Rubavu yahindutse umujyi w'imyidagaduro, kuko usanga cyane cyane nko mu mpera z'icyumweru, abategura ibitaramo batandukanye, batagipfa kurenza amaso uwo mujyi; aba-Djs bakomeye usanga nta 'Weekend' y'ubusa hatagize abajyayo gususurutsa abahatemeberera n'abahatuye.
Nubwo hari indi mijyi myinshi ikora ku Kiyaga cya Kivu, Rubavu isa n'iyirusha igikundiro kuko benshi mu bifuje kujya ku mucanga wo ku Kivu kuruhuka, usanga ahamubangukira ari ukujya ku gice cya Rubavu.
Uko uwo mujyi urushaho gukundwa no kugendwa na benshi baturutse mihanda yose, bituma n'abahakorera ibikorwa bitandukanye by'umwihariko iby'ubucuruzi no gutanga serivisi, bagenda batera imbere kandi umubare w'ababikora ukiyongera.
Si ibyo gusa kandi kuko ari umujyi uri gukura n'ingoga, uri guturwa cyane kandi abawutuye bakubaka inyubako zijyanye n'icyerekezo, muri make ubaye uzi Umujyi wa Kigali uwa Rubavu utawuzi, akagupfuka amaso akaguterekayo, wayafungura uvuga ko uri mu kandi gace ka Kigali utari uzi, bitewe n'inyubako zihazamuka umunsi ku munsi, yaba izo guturamo cyangwa iz'ubucuruzi.
Niba udaheruka muri uyu mujyi cyangwa utarawugeramo, ukumva bawuvuga gusa, IGIHE yarawugusuriye, ku buryo ushobora kureba amafoto atandakunye agaragaza ubwiza bw'uwo mujyi, nubwo inkuru mbarirano ituba, ariko bishobora kugutera ishushyu na we ryo kuzasura uwo mujyi cyangwa kuzasubirayo niba warahagiye.
Amafoto yo mu Mujyi wa Rubavu




































































































































Loading comments...
Tanga igitekerezo