Perezida Kagame yashimiye abinjiye mu Ngabo z’u Rwanda ku murava n’ubushake bagaragaje mu myitozo banyuzemo.
Ati “Ndagira ngo nshimire buri wese muri mwe ku bw’umurava n’ubushake mwagaragaje mu myitozo mwanyuzemo, kugera kuri uyu munsi. Ndashimira ababatoje kuba baragize uruhare rukomeye mu kubategura kugira ngo namwe muzitware neza mu nshingano mwahawe.”
Yongeyeho ati “Ku babyeyi n’imiryango yanyu ndabashimira kuba barabashyigikiye, bagashyigikira icyemezo cyanyu cyo kwinjira muri uyu mwuga w’icyubahiro nubwo waba utoroshye. Kuba mwarawuhisemo turabishima cyane kandi bifitiye akamaro gakomeye igihugu cyacu.”
Yakomeje agaragaza ko inshingano z’umusirikare ari ukurinda igihugu n’abagituye bityo abinjiye mu Ngabo z’u Rwanda bakwiye kuzuza neza izo nshingano.
Ati “Kuri ba Ofisiye bashya, inshingano yo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda, mugomba kuyuzuza uko bikwiye. Iyo nshingano muyumva neza. Ndabashimira ubushake ndetse mwagize n’ubushobozi buhamye bwo kuzuza, izo nshingano.”
Muri ibi birori abasirikare b’u Rwanda bakoze akarasisi kanogeye ababyitabiriye ndetse banandika imibare ifite igisobanuro gikomeye ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Mu mibare banditse harimo 25 isobanura imyaka 25 rimaze ritanga amasomo, 12 bisobanura ibyiciro bimaze kunyura muri iryo shuri, 2025 nk’umwaka iki cyiciro gisojemo, 2000 bivuga umwaka icyiciro cya mbere cyasojemo amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Gako.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mafoto y’ingenzi yaranze iki gikorwa.





































































































Amafoto: Kwizera Herve





Loading comments...
Tanga igitekerezo