{Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kirasanga gifite inshingano zo kuremera umubare munini w’Abanyarwanda kuko ugizwe n’abahinzi n’aborozi.}
Nk’uko insanganyamatsiko y’umunsi w’umurimo muri uyu mwaka wa 2013 igira iti “Duheshe agaciro umurimo, turemera abatawufite”, RAB isanga ifite uruhare rukomeye mu kuremera Abanyarwanda basaga 80% bakora umurimo w’ubuhinzi n’ubworozi kandi ari yo ifite serivisi nyinshi zigenerwa abo banyarwanda mu kazi kabo ka buri munsi.
Ubusanzwe RAB itanga serivisi zijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi harimo gutegura no kugeza ku bahinzi n’aborozi amahugurwa yo guteza imbere imirimo bakora, kugeza inyongera musaruro ku bahinzi, gutera intanga amatungo, kubagezaho imiti ikoreshwa ku matungo no ku bihingwa, gukora ubushakashatsi butandukanye mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi.
Mu rwego rwo kuremera abo bagenerwabikorwa, Dr. Mbonigaba Muhinda Jean Jacques, umuyobozi mukuru wa RAB yagize icyo asaba abakozi b’icyo kigo. Agira ati “Icyo nisabira abakozi ni uko twafatanyiriza hamwe mu gutanga serivisi zinoze, ndetse no kurushaho guhanga udushya kugira ngo serivisi dutanga ziyongere zinagera kuri benshi, baba abo dusanzwe dukorana ndetse n’abadafite umurimo, tukabikora mu rwego rwo kubaremera.”
Nk’ahandi hose ku Isi, RAB yizihije umunsi w’umurimo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2013 mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Gashora kuri sitasiyo yabo ya Karama, ahakorerwa ubuhinzi, ubushakashatsi, ubworozi bw’inka, ihene n’ingamiya.
Iki gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’abakozi hafi ya bose ba RAB, kugira ngo bungurane ibitekerezo, bishimire ibyagezweho ndetse banenge ibitagenda neza mu kazi kabo.
{Bimwe mu bikorwa bya RAB mu bushakashatsi no mu buhinzi}






Loading comments...
Tanga igitekerezo