Nyuma y’iminsi itatu Jenoside itangiye, ku wa Gatandatu tariki 9 Mata 1994, Grégoire de Saint Quentin wari umujyanama mu bya tekinike wa Komanda wa batayo Para-commando, Maj Aloys Ntabakuze, akaba n’umusirikare mukuru utoza abarwanira mu kirere, yagiye ku rugo rwa Kanziga i Kanombe, amubwira ko Perezida François Mitterrand yasabye ko ajyanwa mu Bufaransa n’umuryango we, kandi ko ari icyemezo gikwiriye guhita gishyirwa mu bikorwa.
Kanziga n’abo bari kumwe babwiwe ko buri umwe yemerewe gutwara igikapu kimwe gusa, ndetse bakaba barangije kwitegura bitarenze iminota 30.
Saa cyenda z'igicamunsi cy'uwo munsi abasirikare b’Abafaransa baherekeje Kanziga n’abandi 11 bo mu muryango we n’inshuti ze, ku Kibuga cy’indege cya Kigali.
Mu bari kumwe na Kanziga harimo abana be batatu, murumuna we, Catherine Mukamusoni n’abana be bane ndetse n’umukwe we, Alphonse Ntirivamunda. Batwawe mu ndege ya C130 ikoreshwa mu bwikorezi bwa gisirikare.
Iyi ndege yatwaye kandi mubyara wa Kanziga witwa Twahirwa Séraphin wari umaze gutakamba avuga ko afite uburwayi bukomeye. Yatwaye n’imiryango yindi ibiri.
Kuri Twahirwa Séraphin, amakuru yizewe ahamya ko yari amaze iminsi yitegura ibyo guhunga kuko yari aherutse kuvunjisha Amanyarwanda bamuha miliyoni 1$ kuri konti yari afite muri Belgolaise Bank.
Aba bose bahagurutse i Kigali saa kumi n'imwe z'umugoroba, berekeza i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique.
Agathe Kanziga yahisemo guhunga, igihugu agisiga mu maboko ya Col Theoneste Bagosora na musaza we, Zigiranyirazo Protais. Abagize Akazu bemeye ko ahunga bizeye ko bazongera kumucyura nyuma y’igihe gito igihugu cyongeye gubizwa mu ‘mahoro’.
Bamusabye kandi gukomeza gukoresha izina rye muri politike n’inshuti yari afite mu gushakira abasigaye ubufasha bwa gisirikare, ubwa politike n’ubwa dipolomasi.
Bivugwa ko Ingabo z’u Bufaransa zanze gutwara umurambo wa Habyarimana, ahubwo zitegeka ko ugumishwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya gisirikare i Kanombe.

I Bangui, Kanziga yahahuriye n’umubikira wo muri Pologne witwa Editha wayoboraga ikigo cye cy’impfubyi cyitwaga Sainte Agathe, cyari i Masaka.
Mu gahinda kenshi, uyu mubikira yabwiye Kanziga ko abana b’Abatutsi bari muri iki kigo bishwe ku wa 7 Mata mu 1994, aramubaza ati “Ni gute mwakoze ibintu nka biriya? Abasirikare ntibabashije kwirengagiza byibura kuko ari ikigo cyawe."
Kanziga yabwiye uyu mubikira ko badakwiriye kurenganya aba basirikare kuko ibyo bakoze babitewe n’umujinya. Yahise amusaba guceceka, ntiyongere kugira icyo avuga kuri iyi ngingo.
Muri Centrafrique, umuryango wa Agathe Kanziga wahakuwe n’indege ya Air France, ahageze asanganizwa ururabo yohererejwe na Mitterand ndetse n’impano y’ibihumbi 35$ yo gutangira ubuzima.
Yakiriwe kandi n’abana be babiri: Jean-Pierre na Bernard bigaga mu Bufaransa, ndetse na Marie Rose na Jean Claude bigaga muri Canada.
Uyu muryango wabanje kuba muri Forest Hill Hotel i Paris, mbere yo kwimukira muri apartment Habyarimana yari aherutse kugura muri uyu mujyi.
Kwakirwa kwa Kanziga mu Bufaransa ni ibintu bitavuzweho rumwe, ndetse buri muyobozi w’u Bufaransa wabibazwagaho yukaga inabi abanyamakuru.
Michel Roussin wari Minisitiri w’Ubutwererane mu Bufaransa yigeze kubibazwaho, mu gusubiza agira ati “Twari dufitanye umubano na Perezida watowe mu buryo bwemewe n’amategeko, twatwaye umuryango we kuko wadusabye ubufasha. Ntibisanzwe kuba warenganya u Bufaransa kubera ko bwitwaye muri ubu buryo. Ibindi bihugu bitererana abayobozi bari babanye neza. Kuba twe twakora ibyo byashoboraga kubashyira mu byago byo gupfa.”
Kanziga yahungiye mu Bufaransa afite icyizere ko nyuma y’iminsi mike izari Ingabo za Leta zizatsinda urugamba, akongera gutaha, gusa sik o byagenze kuko zakomeje gukubitwa inshuro n’ingabo za RPA, kugeza n’aho Guverinoma yiyise iy’Abatabazi yafashe icyemezo cyo kuva i Kigali yimukira muri Perefegitura ya Gitarama.
Nyuma yo gutsindwa urugamba, iyi guverinoma yakomeje guhunga, yambuka umupaka ijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaire.






Loading comments...
Tanga igitekerezo