{Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2014 ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) kirashyira ahagaragara umusaruro wavuye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu mpero z’umwaka ushize wa 2013.}
Nk’uko bitangazwa na REB, amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye aratangazwa mu masaha ya saa munani z’amanywa ku cyicaro cya REB i Remera.
Mu mwaka ushize wa 2013, abanyeshuri ibihumbi 31 na 53 nibo bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu gihugu hose. Muri uyu mwaka wa 2013 hari ahari hagiye hagaragara igabanuka ry’abitabira ibizamini ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Impinduka zikomeye zabaye mu bakora ibi bizamini nk’abakandida bigenga kuko bamanutseho 67.8%, bivuze ko abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ari abakandida bigenga mu mwaka wa 2013 bari bavuye ku 4,374 bakoze mu mwaka wa 2012, bagera ku 1,409 muri 2013.
Kuri izi mpinduka Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta yasobanuye ko ngo byatewe n’ingamba zafashwe nyuma y’imyitwarire mibi yaranze abakandida bigenga umwaka wa 2012, yaba mu kwiyandikisha kwabo cyangwa no mu gukora ibizamini.
Imibare y’abitabira amashuri yigisha iby’uburezi kandi nayo yamanutseho 50%, kuko bavuye ku 6,512 bakoze umwaka wa 2012, bajya ku 3,574 mu mwaka wa 2013.
Ibizamini bisoza amashuri yisumbuye 2013, byatangiye taliki ya 30 Ukwakira bisoza taliki ya 8 Ugushyingo.




Loading comments...
Tanga igitekerezo