{Minisiteri y’uburezi iravuga ko n’ubwo hashyizweho imbaraga nyinshi ndetse hakabaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu guhashya uburiganya mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye umwaka ushize, hari abanyeshuri 31 batahuweho uburiganya butandukanye mu gihe cyo gukora ibyo ibizamini.}

Mu muhango wo gutangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri iki cyumweru dusoje, Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta yasobanuye ko babashije gutahura uburiganya ku banyeshuri 31 mu gihugu hose, ashimangira ko uburiganya bwagaragaye budakanganye.

Yagize ati “Uburiganya twaraburwanyije ariko nta byera ngo de, kuko hari abo hari abo bwagaragayeho ariko byose byabaye ibintu byoroheje.”

Bumwe mu buriganya Minisitiri avuga ko bwagaragaye muri ibi bizamini biheruka harimo aho byagiye bigaragara ko abanyeshuri bakoperanye, abashyize amazina yabo ku makaye y’ibizamini bagambiriye kwiyereka abakosora ngo bazabibire amanota, abakoze ibizamini mu izina ry’abandi, n’ibindi.

Minisiteri y’uburezi isobanura ko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo iz’uturere n’iz’umutekano, uburiganya busanzwe bukorwa n’abanyeshuri mu gihe cy’ibizamini bya leta, umwaka ushize bwarwanyijwe ku buryo bushimishije.

Uretse ubu buriganya bwatahuwe, hari abanyeshuri 5,986 batahuwe ko bari bagiye gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye batarakoze ibisoza icyiciro rusange “Tronc Commun” ndetse n’abandi byagaragaye ko batize amashami bari bariyandikishijemo, basabwa gusubira inyuma kuyiga.

Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, ku munsi wo gutangaza amanaota y'abanyeshuri barangizje amashuri yisumbuye

[email protected]