Aya masaha azubahirizwa kuva ku wa 12 Kamena kugeza ku wa 20 Nyakanga 2026, mu bihe by’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Itangazo rashyizwe hanze na RDB ku wa 12 Kamena rivuga ko byakozwe mu rwego rwo korohereza abanyarwanda n'abatembera u Rwanda mu bikorwa bitandukanye n'ibyo kwidagadura mu gihe cy'imikino y'Igikombe cy'Isi.

Riti “Amaduka, ibigo bikorerwamo ubucuruzi bunyuranye birimo restaurant, utubari n'utubyiniro bizemererwa gukora kugeza saa Cyenda za mu gitondo (3:00 a.m.) kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane. Ibyo bikorwa byemerewe gukora kugeza saa Kumi za mugitondo (4:00 ) kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, muri wikendi no ku minsi y'ibiruhuko rusange.”

Amabwiriza asanzwe akurikizwa arimo ayo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y'imyaka 18, azakomeza kubahirizwa.

RDB yavuze ko yibutsa abantu bose ko bakwiye kunywa mu rugero kandi bakirinda gutwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha.

Riti “Birabujijwe guha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.”

Amabwiriza ya RDB yari asanzwe yasabaga ko abafite utubari n’utubyiniro n’ahacururizwa inzoga bagomba gufunga saa saba z’ijoro guhera ku wa Mbere kugeza kuwa Gatanu, na Saa Munani z’ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Utubari n'utubyiniro byongerewe amasaha yo gukora kubera Imikino y'igikombe cy'Isi
Si abahungu gusa bakurikiranye imikino, ahubwo n'abakobwa bakunda ruhago bari bitabiriye imikino
Bamwe bashimishijwe n'uko amakipe bashyigikiye yitwaye
Nubwo bari mu Rwanda, amaso yari yerekeje muri Mexique ahatangirijwe Igikombe cy'Isi cya 2026
Umukino wa Afurika y'Epfo na Mexique ni wo wakurikiwe n'abafana benshi bari mu Rwanda
Hri abasabye imyanya yo kwicaramo yashize ariko ntibyababuza gukurikirana imikino
Ngabo Roben ushinzwe Itangazamakuru muri FERWAFA n'umunyamakuru Bob ukorera Mama Urwagasabo bakurikiraniye hamwe umukino utangiza Igikombe cy'Isi
Icyo kunywa bamwe bifuzaga bakibonaga
Abanyamakuru b'imikino na bo bifatanyije n'abandi Banyarwanda gukurikirana iyi mikino
Abahisemo kurebera imikino muri Zaria Court baryohewe