Tariki nk’iyi umwaka ushize byari bigoye kwemera ko Umujyi wa Goma uzongera kuba nyabagendwa, abawutuye bakongera kubaho mu mahoro n’ibyishimo, kuko wari umaze igihe warabaye isibaniro ry’imirwano ndetse urangwa n’ibikorwa by’urugomo bya FARDC, FDLR Wazalendo, abacanshuro n’abandi.
Mu mafoto y’umunsi twabateguriye kuri uyu munsi, harimo iya ACP Rutikanga Boniface atwaye igare. Ni Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aho yari mu bukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro bwakorewe mu Karere ka Kayonza ku wa 9 Mutarama 2025.
Abari aho bishimiye kubona ACP Boniface Rutikanga anyonga igare risanzwe rimenyerewe nka ‘matabaro’, bamwe begura telefone zabo bafata amafoto n’amashusho bizababera urwibutso.
Ku wa 3 Ukwakira 2025, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare 1029 binjiye mu Ngabo barimo n’umuhungu we muto, Brian Kagame.
Imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali, inyubako yagenewe ibikorwa bya siporo n’imyidagaduro igeze ku musozo, ndetse mu minsi mike iri imbere izatangira kwakira ibikorwa bitandukanye.
Kuva ku wa Gatanu, Umujyi wa Bukavu uri mu maboko mashya. Nyuma ya Goma, ubu ni akandi gace kagenzurwa n’abarwanyi ba M23. Iyo uhageze, ubabona guhera ku mupaka no mu mujyi mu bice byose, baba bagenda n’amaguru cyangwa se bari mu modoka za gisirikare zahoze zikoreshwa na FARDC.
"Iyi 'weekend' tujye i Rubavu se?", "Ese wazansohokanye i Rubavu?", "Tuzajyane i Gisenyi ku mucanga ku mazi…", "Mu kwa buki se muzajya i Rubavu?" Ngira ngo ntihashobora gushira icyumweru byibuze utumvise umwe mu bantu muziranye avuga imwe muri izo nteruro cyangwa isa na zo.
Icyumweru kigiye gushira ab’inkwakuzi batangiye kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga riri kuba ku nshuro ya 26, ahasanzwe habera amamurika nk’ayo i Gikondo mu mujyi wa Kigali.