitabaga Imana aguye mu Bubiligi aho yari yaragiye kwivuriza.

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uburyo politiki y’iringaniza mu mashuri ari kimwe mu bihe bibi uburezi bw’u Rwanda bwanyuzemo