Ni amateka Amb. Dr. Ngarambe yagarutseho ku wa 2 Kamena 2026, ubwo yari i Muhanga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri irenga 12.000 yiyongeyeho indi umunani yashyinguwemo ku wa 2 Kamena.

Ni urwibutso ruri ku musozi wa Kabgayi ubitse amateka yihariye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari harahungiye abarenga 50.000, harokoka abatarenze ibihumbi 15.

Ingabo zahoze ari iza RPA zarokoye abari barahungiye i Kabgayi ku wa 2 Kamena mu 1994.

Undi mwihariko Muhanga yahoze ari Gitarama ifite ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko i Murambi muri ako karere ari ho hahungiye Guverinoma yiyise iy’abatabazi yari iyoboye ubwicanyi muri Jenoside ubwo yari imaze gutsindwa i Kigali.

Amb. Dr. Ngarambe yavuze ko gufata Gitarama ari rumwe mu ngamba zakomereye cyane Inkotanyi ariko zibasha kuhatsindira iyo guverinoma y’abicanyi.

Yagaragaje ko icyakomeje urwo rugamba ari uko Interahamwe n’abandi bicanyi bose bari bagiye i Gitarama bagerageza kurwana kuri iyo guverinoma yabo ngo idakurwa mu birindiro.

Ni urugamba Inkotanyi zatangiriye i Nyanza nyuma yo gufata ako gace, ariko Umugaba Mukuru wazo azitegeka gusubira inyuma ngo zibanze zitabare Abatutsi bari i Kabgayi.

Ati “Ku itariki 29 Gicurasi 1994 ni bwo Nyanza yafashwe gahunda ari ugukomereza i Butare no kugera muri ‘Zone Turquoise’. Nyakubahwa Paul Kagame wari Umugaba Mukuru yategetse abasirikare bafashe Nyanza kugaruka inyuma ati ‘naho ubundi Abatutsi barashize i Kabgayi.’ Ubwo ingabo zaje zirwana inzira yose n’abasirikare n’Interahamwe batagira umubare.”

Inkotanyi zararwanye zigera i Kabgayi ku itariki 2 Kamena ari bwo zarokoraga Abatutsi zasanze bagihari ariko na bwo urugamba rwa Gitarama ntirwari rurangiye.

Ati “Abicanyi bari bakiri i Murambi noneho bazana ingabo zose zashoboye kumena ziva i Bugesera cyangwa i Kigali zari zaje kugira ngo zirwane kuri Leta zitayitakaza. Byafashe iminsi 10 y’imirwano idahagarara, Inkotanyi zirwana n’ingabo zitagira umubare zikubye. Ku itariki ya 12 Kamena ni bwo izo ngabo zatsinzwe burundu.”

Yakomeje agaragaza ko uko gutsindwa kwahise guhirika ya guverinoma y’abatabazi ihungana isoni n’ikimwaro igana i Gisenyi.

Ati “Bagiye nk’imbwa kuko bapasuye mu nzira y’ibitaka bamanuka bagana ahitwa i Cyeza. Kambanda imodoka yari yamutaye yiruka agenda n’amaguru kandi ni we wabatozaga yigize intwari cyane yagendaga afite Pistolet uvuze wese agasohora pistolet ngo aramurasa. Yagiye yiruka nk’injangwe yumvise haje imbwa ifite amakare. Aho Inkotanyi zagaragaje icyo ari cyo.”

Yongeyeho ko Inkotanyi zatanze isomo rikomeye cyane ryo gukora ibishoboka byose zikarokora abantu vuba kandi zikoresheje ingufu nta byo gutegereza imishyikirano, ibishimangira ko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Muhongayire Christine yagaragaje ko Leta ubusanzwe ikwiye kurengera abaturage ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari yo yateguye kubarimbura.

Ati “Hari imihoro yapimaga ibilo ibihumbi 581 yaguzwe amadolari arenga ibihumbi 725 iguzwe na Leta mu Bushinwa irayizana hagati ya 1992-1993. No mu 1993 hari indi mihoro yapimaga atoni zirenga 25 yaguzwe na sosiyete ya Kabuga yitwaga ETS.”

Yavuze ko ayo mateka mabi yashizweho akadomo n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewaga Abatutsi ndetse zitanga icyizere cyo kunga ubumwe no kongera kwiyubaka.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitibiriye iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye i Kabgayi
Abihaye Imana bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi
Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Muhongayire Christine
Amb. Dr. Ngarambe François Xavier yavuze ko Guverinoma yiyise iy’abatabazi yahunganye isoni n’ikimwaro