Nyuma y’iraswa ry’indege ya Habyarimana, igihugu cyisanze mu maboko ya Agathe Kanziga, basaza be cyane cyane Protais Zigiranyirazo wari uzwi nka Mr. Z ndetse na Colonel Bagosora Théoneste wahise yisubiza mu mirimo ya gisirikare kandi yari amaze amezi atandatu ashyizwe mu kiruhuko.

Aba n’abandi bari bagize Akazu nibo bagize uruhare rutaziguye mu mpfu z’abanyapolitike barimo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe.

Uretse Uwilingiyimana, ku wa 7 Mata 1994, hishwe Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rwari rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga. Yabyutse akomangirwa n’abasirikare 40 bari mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida, bamujyana yambaye imyenda yo kurarana baramwica.

Hishwe kandi Frédéric Nzamurambaho wari Perezida w’ishyaka PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi. Aba-GP bagiye mu rugo rwe, bica umugore we wari Umututsikazi na bamwe mu bana babo, we babanza kumubura. Nyuma baje kumubona nawe baramwica.

Ahagana Saa Yine zo ku wa 7 Mata 1994, Aba-GP batandatu bagiye ku rugo rwa Minisitiri w’Itangazamakuru, Faustin Rucogoza wari warwanyije cyane Kabuga Felicien na RTLM ye. Aba basirikare bamutwaranye n’umugore we n’abana babo babiri ndetse n’umukozi wabo wo mu rugo, babajyana mu kigo cya gisirikare.

Nyuma yo kumugeza mu kigo cya gisirikare, Rucogoza yatangiye gushinyagurirwa n’abasirikare bo kwa Habyarimana bamwita imbwa. Nyuma baramurashe, bakurikizaho kwica umugore we, abana babo na wa mukozi. Imirambo yabo yajugunywe mu cyobo.

Uretse aba banyapolitike, hishwe n’imiryango irenga 10 y’Abatutsi yari ituranye na Habyarimana i Kanombe. Ibi byose byakozwe ku itegeko rya Agathe Kanziga n’abari bagize Akazu.

Agathe Kanziga yatanze itegeko ryo kwica abanyepolitike barimo Agathe Uwilingiyimana

I Rambura bishe Abapadiri

Ku munsi wa mbere wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwicanyi bwakozwe ku itegeko rya Agathe Kanziga ntabwo bwibasiye abatuye muri Kigali gusa, ahubwo bwageze n’i Rambura aho we na Habyarimana bakomoka.

Mu gitabo “Stepp’d in Blood: Akazu and The Architects of the Rwandan Genocide Against The Tutsi”, umwanditsi Andrew Wallis, agaraza ko mu bishwe ku ikubitiro i Rambura harimo Abapadiri batatu b’Abatutsi barimo Spiridion Kageyo wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rambura.

Habyarimana yari yarabashije kwirengagiza urwango yari afitiye Abatutsi, ahitamo kubana na Padiri Spiridion Kageyo cyane ko yayoboraga Paruwasi akomokamo.

Abagize Akazu barangajwe imbere na Agathe Kanziga na musaza we, Zigiranyirazo, ntibigeze bishimira uko Habyarimana yitwaraga kuri uyu mupadiri n’uko yarenzagaho bakagerageza kuvugana.

Kanziga na Zigiranyirazo bangaga cyane Padiri Spiridion Kageyo. Impamvu ya mbere y’uru rwango ni uko uyu mupadiri yari azi neza ubwicanyi bwakozwe n’uyu mugabo bwibasiye abanyapolitike bo kwa Kayibanda, ubwo yayoboraga Perefegitira ya Ruhengeri.

Indi mpamvu ni uko Padiri Spiridion yanze kubatiza abana bane ba Zigiranyirazo kuko bari ab’abagore b’inshoreke. Yamubwiye ko byaba bihabanye n’amategeko ya Kiliziya. Byabaye ngombwa ko hashakwa undi Mupadiri ubabatiza.

Umwuka mubi hagati ya Padiri Spiridion Kageyo na Zigiranyirazo na mushiki we Kanziga warushijeho gufata indi ntera ubwo yangaga gusoma Misa yo gusezera ku mubyeyi wabo, Gervais Magera, kuko ngo yari afite abagore benshi. Byasabye ko hitabazwa Musenyeri, ategeka uyu mupadiri gusoma iyi Misa.

Hashingiwe kuri uru rwango, kuba ari Abatutsi n’umubano bari bafitanye na Habyarimana, mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994, Kanziga, musaza we na Col Bagosora, habaye itegeko Aba-GP ryo kubica.

Aba-GP bahaye uwari Umuyobozi w’Interahamwe muri Rambura amabwiriza yo kwica aba bapadiri batatu. Interahamwe zateye ikigo cy’abapadiri muri aka gace, zisanga uko ari batatu bari gusenga zirabica.

Ibyo bari batunze birimo n’imodoka ya Padiri Spiridion byarasahuwe.

Ubu bwicanyi n’ubundi bwakozwe ku itegeko rye, bugaragaza uruhare rutaziguye rwa Kanziga mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Protais Zigiranyirazo  yari afitanye ibibazo na Padiri Spiridion Kageyo