{Abavumvu bahangayikishijwe n’imiti iterwa ku bihingwa kuko yica inzuki zabo, bikaba intandaro yo kutabona umusaruro. Ubuyobozi mu nzego z’ubuhinzi buvuga ko iki kibazo bukizi kandi bushaka uburyo cyashakirwa umuti.}

Abakora umwuga w’ubuvumvu bavuga ko n’ubwo imiti iterwa ku myaka igira akamaro ko kuyirinda, iyo inzuki zigiye gushaka ubuki (guhova) zigasangaho iyo miti zihita zipfa.

Rucibigango Francois Umujyanama muri Koperative y’abavumvu ABAVUNGURA SHYAMBA ikorera mu Karere ka Ngororero yatangarije IGIHE ati “Imwe mu miti iterwa ku bihingwa yica inzuki igihe zigeze ku rurabo zishaka ubuki, bityo bigatuma umusaruro w’ubuki uba muke.”

Abakora umwuga w’ubuvumvu bavuga ko iki kibazo kibakomereye cyane kuko nta bundi buryo bakoresha ngo bahanike imitiba ahantu hitaruye imirima bityo bagasaba inzego z'ubuhinzi kubafasha muri iki kibazo.

Ubuyobozi mu nzego zitandukanye z’ubuhinzi bugaragza ko iki kibazo bukizi kandi abavumvu bakibagejejeho.

Berancilla Uzayisenga umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yatangarije IGIHE ko bari mu nzira zo guhagarika ikoreshwa ry’imiti yica inzuki, ndetse barimo kugenda bumvisha abaturage ububi bw’iyi miti ngo icike burundu.

Mu miti iterwa mu bihingwa irenga 100, ikemangwa kwica inzuki kurusha indi ni Dimenthoate, Thiodan na Cypermenthrin.