{Tariki 17 Werurwe ni umunsi wa 75 w’uyu mwaka usigaje indi 291 ngo ugere ku musozo.}

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka

1805: Napoleon wari Perezida wa Repubulika y’u Butaliyani, yahindutse Umwami w’ubwami bw’u Butaliyani.

1941: Muri Washington D.C., inzu y’ubugeni y’igihugu yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Franklin D. Roosevelt.

1958: Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize ku mugaragaro satellite ya Vanguard 1.

1969: Golda Meir yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Israel.

1985: Richard Ramirez bakunze kwita Night Stalker wari umwicanyi kabuhariwe, bwa mbere yica yishe babiri abiciye i Los Angeles no muri Californie.

1963: Ku musozi wa Agung wo ku Kirwa cya Bali hapfiriye abantu 11.000.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1473: James IV, Umwami wa Ecosse.

1979: Sharman Joshi, umukinnyi w’amafilime w’Umuhinde.

1986: Miles Kane, umuririmbyi w’Umwongereza.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

180: Marcus Aurelius, Umwami w'Abami w’u Bwongereza.

2006: Bob Blue, umuririmbyi w’Umunyamerika akaba n’umwanditsi.

2010: Alex Chilton, umucuranzi w’Umunyamerika.

Ibitabo byasohotse

1963: Travels With Charley cyanditswe na John Steinbeck

2014: The Invention Of Wings cyanditswe na Sue Monk Kidd Hetty

1983: Life, The Universe And Everything cya Douglas Adams

1978: On Photography cya Susan Sontag

2018: The Escape Artist cyanditswe na Brad Meltzer