Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Nzeri 2023, ni bwo Spouts of Water yatanze ‘Purifaaya’ ku baturage bo ku Nkombo ubusanzwe bagorwaga no kubona amazi meza.
‘Purifaaya’ ni ibikoresho bikoreshwa hifashishijwe ibumba bashyira mu ndobo ku buryo bamenamo amazi yanduye, hakajya hasohoka ayunguruye kandi asa neza.
Spouts of Water ifite intego zo gukwirakwiza ‘Purifaaya’ muri Afurika yose kugeza mu mwaka wa 2025.
Ni umushinga iki kigo cyatangirije mu Ntara y'Iburengerazuba ku Nkombo, ahatanzwe ibikoresho bigera ku bihumbi bine.
Abatuye muri uyu murenge uherereye mu Kiyaga cya Kivu rwagati kugera ku mazi meza birabagora ndetse benshi bavoma ay’Ikivu.
Abaturage bo ku Nkombo bahawe ‘Purifaaya’ bavuze ko bishimiye ko bagiye kuva ku kuvoma amazi yo mu Kivu yabateraga indwara zirimo Cholera, impiswi n'izindi zitandukanye ziterwa n’umwanda.
Nyiranzabonimpa Sophie yatangarije IGIHE ko kubera kunywa amazi mabi, byatumaga we n’umuryango we bahoraga mu bitaro.
Yagize ati "Nahoraga kwa muganga n'umuryango wanjye kuko akenshi twanywaga amazi yo mu Kiyaga cya Kivu, ni yo twavomaga. Rimwe na rimwe hari igihe muri iki kirwa hazaga n'ibindi byorezo birimo na Cholera.’’
Uyu ntanyuranya na Sindayiheba Joseph uvuga ko umugenzi iyo yacaga ku rugo agasaba amazi bakagira ipfunwe ryo kumuramira.
Yagize ati "Hari igihe bazaga gusaba amazi tugatinya kuyabaha kubera ko ntayo twabaga dufite cyangwa ari mabi bikadutera isoni."
Nyuma yo guhabwa ‘Purifaaya’, abaturage bo ku Nkombo bavuze ko bizeye ko indwara zituruka ku mwanda zizaba amateka kubera ibikoresho bahawe.
Umwe muri bo yagize ati “Ubu ngira inyota nkajya kuri ‘Filitiri’, imashini iyungurura amazi, nkavoma nkanywa. Nta nzoka imiryango ikirwara zitewe n'amazi mabi.’’
Muri Kanama 2023, Ikigo Nderabuzina cya Nkombo cyakiriye abarwayi basaga 1800, muri bo abari barwaye indwara ziterwa n'amazi mabi bangana 150.
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzina cya Nkombo, Ntakirutima François Xavier, avuga ko “iyi mibare yaragabanutse ugereranyije n'amezi ashize”.
Uhagarariye Ikigo gishinzwe gutsura Ubuziranenge no gutanga Ibirango by'Ubuziranenge by'Imikorere myiza yavuze ko aya mazi ari ayo kwizerwa kuko mbere y’uko bemera ko akoreshwa babanje kwerekana neza ko ayatunganyijwe aba yujuje Ubuziranenge.
Yagize ati “Ndamara abaturage impungenge kuko aya mazi ari ayo kwizerwa kuko yapimwe atarashyirwa muri firitiri kugira ngo barebe neza niba yanduye, barongera bayashyiramo irayasukura dusanga afite ubuziranenge kandi ari ayo kunyobwa. Twayahaye icyangombwa cy'ubuziranenge."
Umukozi Ushinzwe Ibikorwa byo gufasha abaturage no kubaha ibi bikoresho biyungurura amazi, Marie Ange Yadufashije, yavuze ko impamvu bahisemo gukorera mu Ntara y'Iburengerazuba ari uko abaturage batuye ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu kandi benshi bayakoresha, abandi bakayanywa batayasukuye.
Yagize ati “Twahisemo guhera mu Ntara y'Iburengerazuba kuko ari yo ikora ku Kiyaga cya Kivu. Abantu benshi barayanywa, abandi bakayakoresha. Twarabegereye kugira ngo tubagezeho firitiri izajya ibafasha kuyungurura amazi bakayanywa ari meza bityo bikabafasha kwirinda indwara zitandukanye ziterwa n'umwanda.’’
Yijeje abaturage ko bazakomeza gufatanya, anabasaba kubungabunga ibikoresho bahawe kugira ngo bitazangirika.
Biteganyijwe ko Spouts of Water izatanga firitiri mu ngo zirenga miliyoni n'ibihumbi 200 mu gihugu hose.
Kugeza ubu mu Karere ka Rusizi hamaze gutangwa izirenga 7000 mu Mirenge ya Nkombo, Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura.













Loading comments...
Tanga igitekerezo