Ku itariki ya 13 Mata 1994, Ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) zari zikomeje guhanganira i Kigali na RPA yari imaze icyumweru mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yari iri gukorerwa Abatutsi.

Uwo munsi ni bwo Valérie Bemeriki yifashishije micro ya RTLM, yibasira ingabo z’u Bubiligi zari zaroherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR), azishinja kudafasha Ex-FAR mu rugamba rwo kurwanya RPA.

Bemeriki kandi yashinje Ingabo z’u Bubiligi guhanura indege ya Habyarimana tariki ya 6 Mata no kwemerera Batayo y’Ingabo za RPA kuva ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yitwaga CND, nyamara ngo zaragombaga kuzigenzura.

Ati "Ibi byerekana uburyo Ababiligi barashe indege ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’uko zemereye batayo ya FPR kuva muri CND kandi zagombaga kuyigenzura. Byerekena ko ntacyo zimaze, ko zigomba kugenda, niba byashoboka, hakaza izindi. Mbere ya byose, aba Babiligi bagomba guhita bagenda."

Uyu mugore yatangaje ko Ingabo z’u Bubiligi nizimara kugenda, izindi ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni bwari buyobowe na Gen Romeo Dallaire zigomba kugenda, kuko ngo na zo ntacyo zamariye Leta yabo mu gihe yari ihanganye n’Inkotanyi.

Yagize ati "Nizimara kugenda, hagomba kugenda n’iza MINUAR kubera ko MINUAR ntacyo yakoze kugeza ubu. Gen Dallaire, hari abamwita Général ariko sinzi uko twebwe twamwita ariko bigaragara neza ko yananiwe inshingano."

Yarongeye ati “Muri uyu mwanya, radiyo RTLM ikomeje gusaba Gen Dallaire gukora ibishoboka mu kwerekana ko MINUAR iri gukora, bitaba ibyo, akazinga utwangushye, agasubira iwabo muri Canada, akajyana n’ingabo ayoboye nyuma hakaza izindi ngabo…zumva ukuri, zibona neza ko Abanyarwanda batewe n’Inyenzi-Inkotanyi.”

Habimana Kantano we yafashe umwanya munini yibasira umunyamakuru Shyaka wakoreraga Radio Muhabura ya FPR Inkotanyi, amubwira ko ntaho byabaye ku Isi ko "ubwoko bwa nyamuke bufata intwaro, bukizamura mu ntera, bukigira ibihangange”.

Kantano yavuze no ku munyamakuru Jean Helene wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko yabonye Abahutu bagendagenda muri Kigali bitwaje imihoro, imbunda, amashoka, amacumu n’imyambi. Yavuze ko ibyo ari ukuri, kandi ngo bari biteguye guhangana n’Inkotanyi.

Ati "Ibyo bivuzwe kuri RFI aka kanya. Ntekereza ko Jean Helene abyumva neza kandi njyewe ubwanjye, nabonye uko abantu bari hano mu mujyi barahiriye kwirwanaho, uko ingabo z’u Rwanda ziri maso, uko ziri gukubura Inkotanyi, umujinya zifite, kandi ntekereza ko Inkotanyi nizititonda, zizapfa cyangwa se zisubire muri Uganda."

Col Alexis Kanyaregwe wahoze muri Ex-FAR yahunze mu 1980 ubwo yashinjwaga gushaka guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana. Mu 1990 yiyunze kuri FPR-Inkotanyi, yifatanya na yo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Kanyarengwe ari mu bo Kantano yibasiye uwo munsi, kuko mu butumwa yahaga Radio Muhabura, yavuze ko uyu musirikare wari mu bwoko bw’Abahutu yinjiye muri RPA kugira ngo yicishe abasirikare bayo.

Mu butumwa bwari bugamije guteza umwiryane mu Nkotanyi, Kantano yagize ati "Kanyarengwe azicisha umuryango w’Abatutsi yihishemo, yihorere. Ibyo ni byo biri kuba. Inkotanyi mubana n’umuntu ubihishemo, ubicisha, wica ababyeyi banyu. Aho ni ho umuntu yibaza ku rwego rw’imitekerereze yanyu.”

Tariki ya 13 Mata 1994, Umunyamakuru Nsengiyumva Jean-François yagiranye ikiganiro na Visi Perezida wa kabiri w’ishyaka MDR, Karamira Froduald, amubwira ko abaturage bari kurwanya ‘Inyenzi’ neza muri Kigali, agaragaza ko bakeneye intwaro zihagije.

Karamira yagize ati "Urumva ko abaturage bari kwirinda kandi mu ijoro nta wabaca mu rihumye. Icyo bakeneye ni uburyo, ibikoresho bya gisirikare kugira ngo bashobore kwirinda. Babaye bafite ibikoresho nk’iby’umwanzi, bakwirwanaho.”

Uwo munsi RTLM yasabye Interahamwe z’i Gikondo, Rugenge, Muhima, Kimisagara, Cyahafi na Nyamirambo kuba maso kugira ngo hatagira Umututsi uzica mu rihumye, izibwira ko ugerageza gusohoka mu nzu agomba kwicwa.

Iti “Banyarwanda, bagabo namwe bagore, muhaguruke mwese turwanye umwanzi adafata igihugu cyacu. Mufashe ingabo z’u Rwanda kurinda umutekano wanyu. Ntimuhangayike, ntimugire ubwoba, kuko nta gushidikanya, inzirabwoba zizatsinda Inkotanyi. Ibihe birakomeye ariko Abanyarwanda, bafatanyije n’ingabo, bagomba gutsinda.”

Interahamwe z’i Gikondo zahawe ubutumwa bw’umwihariko buzisaba kuryamira amajanja, zigakora imikwabu mu ngo zose kugira ngo hatagira uzinjirana. Zasabwe kwita cyane ku musozi wa Mburabuturo no mu nkengero zaho, zishakisha Abatutsi baba bahihishe kugira ngo zibice.

Iyi radiyo yagize iti “Ku Gisozi, Jabana, Rutongo, Kabuye, Muhima, Kivugiza n’ahandi hose mu mujyi, mukomeze mube maso. Mwirinda ingendo zishobora gutuma Inyenzi zihagera.”

Kuri micro ya RTLM, Kantano yabyinnye intsinzi, asaba abo muri Perefegitura ya Gisenyi kwenga inzoga kugira ngo bazazinywe mu gihe bazaba bamaze gutsinda ingabo za RPA Inkotanyi.

Ati "Ijwi rya rubanda, ijwi rya rubanda ribabwira ukuri, rikanabahishurira amabanga. Mukomere mwese muri kutwumva, inzoga zatangiye kubura ariko muri Gisenyi, mutwengere inzoga tuzanywa twizihirwa kubera ko intambara Inkotanyi n’Inyenzi cyangwa abandi badushojeho turi kuyitsinda bikomeye kandi iri kugana ku musozo. Baba abaturage bari kuri za bariyeri cyangwa aho bari hose cyangwa ingabo z’u Rwanda, bose bari gutsinda.”

Abanyamakuru ba RTLM bakurikiranyweho ibyaha byo gushishikariza abantu gukora Jenoside. Kantano yapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo adafunzwe, Bemeriki akatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Gacaca mu 2009. Ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge.

Valérie Bemeriki yatangaje ko ingabo z'u Bubiligi zigomba gusubira iwabo kuko zitafashije Ex-FAR
Kantano yashyigikiye Interahamwe z'i Kigali zari ziri kwicisha imihoro, amacumu, imyambi, amashoka n'imbunda
Karamira Froduald yasabiye Interahamwe intwaro kugira ngo zice 'Inyenzi'