{Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tarki ya 13 Gashyantare 2014, Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB cyashyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013, aho imibare igaragaza ko abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 88,8% by’abakoze ibizamini.}

REB itangaza ko mu mwaka ushize ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye byakozwe n’abanyeshuri 30,788 muri bo hatsinda 27,329.

Bwa mbere mu mateka umubare w’abakobwa bakoze ibizamini bya leta wasumbye uw’abahungu, kuko hakoze abakobwa bahwanye na 50,8% naho abahungu bakaba 49,2% by’abakoze ibizamini, ibintu Minisiteri y’uburezi ivuga ko ari intambwe ikomeye cyane uburezi bwo mu Rwanda bugezeho.

Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, yagize ati “ Kuba umubare w’abakobwa bitabira ibizamini bisoza amashuri yisumbuye watangiye gusumba uwa basaza babo b’abahungu ni intambwe ikomeye tumaze gutera mu buringanire, ni ibyo kwishimira.”

Gusa nubwo umubare w’abakobwa bakoze ari wo munini, mu bijyanye no gutsinda ho abahungu baje imbere ku ijanisha rya 51,6%, naho abakobwa batsinda ari 48,4/100.

Minisitiri w’uburezi yasobanuye ko umubare w’abakoze ibizamini bya leta muri rusange wagabanutse uva ku 32,223 ugera ku 30,788 bitewe n’uko hari bamwe mu banyeshuri bari barasimbutse ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange basubijweyo kubikora, ndetse n’umubare w’abakandida bigenga wagabanutse bitewe no kutuzuza ibyasabwaga.

Amanota yashyizwe hanze na REB kandi agaragaza ko uturere twa Nyaruguru, Ngoma, Gisagara, Muhanga na Gatsibo ari two twaje imbere mu kugira abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bya leta by’umwaka ushize muri rusange.

Muri ibi bizamini abanyeshuri bagera kuri 11% babashije gutsinda n’amanota y’ikirenga (distinction).

Mu mwaka ushize abakoze ibizamini nk’abakandida bigenda bari 1,250 hatsindamo 543 bihwanye na 43, 4/100 byabo. Muri 2013, abakoze ibizamini mu mashuri yigisha ubwarimu bari 3,355 maze hatsindamo 88,1% byabo.

Minisiteri y’uburezi kandi irishimira ubwiyongere budasanzwe bw’abanyeshuri bakoze ibizamini mu masomo y’ubumenyingiro bavuye kuri 17,223 bakagera ku 21,618, ndetse muri bo abagera ku 19,674 bihwanye na 91, 01% babashije kubona impamyabushobozi.

Kuwa mbere w’icyumwe gitaha nibwo abayobozi bashinzwe uburezi mu turere bazajya gufata amanota y’abanyeshuri ku cyicaro cya REB, ariko abanyeshuri bashobora kumenya amanota yabo banyuze ku rubuga rwa internet rwa REB cyangwa bagakoresha uburyo bwa telefoni bohereza ubutumwa bugufi, aho ujya ahandikirwa sms ukandika S6, ugakurikizaho nimero yuzuye umunyeshuri yakoreyeho, akohereza kuri 489.

Umuyobozi wa REB,John Rutayisire ahereza Minisitiri w'uburezi amanota y'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye

[email protected]